Yohani 2 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ubukwe bw’i Kana mu Galileya

1Ku munsi wa gatatu, i Kana mu Galileya bacyuza ubukwe. Nyina wa Yezu yari yabutashye.

2Kandi Yezu n’abigishwa be bari babutumiwemo.

3Divayi imaze gushira, nyina wa Yezu aramubwira ati «Nta divayi bagifite.»

4Yezu aramusubiza ati «Mubyeyi, ari jye ari nawe, ibyo tubigenzemo dute? Byongeye igihe cyanjye ntikiragera.»

5Nyina abwira abaherezaga, ati «Icyo ababwira cyose mugikore.»

6Hari hateretse intango esheshatu zibaje mu mabuye, zagenewe imihango y’Abayahudi yo kwiyuhagira. Intango yose yajyagamo incuro ebyiri cyangwa eshatu z’ikibindi.

7Yezu arababwira ati «Nimwuzuze amazi izo ntango.» Barazisendereza kugeza ku rugara.

8Yezu arongera, arababwira ati «Ngaho noneho nimudahe, mushyire umutegeka w’ubukwe.» Baramushyira.

9Umutegeka w’ubukwe amaze gusogongera ku mazi yahindutse divayi, atazi aho iyo divayi iturutse, abahereza bari bavomye bo bari bahazi, nuko ahamagara umukwe,

10aramubwira ati «Ubusanzwe umuntu arabanza agatereka inzoga nziza, bamara guhaga, agaheruka itari nziza. Wowe ariko wakomeje gutereka inziza kugeza ubu!»

11Aho i Kana mu Galileya ni ho Yezu yatangiye ikimenyetso cye cya mbere, maze agaragaza ikuzo rye, nuko abigishwa be baramwemera.

12Ibyo birangiye, Yezu amanuka ajya i Kafarinawumu ari kumwe na nyina n’abavandimwe be n’abigishwa be, nuko bahamara iminsi mikeya.

Yezu ajya i Yeruzalemu(Mt 21.12–13; Mk 11.15–17; Lk 19.45–46)

13Pasika y’Abayahudi yari yegereje; Yezu azamuka ajya i Yeruzalemu.

14Asanga mu Ngoro y’Imana hari abantu bahagurira ibimasa, n’intama, n’inuma, n’abicaye bavunja ibiceri.

15Nuko aboha imigozi mo ikiboko bakubitisha, bose abasuka hanze y’Ingoro, yirukanamo n’intama, n’ibimasa; anyanyagiza ibiceri by’abavunjaga, ahirika n’ameza yabo.

16Abwira abacuruzaga inuma, ati «Nimuzikure aha ngaha; inzu ya Data mwiyigira inzu y’ubucuruzi!»

17Nuko abigishwa be bibuka ko handitswe ngo «Ishyaka mfitiye Ingoro yawe riramparanya.»

18Nuko Abayahudi baramubaza bati «Utanze kimenyetso ki gitumye wiha kugira utyo?»

19Yezu arabasubiza ati «Nimusenye iyi Ngoro y'Imana, mu minsi itatu nzaba nongeye kuyubaka.»

20Abayahudi baramubwira bati «Kubaka iyi Ngoro y'Imana byamaze imyaka mirongo ine n’itandatu, none wowe ngo wayihagarika mu minsi itatu?»

21Iyo Ngoro y'Imana Yezu yavugaga, yari umubiri we.

22Amaze kuzuka, ava mu bapfuye, abigishwa be bibutse ko yari yarabivuze, nuko bemera Ibyanditswe, bemera n’ijambo Yezu yari yaravuze.

23Igihe yari i Yeruzalemu mu minsi mikuru ya Pasika, abantu benshi babonye ibimenyetso yatangaga, bemera izina rye.

24Nyamara Yezu ubwe ntiyabizeraga, kuko yari abazi bose,

25kandi ntiyari akeneye umuntu wo kumubwira ikiri muri muntu, kuko ubwe asanzwe azi imigambi ya buri muntu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help