1Hezekiya yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n’icyenda ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Abiya, akaba umukobwa wa Zekariyahu.
2Yakoze ibitunganiye Uhoraho, nk’uko sekuruza Dawudi yabigenje.
Isukurwa ry’Ingoro3Mu kwezi kwa mbere k’umwaka wa mbere w’ingoma ye, Hezekiya akingura inzugi z’Ingoro y’Uhoraho, arazisana.
4Atumiza abaherezabitambo n’abalevi, abateraniriza ku kibuga cy’iburasirazuba,
5maze arababwira ati «Nimunyumve, balevi! Nimwitagatifuze nonaha kandi mutunganye Ingoro y’Uhoraho, Imana y’abasokuruza banyu. Aho hantu hatagatifu nimuhakure icyitwa umwanda cyose!
6Koko rero abasokuruza bacu baracumuye kandi bakora ibidatunganiye Uhoraho, Imana yacu; baramwihakanye, bakura amaso yabo ku Ngoro y’Uhoraho, bayitera umugongo.
7Ndetse bakinze inzugi z’Ingoro, bazimya amatara, bareka gutwikira Imana ya Israheli imibavu no kuyitura ibitambo bitwikwa!
8Ibyo ni byo byatumye Uhoraho arakarira Abayuda n’ab’i Yeruzalemu, bakuka umutima barahahamuka, bicwa n’agahinda kandi bahabwa inkwenene, nk’uko mubyirebera n’amaso yanyu.
9Kubera ibyo kandi, ababyeyi bacu bicishijwe inkota, abahungu bacu n’abakobwa bacu, n’abagore bacu barafungwa!
10Ubu ngubu ndashaka kugirana isezerano n’Uhoraho, Imana ya Israheli, kugira ngo acubye uburakari bwe bukaze.
11Bana banjye, mwikomeza kuba indangare, kuko ari mwe Uhoraho yatoranyije ngo mumuhagarare imbere, ngo mujye mumukorera, mumubere abaherezabitambo kandi mumutwikire imibavu.»
12Dore abalevi bamwitabye: ni Mahati mwene Amasayi na Yoweli mwene Azariyahu bo mu Bakehati; Kishi mwene Abudi na Azariyahu mwene Yehaleleli bo muri bene Merari; Yowa mwene Zima na Edeni mwene Yowa bo muri bene Gerishoni;
13Shimiri na Yeweli bo muri bene Elisafani; Zekariyahu na Mataniyahu bo muri bene Asafu;
14Yehiyeli na Shimeyi bo muri bene Hemani; Shemaya na Uziyeli bo muri bene Yedutuni.
15Bakoranya abavandimwe babo, maze baritagatifuza; hanyuma bajya gutunganya Ingoro y’Uhoraho, bakurikije itegeko ry’umwami n’ijambo ry’Uhoraho.
16Abaherezabitambo binjira imbere mu Ngoro y’Uhoraho kugira ngo bayisukure, maze ibintu byose bifite umwanda bahasanze babijyana mu gikari cy’Ingoro y’Uhoraho. Hanyuma abalevi babivanaho, bajya kubijugunya mu kabande ka Sedironi.
17Batangiye iryo sukura ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere; nuko ku munsi wa munani w’uko kwezi bagera ku rwinjiriro rw’Ingoro y’Uhoraho. No gusukura imbere mu Ngoro y’Uhoraho byamaze indi minsi munani, bityo barangiza ku munsi wa cumi n’itandatu w’ukwezi kwa mbere.
18Nuko basanga umwami Hezekiya, baramubwira bati «Twatunganyije Ingoro yose, hamwe n’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa, ameza ashyirwaho imimuriko n’ibigendana na yo byose.
19Ndetse n’ibintu byose umwami Akhazi yari yarajugunye mu gihe cy’ingoma ye ubwo yacumuraga, twabisubije mu mwanya wabyo kandi turabitagatifuza. Dore biri imbere y’urutambiro rw’Uhoraho.»
Hezekiya asubizaho ibitambo n’imihango yo gusenga20Bukeye mu gitondo, umwami Hezekiya akoranya abatware b’umurwa, maze arazamuka ajya mu Ngoro y’Uhoraho.
21Bazana ibimasa birindwi, amasekurume y’intama arindwi, abana b’intama barindwi n’amasekurume y’ihene arindwi, kugira ngo abiture ho igitambo cy’impongano z’ibyaha, maze asabire inzu y’umwami, Ingoro y’Uhoraho n’Abayuda bose; hanyuma ategeka abaherezabitambo bene Aroni kubiturira ku rutambiro rw’Uhoraho.
22Babaga ibimasa; abaherezabitambo bareza amaraso yabyo bayamisha ku rutambiro. Babaga amasekurume y’intama, amaraso yayo bayamisha ku rutambiro.
23Hanyuma bazana amasekurume imbere y’umwami n’ikoraniro, bayaramburiraho amaboko maze aturwaho igitambo cy’impongano z’ibyaha.
24Abaherezabitambo barayabaga, amaraso yayo bayamisha ku rutambiro bahongerera ibyaha. Nuko basabira imbabazi Abayisraheli bose, kuko umwami yari yategetse ko basabira Abayisraheli bose bagatura ibitambo bitwikwa n’ibyo guhongerera ibyaha byabo.
25Hezekiya ashyira abalevi mu Ngoro y’Uhoraho bafite ibyuma birangira n’inanga nk’uko byategetswe na Dawudi, akurikije ijambo ry’Uhoraho umushishozi Gadi n’umuhanuzi Natani bamugejejeho.
26Abalevi bamaze gufata imyanya yabo, bafite ibyuma byakozwe na Dawudi, bakurikiwe n’abaherezabitambo bafite amakondera,
27Hezekiya ategeka guturira ku rutambiro ibitambo bitwikwa. Bakibitwika batera indirimbo y’Uhoraho, bavuza amakondera n’ibindi byuma by’indirimbo bya Dawudi, umwami w’Abayisraheli.
28Ikoraniro ryose rikomeza kuramya, indirimbo zirakomeza n’amakondera aravuga, bikomeza bityo kugera ubwo ibitambo bitwikwa birangira.
29Barangije gutura ibitambo, umwami n’abari kumwe na we bose barunama, bararamya.
30Hanyuma umwami Hezekiya n’abatware bategeka abalevi gusingiza Uhoraho mu magambo ya Dawudi na Asafu w’umushishozi; nuko bamusingiza bishimye, hanyuma barapfukama bararamya.
31Hezekiya afata ijambo, aravuga ati «Ubwo mwiyeguriye Uhoraho, ngaho nimwegere muzane ibitambo n’amaturo y’ibisingizo mu Ngoro y’Uhoraho.» Nuko imbaga izana amaturo y’ibisingizo, ndetse abo umutima wabo ubibwirije, bazana ibitambo bitwikwa.
32Amatungo bazanye kugira ngo bayatureho ibitambo bitwikwa yari impfizi mirongo irindwi, amasekurume y’intama ijana, abana b’intama magana abiri, byose babitura Uhoraho ho ibitambo bitwikwa.
33Bongeraho n’andi matungo maremare magana atandatu n’amatungo magufi ibihumbi bitatu, bayatura ho ibitambo by’ubuhoro.
34Nyamara, kubera ko abaherezabitambo bari bake badashoboye kubaga ibitambo byose bitwikwa, abavandimwe babo b’abalevi barabafashije kugera ubwo birangiye, no kugera ubwo abaherezabitambo bitagatifuje. Koko rero, abalevi bari batanze abaherezabitambo kwitagatifuza.
35Byongeye kandi, bagombaga no gutura ingimbu z’ibitambo by’ubuhoro n’amaturo aseswa ajyana n’ibitambo bitwikwa.
Umurimo wo mu Ngoro y’Uhoraho uvugururwa utyo.
36Hezekiya n’imbaga yose bishimira ibyo Uhoraho yakoreye umuryango, kuko ibintu byikoze vuba nta gahato.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.