1Umukozi w’umusinzi azicwa n’ubutindi,
usuzugura utuntu duto buhoro buhoro arakena.
2Divayi n’abagore birindagiza abanyabwenge,
uwishinga indaya na we, ntakimutera isoni;
3azaribwa n’inyo n’ibishorobwa,
kandi icyihebe kizatsembwa.
Kwirinda uburondogozi4Upfa kwizera uwo abonye aba ari umupfu,
kandi ucumura, ni we ubwe uba yihemukiye.
5Uwishimira ikibi, azahanwa,
6naho uwanga uburondogozi aba yikijije icyago.
7Ntukamene ibanga, utazabiryozwa;
8yaba incuti cyangwa umwanzi, ntuzagire uwo uribwira,
keretse wenda niba byagutera gucumura,
naho ubundi ntuzarihishure.
9Yego, bagutega amatwi, ariko bakakugendera kure,
maze igihe cyagera bakakwanga urunuka.
10Nugira icyo wumva, kizaguheremo;
humura! Si byo bizatuma uturika!
11Igicucu gipfa kumva akajambo ntikibe kicyifashe,
boshye umugore uri ku nda.
12Ijambo riri mu nda y’igicucu,
risa nk’umwambi watebeye mu kibero.
Kutihutira gucira urubanza mugenzi wawe13Jya ubanza usobanuze mugenzi wawe,
kuko wenda aba nta cyo yakoze,
kandi niba yaranagikoze, ntazasubira.
14Jya ubanza usobanuze mugenzi wawe,
kuko wenda aba nta cyo yavuze,
kandi niba yaranakivuze, ntazabyongera.
15Jya ubanza usobanuze mugenzi wawe,
kuko abantu bakunda gusebanya,
kandi ntukishinge ibyo abantu bavuga.
16Hariho utsikira atabigambiriye;
ese ubundi ni nde utaracumura n’ururimi rwe?
17Jya ubanza usobanuze mugenzi wawe mbere yo kumutugarika,
bityo uzaba ukurikije itegeko ry’Umusumbabyose.
Ubuhanga nyakuri20Ubuhanga bwose ni ugutinya Uhoraho,
kandi ubuhanga bwose bujyana no kubaha itegeko.
22Kumenyera ikibi si bwo buhanga,
kandi inama z’abanyabyaha ntiziranganwa ubwitonzi.
23Hari ubwenge bukora ishyano,
kandi ubuze ubuhanga aba ari igicucu.
24Umuntu ufite ubwenge buke ariko agatinya,
aruta uwuzuye ubwitonzi agaca ku mategeko.
25Hari ubwenge buhambaye ariko bukarangwa no kuriganya,
nyirabwo, iyo ashaka kuburana ibye, akoresha ubuhemu.
26Hari n’ugenda ashengurwa n’agahinda,
ariko mu mutima we huzuye amariganya:
27yubika amaso, akica amatwi,
utamutahura, akakuyogoza;
28imbaraga ze nke ni zo zimubuza guhemuka,
ariko yabona uburyo agacumura.
29Koko indoro y’umuntu ni yo imuranga,
umunyabwenge umumenya mushyikiranye;
30umwambaro w’umuntu, inseko ye,
emwe n’ingendo ye byerekana uko ateye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.