1Iteka ryaciriwe ku kibaya cy’ibonekerwa.
Ubaye ute se, wa mugi we?
Ni iki gitumye abagutuye bose
bazamuka ahitaruye hejuru y’amazu?
2Ni kuki wuzuyemo urusaku n’umuvurungano,
wa murwa we warangwagamo umunezero?
Abantu bawe bapfuye ntibishwe n’inkota,
yewe nta n’ubwo baguye ku rugamba.
3Abagaba b’ingabo bawe bose barahunze,
bagizwe imfungwa batarasanye.
Abatahuwe bose bagizwe imbohe,
ndetse n’abari barahungiye kure.
4Ni cyo gitumye ngira nti «Nimuhindukire, mwindeba,
mundeke niririre ayo kwarika, ntimwirushye mumpoza,
kubera umubabaro ntewe n’ukurimburwa k’umuryango wanjye !»
5Koko uwo munsi uteye ubwoba,
ni umunsi w’uburimbuke n’ubuhahamuke,
watejwe na Nyagasani Uhoraho, Umugaba w’ingabo.
Inkike iratembye mu kibaya cy’ibonekerwa,
n’induru zirarengera mu misozi.
6Abo muri Elamu bitwaje imitana,
bazamutse ku magare akururwa y’intambara,
naho ab’i Kiri bitwaje ingabo zabo z’imitamenwa.
7Ibibaya byawe byiza cyane,
byuzuyemo amagare y’intambara,
abanyamafarasi bashinze ibirindiro ku marembo yawe,
8Yuda yabuze kirengera.
Uwo munsi mwibutse gusuzuma intwaro zanyu,
zibitswe mu nzu yitwa iy’Ishyamba,
9mwibonera ukuntu ibyuho ari byinshi mu murwa wa Dawudi.
Amazi muyakoranyiriza mu kigega cyo mu majyepfo,
10mubarura amazu y’i Yeruzalemu,
amwe murayasenya, ngo mubone ubukomeza inkike.
11Mufukura ikibumbiro hagati y’inkike zombi,
kugira ngo muyoboremo amazi yo mu kigega cyari gisanzwe.
Ariko ntimwazirikanye uwatumye ibyo byose bikorwa,
ntimwita ku Uwabihanze, kuva kera na kare.
12Uwo munsi, Nyagasani Uhoraho, Umugaba w’ingabo,
yabahamagariye kurira no kuganya,
kwiyogoshesha no kwambara ibigunira,
13none bo bibereye mu byishimo n’umunezero,
barakinja ibimasa, bagasogota intama,
bararya inyama, bakanywa na divayi, bavuga bati
«Turye, tunywe, ejo tuzipfire!»
14Nyamara, dore ibyo namenyeshejwe n’Uhoraho, Umugaba w’ingabo:
«Noneho ubwo mutapfuye, icyo cyaha ntimuzakibabarirwa.»
Nyagasani Uhoraho, Umugaba w’ingabo arabirahiriye.
Ibyaburiwe Shebuna, umutware w’ingoro y’umwami15Nyagasani Uhoraho, Umugaba w’ingabo avuze atya:
Jya kureba uwo munyabintu Shebuna,
umutware w’ingoro y’umwami, umubwire uti
16«Ufite munani ki hano, cyangwa se ababyeyi uhafite ni abahe,
kugira ngo wicukurire imva ndende imeze nk’inzu,
witeganyirize ubushyinguro bwawe mu rutare?
17Ni cyo gitumye Uhoraho agiye kukugaragura, wa gihangange we !
Agiye kugupfunyika,
18akujugunye wizingazinze nk’umupira mu gihugu kigari.
Aho ni ho uzapfira, wowe n’amagare yawe wiratana,
kubera isoni wakojeje inzu ya shobuja !
19Ngiye kukwirukana ku murimo wawe,
nkunyage umwanya wawe.
20Uwo munsi kandi, nzahamagara Eliyakimu,
mwene Hilikiyahu, umugaragu wanjye,
21nzamwambike ikanzu yawe, mukenyeze umukandara wawe,
mugabire ubutware bwawe,
azabere umubyeyi abatuye Yeruzalemu n’abo mu nzu ya Yuda.
22Nzashyira ku ntugu ze urufunguzo rw’inzu ya Dawudi,
nakingura, he kugira ushobora gukinga,
nakinga, he kugira ukingura.
23Nzamushyigikira akomere nk’inkingi ishinze ahantu hakomeye,
azabe intebe y’ikuzo ry’inzu ya se.
24Amashami yose y’umuryango we, ayoroshye n’akomeye, azamujishweho, nk’uko bajisha ibikoresho byose byo mu gikoni : ibibindi, ibicuma, inzuho n’ibindi, ku giti kimwe.
25Uwo munsi, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuga : icyo giti gishimangiye ahantu hakomeye kizashinguka, cyiture hasi, nuko ibizaba bikijisheho byose bimenagurike; kuko Uhoraho yabivuze.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.