Imigani 25 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

V. IGICE CYA KABIRI CY’IMIGANI YA SALOMONI

1Dore indi migani ya Salomoni, uko yakusanijwe n’abantu ba Hezekiya,

umwami wa Yuda.

2Ikuzo ry’Imana ni ukugira ibanga,

naho iry’abami ni ugucengera ibintu.

3Uko nta we uzi ubujyejuru bw’ikirere n’ubujyakuzimu bw’isi,

ni na ko imitima y’abami idashobora gusesengurwa.

4Iyo feza uyikijije ibishunga,

iza iyunguruye neza;

5nukura umugome imbere y’umwami,

ingoma ye izaganzamo ubutabera.

6Ntukibonekeze imbere y’umwami,

cyangwa ngo ufate icyicaro cy’abakomeye,

7kuko byaruta ko bakubwira ngo «Tambuka uze hano»,

aho gusuzugurirwa imbere y’igikomangoma.

8Ibyo amaso yawe yabonye,

ntukihutire kubijyana mu rubanza;

none se amaherezo wabigenza ute,

mugenzi wawe aramutse agutsinze?

9Uzajye uburana na mugenzi wawe,

ariko wirinde kugira uwo umenera ibanga,

10hato batazabimenya bakakugaya,

maze ugata agaciro burundu.

11Ijambo rivugiwe igihe,

ni nk’ikirezi cya zahabu gitakishije feza.

12Inama umunyabuhanga agira umwumva,

ni nk’impeta cyangwa umutamirizo bikoze muri zahabu.

13Nk’uko amafu yo mu mpeshyi ashimisha abasaruzi,

ni ko intumwa y’indahemuka imeze;

koko rero, isusurutsa umutima wa shebuja.

14Umuntu uhora asezerana ntagire icyo atanga,

asa n’ibicu n’umuyaga bitavamo imvura.

15Kutarambirwa bituma umuntu yigarurira umucamanza,

kandi ururimi rucisha make ruvuna igufa.

16Ese ufite ubuki? Uryeho ubuguhagije,

nurenza urugero, uzaburuka.

17Uzajye usura mugenzi wawe rimwe na rimwe,

kuko nakurambirwa, azakwanga.

18Umuntu ushinja ibinyoma mugenzi we,

amubabaza nk’ubuhiri, inkota cyangwa umwambi utyaye.

19Kwiringira umugambanyi amakuba yaje,

ni nko kwizera iryinyo ryaboze cyangwa ikirenge gicumbagira.

20Kuririmbira umuntu wishavuriye,

ni nko gusuka siki ku gisebe,

cyangwa kwiyambura ikoti mu mbeho.

21Niba umwanzi wawe ashonje, muhe umugati wo kurya,

niba afite inyota, umuhe amazi anywe;

22ubwo uzaba usa n’umurahurira ibishirira ku mutwe,

kandi Uhoraho azabikwitura.

23Uko umuyaga wo mu majyaruguru uzana imvura,

ni na ko akarimi kazimura gatera abantu ishavu.

24Biraruta kwinugika mu ngombe iri mu rugo,

aho kubana mu nzu n’umugore w’umunyamahane.

25Inkuru nziza iturutse mu gihugu cya kure,

isa n’amazi afutse mu muhogo wakakaye.

26Intungane idohoka kubera umugome,

ni nk’iriba ry’ibirohwa cyangwa isoko banduje.

27Si byiza kurya ubuki bwinshi,

cyangwa guharanira ikuzo rihanitse.

28Umuntu utitangira muri kamere ye,

ameze nk’umugi wasenyutse utagira inkike.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help