1Ijoro ryose naraye nshatse ku buriri bwanjye,
uwo umutima wanjye ukunda.
Namushatse ndamubura.
2Reka mbyuke, nirukanke umugi,
imihanda n’amayirabiri,
nshakashake uwo umutima wanjye ukunda.
Namushakashatse ariko namubuze.
3Nahuye n’abarinzi,
bamwe barara irondo mu mugi;
ndababwira nti
«Mbese ntimwabonye uwo umutima wanjye ukunda?»
4Twari tugitandukana gato,
mbona uwo umutima wanjye ukunda;
ndamufata nanga kumurekura,
ntamwinjije mu nzu ya mama,
mu cyumba cy’uwanyibarutse.
UMUKWE:5Nyabuna, bari ba Yeruzalemu, ndabinginze,
mbarahije amasha n’amasirabo y’agasozi,
muramenye ntimunkangurire urukundo,
ntimurubyutse rutarabishaka.
IGISIGO CYA GATATUABAKWE BAJE BAHEREKEJE UMUKWE:6Uriya ni nde uzamuka aturuka mu butayu,
asa n’inkingi y’umwotsi,
atama imibavu n’ububani,
n’udufu duhumura neza
tumwe tubunzwa n’abaducuruza?
7Nimwirebere ingobyi ya Salomoni,
ishagawe n’abagabo mirongo itandatu
barobanuwe mu ntwari za Israheli;
8bose bitwaje inkota,
bamenyereye intambara,
buri wese afatiye inkota ku itako
ku mpamvu y’akamu ka nijoro.
9Umwami Salomoni yiyubakiye indaro
mu biti byo muri Libani.
10Inkingi yazicuze muri feza,
ahegamirwa ahataka zahabu,
ahicarwa ahataka umuhemba,
mu mbere, abari ba Yeruzalemu
bahataka urukundo.
11Nimusohoke, bari ba Siyoni,
mwitegereze umwami Salomoni,
mutangarire ikamba Nyina yamwambitse
umunsi w’ubukwe bwe,
umunsi umutima we wari wuje umunezero.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.