Nehemiya 1 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Amagambo ya Nehemiya mwene Hakaliya.

Nehemiya amenya ibyabaye i Yeruzalemu

Mu mwaka wa makumyabiri w’ingoma ya Aritashuweru, mu kwezi kwa Kisilewu, nari mu kigo ntamenwa cy’i Suza.

2Nuko haza Hanani, umwe mu bavandimwe banjye avuye mu gihugu cya Yuda, aherekejwe n’abantu bamwe. Mbabaza ibyerekeye Abayahudi barokotse, abasigaye mu bari barajyanywe bunyago, n’ibyerekeye Yeruzalemu.

3Baransubiza bati «Abarokotse bakaba barahatahukiye, ubu bari mu makuba akomeye kandi barasuzuguwe; inkike za Yeruzalemu zaratengutse, n’amarembo yayo barayatwitse.»

4Ngo numve ayo magambo nicara hasi, ndarira kandi mara iminsi myinshi mu kababaro; ngasiba kurya kandi ngasengera imbere y’Imana Nyir’ijuru.

5Ndavuga nti «Ndakwinginze, Uhoraho, Mana Nyir’ijuru, Mana ikomeye kandi igatera ubwoba, wowe ukomeza isezerano ryawe kandi ntuhemukire abagukunda bakanakurikiza amategeko yawe!

6Tega ugutwi kwawe rero, n’amaso yawe yitegereze, kugira ngo wumve isengesho ry’umugaragu wawe. Muri iki gihe ndasengera imbere yawe umunsi n’ijoro, nsabira Abayisraheli, abagaragu bawe, kandi ngashinja ibyaha byabo kuko twagucumuyeho.

7Twaraguhemukiye bikabije kandi ntitwakurikiza amategeko, amateka, n’amabwiriza wahaye Musa umugaragu wawe.

8Ndakwinginze ngo wibuke rya jambo wavugishije Musa umugaragu wawe, ugira uti ’Nimumpemukira, nzabatatanyiriza mu mahanga,

9ariko nimungarukira mugakomeza amategeko yanjye kandi mukayakurikiza, kabone n’aho abajyanywe bunyago banyu bazaba bari inyuma y’ijuru, nzabakoranya maze mbagarure aho nahisemo kugira ngo mpatuze izina ryanjye.’

10None se, abo si twebwe abagaragu bawe n’umuryango wawe warokoye, ukoresheje ububasha n’imbaraga bitagereranywa by’ukuboko kwawe?

11Ndakwinginze rero, Nyagasani, tega ugutwi isengesho ry’umugaragu wawe, n’iry’abagaragu bawe bashimishwa no kubaha izina ryawe. Ha umugaragu wawe kurangiza neza uyu munsi icyo agamije, kandi wa muntu aze kunyakirana impuhwe!»

Icyo gihe nari nshinzwe kujya mpereza umwami divayi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help