Imigani 22 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Kuvugwa neza biruta ubukungu bwinshi,

kubahwa bikaruta feza na zahabu.

2Umukire n’umukene bafite icyo bahuriyeho,

bombi ni Uhoraho wabaremye.

3Umunyabwenge abona icyago kije, akihisha,

naho injiji zikiyahuramo, zikabiryora.

4Uwicisha bugufi abisaruramo gutinya Uhoraho,

ubukire, icyubahiro n’ubugingo.

5Inzira y’indyarya ibamo amahwa n’imitego,

ushaka gukiza ubuzima bwe, arayirinda.

6Nutoza umwana muto inzira agomba gukurikira,

naba n’umusaza ntazayiteshukaho.

7Umukire ategeka abakene,

kandi uguza ahinduka umugaragu w’umugurije.

8Ubiba ubuhemu asarura ibyago,

kandi azahazwa n’ingaruka z’ubugome bwe.

9Ufite ijisho rirebana impuhwe azahabwa umugisha,

kuko agabanya ku mugati we, agaha umukene.

10Niwamagana umusekanyi, intonganya zizashira,

imanza n’agasuzuguro bihoshe.

11Ukunda imitima iboneye akarangwa n’ineza ku munwa,

aba ari incuti y’umwami.

12Amaso y’Uhoraho arengera ubumenyi,

kandi agatahura amagambo y’abagambanyi.

13Umunebwe aravuga ngo «Hanze hari intare,

ninsohoka irantsinda mu mayira.»

14Akanwa k’umugore w’undi ni nk’urwobo rurerure,

uwo Uhoraho azinutswe, azagwamo.

15Ubusazi buba buziritse ku mutima w’umwana muto,

ariko inkoni ihana ibumucaho.

16Ukandamiza umukene agezaho akamukuza,

kandi uha umukire aba amukenesheje.

III. IMIGANI Y’ABANYABUHANGA

17Tega amatwi, wumve amagambo y’abanyabuhanga,

umutima wawe uwuhatire ubumenyi bwanjye,

18kuko uzanezezwa no kuyabika mu mutima wawe,

no kuyahoza ku munwa wawe yose.

19Kugira ngo wiringire Uhoraho,

nawe, ubu ngiye kukwigisha.

20Ese si wowe nandikiye igitabo

kigizwe n’imitwe mirongo itatu,

kirimo inama n’ubumenyi,

21ngira ngo nkumenyeshe amagambo y’ukuri,

bityo nawe ukayageza yose ku wagutumye?

22Ntuzambure umukene kuko ari umukene,

ntuzahutarize ku rugi utishoboye,

23kuko Uhoraho azababuranira, akica ababakandamiza.

24Ntugacudike n’umunyamujinya,

kandi ntukagendane n’umuntu warakaye,

25utazavaho utora inzira ze,

ubugingo bwawe bugafatirwa mu mutego.

26Ntukagenze nk’abemararira abandi,

bakishingira abarimo imyenda;

27ntuzi se ko ubuze icyo wishyura,

bagutwara n’uburiri uryamyeho?

28Ntuzimure imbago ya kera,

iyo abasokuru bawe bashinze.

29Uwo ajye yiyereka abami,

yoye kuguma muri rubanda rugufi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help