1Beni‐Hadadi, umwami wa Aramu, akoranya ingabo ze zose; yari kumwe n’abami mirongo itatu na babiri, n’amafarasi n’amagare. Arazamuka atera Samariya.
2Yohereza intumwa mu mugi kwa Akabu, umwami wa Israheli,
3kumubwira ziti «Beni‐Hadadi aravuze ngo ’Feza yawe na zahabu yawe ni ibyanjye; abagore bawe n’abana bawe barusha abandi uburanga ni abanjye.’»
4Umwami wa Israheli arasubiza ati «Bibe uko ubivuze, shobuja Mwami wanjye! Ndi uwawe n’ibyo ntunze byose.»
5Intumwa zirongera ziragaruka, ziramubwira ziti «Beni‐Hadadi aravuze ngo ’Nagutumyeho intumwa ngira ngo uzimpere feza yawe, zahabu yawe, abagore bawe n’abana bawe.
6None rero ejo kuri iyi saha, nzohereza abagaragu banjye iwawe basake mu nzu yawe no mu mazu y’abagaragu bawe. Icyashimishaga amaso yawe cyose, bazagifata bakinzanire.’»
7Umwami wa Israheli atumira abatware bo mu gihugu cye bose, arababwira ati «Murabona namwe ko uriya mugabo ashaka kutwiyenzaho! Yantumyeho ngo muhe abagore banjye, abana banjye, feza yanjye na zahabu, sinabimwimye.»
8Abatware na rubanda rwose baramubwira bati «Ntumwumvire, wange!»
9Akabu abwira intumwa za Beni‐Hadadi, ati «Mubwire umwami databuja muti ’Ibyo watumye bwa mbere ku mugaragu wawe, nzabikora; ariko ibi bya nyuma sinzabikora.’» Intumwa zirataha, zigeza kuri Beni‐Hadadi igisubizo cya Akabu.
10Beni‐Hadadi yongera kumutumaho, amubwira ati «Imana zizampane bikomeye Samariya, nintayihindura igiharambuga, ndetse ku buryo aba bantu turi kumwe batazahabona n’umukungugu wakuzura urushyi!»
11Umwami wa Israheli arasubiza ati «Ngaho komeza wivugire! Ariko kandi uriho akenyera umukandara we, ntakirate nk’uriho awukenyurura.»
12Ngo yumve iryo jambo, Beni‐Hadadi wari kumwe n’abandi bami banywera mu ihema rye, abwira abagaragu be ati «Tujye ku rugamba!» Nuko bitegura gutera umugi.
Akabu atsinda intambara ya mbere13Ubwo haza umuhanuzi, yegera Akabu, umwami wa Israheli, aramubwira ati «Uhoraho aravuze ngo ’Wabonye ziriya ngabo ukuntu ari nyinshi? Ndazikugabiza uyu munsi, maze umenye ko ndi Uhoraho.’»
14Akabu arasubiza ati «Ni nde uzazidukiza?» Na we aramusubiza ati «Uhoraho aravuze ngo ’Ni abasore batoranyijwe n’abatware b’uturere.’» Akabu aravuga ati «Ni nde uzashoza urugamba?» Aramusubiza ati «Ni wowe!»
15Akabu akoranya umutwe w’ingabo z’abasore batoranyijwe n’abatware b’uturere, bakaba barageraga kuri magana abiri mirongo itatu na babiri, nyuma yabo akoranya Abayisraheli bose bageraga ku bihumbi birindwi.
16Igihe cy’amanywa y’ihangu baratera, ariko icyo gihe Beni‐Hadadi yari mu ihema yinywera yasinze, ashagawe na ba bami mirongo itatu na babiri.
17Umutwe w’ingabo z’abasore batoranyijwe n’abatware b’uturere ni wo washoje urugamba. Beni‐Hadadi yohereza abo kumurebera, baramubwira bati «Hari abantu bavuye i Samariya.»
18Arababwira ati «Niba bazanywe n’amahoro mubafate mpiri, niba kandi bazanywe no kurwana, na bwo mubafate mpiri!»
19Umutwe w’ingabo z’abasore batoranyijwe n’abatware b’uturere ni wo wari wavuye mu mugi, ukurikiwe n’izindi ngabo.
20Bararwana, buri wese yica uwe. Abaramu barahunga, Abayisraheli barabakurikirana. Beni‐Hadadi, umwami wa Aramu, yurira ifarasi, ahungana n’abandi bake.
21Hanyuma umwami wa Israheli arasohoka, afata amafarasi n’amagare asigaye, atsinda ingabo za Aramu ku buryo budasubirwaho.
Akabu atsinda ubwa kabiri22Umuhanuzi yegera umwami wa Israheli, aramubwira ati «Genda ube intwari, witegure utekereza uko uzabigenza, kuko umwami wa Aramu azagutera umwaka utaha.»
23Abagaragu b’umwami wa Aramu baramubwira bati «Imana yabo ni imana yo mu misozi, ni yo mpamvu batunesheje. Ariko noneho, turwanire mu kibaya, ni ukuri tuzabanesha.
24Bigenze utya: bariya bami mwari kumwe, bakureho, ubasimbuze abatware b’ingabo!
25Maze wowe ubwawe, ugabe ingabo zihwanye n’izo watakaje, ugire amafarasi n’amagare angana n’aya mbere, maze turwanire mu kibaya; ni ukuri tuzabanesha.» Arabumvira, abigenza atyo.
26Noneho umwaka ukurikiyeho, Beni‐Hadadi akoranya Abaramu, nuko azamuka ajya kuri Afeki kurwanya Israheli.
27Abayisraheli baraterana bahabwa impamba, maze bitegura kurwanya Abaramu. Abayisraheli baca ingando ahateganye na bo, bangana n’imikumbi ibiri mito y’ihene, naho Abaramu bari buzuye igihugu.
28Wa muntu w’Imana araza, yegera umwami wa Israheli, aramubwira ati «Uhoraho aravuze ngo ’Kubera ko Abaramu bavuze ko Uhoraho ari Imana yo mu misozi, atari Imana yo mu kibaya, ngiye kukugabiza ziriya ngabo nyinshi, maze mumenye ko ndi Uhoraho.’»
29Bamara iminsi irindwi bateganye; ku munsi wa karindwi, urugamba rurarema. Mu munsi umwe gusa, Abayisraheli bica Abaramu ibihumbi ijana b’ingabo zigenza amaguru.
30Abacitse ku icumu bahungira mu mugi wa Afeki, ariko urukuta rugwira abo bantu ibihumbi makumyabiri na birindwi bari basigaye.
Beni‐Hadadi we yari yahunze, yigira mu mugi, arihisha akajya ava mu cyumba kimwe ajya mu kindi.
31Abagaragu be baramubwira bati «Twumvise bavuga ko abami b’inzu ya Israheli ari abanyambabazi. Reka dukenyere ibigunira, twibohe amaboko, maze dusohoke dusange umwami wa Israheli, wenda yakubabarira ntakwice.»
32Bakenyera ibigunira kandi biboha amaboko, basanga umwami wa Israheli, baravuga bati «Umugaragu wawe Beni‐Hadadi aragusaba ngo umukize!» Akabu arabasubiza ati «Aracyari muzima? Ni umuvandimwe wanjye!»
33Abo bantu babona ko icyo ari ikimenyetso gishimishije; bihutira kumukubira kuri iryo jambo, na bo baravuga bati «Beni‐Hadadi ni umuvandimwe wawe.» Akabu arababwira ati «Nimugende mumunzanire.» Beni‐Hadadi arasohoka asanga Akabu, agezeyo Akabu amwuriza igare rye bwite.
34Beni‐Hadadi aramubwira ati «Imigi data yanyaze so ndayigushubije; uziyubakire amaduka i Damasi nk’uko data yayiyubakiye i Samariya.» Akabu aravuga ati «Ndakureka ugende nitugirana isezerano.» Nuko basezerana ku buryo bunejeje Akabu, aramurekura aragenda.
Umuhanuzi yihanangiriza Akabu kubera ikosa rye35Umugabo umwe wo mu itorero ry’abahanuzi, abwira mugenzi we abitegetswe n’Uhoraho, ati «Ndakwinginze, nkubita.» Undi yanga kumukubita.
36Uwo muhanuzi arongera aramubwira ati «Kubera ko utumviye ijambo ry’Uhoraho, tukimara gutandukana intare irakwica.» Nuko bamaze gutandukana, ahura n’intare iramwica.
37Uwo muhanuzi ahura n’undi mugabo, aramubwira ati «Ndakwinginze, nkubita!» Umugabo aramukubita, aramukomeretsa.
38Umuhanuzi aragenda, ajya gutegera umwami mu nzira; yari yiyoberanyije yipfutse umwenda mu maso.
39Umwami ahise, amutakira agira ati «Jye umugaragu wawe nari negereye aho barwaniraga, nuko umwe mu bacu ava ku rugamba, anzanira umuntu arambwira ngo ’Rinda uyu muntu! Nagucika, nzakwica mu kigwi cye, cyangwa uzandihe italenta imwe ya feza.’
40Ariko mu gihe umugaragu wawe yari agikora hirya no hino, wa mugabo aracika.» Umwami wa Israheli aramubwira ati «Urubanza ruragutsinze, urarwiciriye!»
41Umuhanuzi yitwikurura vuba umwenda wari mu maso, noneho umwami wa Israheli amenya ko ari umwe mu bahanuzi.
42Uwo muhanuzi aramubwira ati «Uhoraho aravuze ngo ’Kuko warekuye umuntu natanze ngo yicwe, uzapfa mu kigwi cye, n’abantu bawe bazicwe mu kigwi cy’abe.’»
43Umwami wa Israheli ataha iwe i Samariya, afite agahinda n’uburakari.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.