Abacamanza 14 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Samusoni arongora umukobwa w’Umufilisiti

1Umunsi umwe, Samusoni aramanuka ajya i Timuna, abenguka umukobwa wo mu Bafilisiti.

2Nuko atashye, abibwira se na nyina, ati «I Timuna, nahabengutse umukobwa wo mu Bafilisiti. None nimujye kumunsabira, ambere umugore.»

3Ababyeyi be baramusubiza bati «Wabuze umugore mu bakobwa ba bene wanyu no mu muryango wacu, kugira ngo ube wajya gushaka umugore muri ziriya ntagenywe z’Abafilisiti?» Ariko Samusoni asubiza se, ati «Umunsabire, kuko ari we wanguye ku mutima.»

4Ubwo ababyeyi be ntibari bazi ko ibyo byaturutse kuri Uhoraho, kuko yashakaga uburyo bwo kwiyenza ku Bafilisiti bari barigaruriye Israheli muri icyo gihe.

5Samusoni aramanuka ajya i Timuna. Ageze ku mizabibu y’i Timuna, ahura n’icyana cy’intare kiza kimutontomera.

6Umwuka w’Uhoraho umwinjiramo; ako kanya Samusoni utari ufite intwaro mu ntoki, ashwanyuza ya ntare, ayitanyuramo ibisate bibiri nk’uko batanyura umwana w’ihene, ariko ntiyabwira ababyeyi be ibyo yakoze.

7Hanyuma amanuka ajya i Timuna, aganira n’uwo mukobwa maze yumva aranyuzwe.

8Nyuma y’iminsi mike, Samusoni asubira i Timuna, agiye kuzana umugore we. Ageze mu nzira, abanza kunyura ha handi, ngo arebe intumbi ya ya ntare: asanga mu gikanka cyayo harimo irumbo ry’inzuki n’ubuki.

9Ahakuramo ubuki mu kiganza, agenda aburya inzira yose. Ageze iwabo ahaho ababyeyi be na bo bararya, ariko ntiyababwira ko ubwo buki yabuhakuye mu gikanka cya ya ntare.

Samusoni asakuza n’Abafilisiti

10Hanyuma se aramanuka ajya iw’umukazana we, nuko Samusoni ahakorera ibirori by’ubukwe nk’uko abasore bose babigenzaga.

11Abafilisiti bakimara kumubona, bitoranyamo abasore mirongo itatu bo kugumana na we.

12Samusoni arababwira ati «Ngiye kubaha igisakuzo. Nimuramuka mucyishe muri iyi minsi irindwi y’ubukwe, mukabona icyo gisobanura, nzabaha amakanzu mirongo itatu n’imyambaro mirongo itatu yo guhinduranya.

13Ariko nimuramuka mutacyishe, ni mwebwe muzampa amakanzu mirongo itatu n’imyambaro mirongo itatu yo guhinduranya.» Nuko baramusubiza bati «Tubwire igisakuzo cyawe, turakumva.»

14Samusoni araterura ati

«Mu kiryana havuyemo ikiribwa,

naho mu kinyamakare havamo ikiryohereye.»

Mu minsi itatu yose, abo basore bari batarashobora kubona igisobanuro cy’icyo gisakuzo.

15Nuko ku munsi wa kane babwira muka Samusoni, bati «Shukashuka umugabo wawe kugira ngo adusobanurire iki gisakuzo; niba wanze turagutwika hamwe n’inzu ya so. Mwaba se mwaradutumiriye kutwambura?»

16Muka Samusoni ajya kumuganyira, agira ati «Uranyanga gusa nta kindi; nta bwo unkunda. Cya gisakuzo wasakuje abasore bo mu muryango wanjye, nta bwo wambwiye icyo gisobanura.» Samusoni aramusubiza ati «Nta n’ubwo nigeze ngisobanurira ababyeyi banjye, none ni wowe nagisobanurira!»

17Umugore we akomeza kumuganyira mu minsi irindwi yose ibirori by’ubukwe byamaze. Ku munsi wa karindwi, Samusoni amusobanurira cya gisakuzo, kuko yari amaze kumurembya; maze umugore ajya kubwira ba basore bo mu muryango we icyo cya gisakuzo gisobanura.

18Nuko ku munsi wa karindwi, mbere yuko izuba rirenga, abatuye umugi babwira Samusoni, bati

«Ni iki cyaryohera kuruta ubuki,

ni iki kandi cyagira amakare kuruta intare?»

Samusoni arabasubiza ati

«Iyo mutajya guhingisha inyana yanjye,

ntimwari gushobora kwica igisakuzo cyanjye.»

19Nuko umwuka w’Uhoraho winjira muri Samusoni, aramanuka ajya i Ashikeloni yica abantu mirongo itatu mu baturage b’aho, abacuza imyambaro maze ayiha abari basobanuye cya gisakuzo. Uko yakarakaye yisubirira kwa se.

20Naho umugore we, bamushyingira umuhungu w’incuti ya Samusoni, wari waramuherekeje aguma iruhande rwe muri iyo minsi yose y’ibirori.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help