Abacamanza 18 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Abadani bahindura igihugu

1Muri iyo minsi, nta mwami wariho muri Israheli. Hagati aho, umuryango wa Dani washakaga igihugu waturamo, kuko kugeza icyo gihe bo nta cyo bagiraga, mu miryango yose ya Israheli.

2Abadani bafata abantu batanu b’intwari mu muryango wabo, babohereza mu karere ka Soreya na Eshitayoli kugira ngo bitegereze igihugu kandi bakimenye neza. Barababwira bati «Nimugende mumenye neza icyo gihugu.» Abo bantu batanu bagera mu karere k’imisozi miremire y’i Efurayimu, bahingukira ku rugo rwa Mika, baraharara.

3Nuko igihe bari bugufi y’urugo rwa Mika, bamenya ijwi ry’uwo musore w’Umulevi. Ngo bamugere iruhande, baramubaza bati «Ni nde wakuzanye hano? Urahakora iki? Ni iki cyatumye uhaguma?»

4Arabasubiza ati «Mika yankoreye ibintu byinshi: yananshyizeho ngo mubere umuherezabitambo.»

5Baramubwira bati «Nuko rero, baza Imana kugira ngo tumenye niba uru rugendo rwacu ruzaba ruhire.»

6Umuherezabitambo arabasubiza ati «Nimugende amahoro! Urugendo murimo rushyigikiwe n’Uhoraho!»

7Ba bantu batanu baragenda, bagera i Layishi. Basanga abaturage b’aho bibereye mu mutekano nk’Abasidoni, bari batuje kandi bizerana. Byongeye kandi, nta mwami n’umwe wateraga icyo gihugu, nta n’uwajyagayo kugira ngo abategeke. Abaturage b’i Layishi bari kure y’Abasidoni, ntawabategekaga.

8Ba bantu batanu baragaruka, basanga abavandimwe babo i Soreya n’i Eshitayoli, maze abavandimwe babo barababaza bati «Murabitekerezaho iki?»

9Barabasubiza bati «Duhaguruke! Tuzamuke tubatere, kuko igihugu twakibonye kandi kikaba ari cyiza cyane. Ariko kandi, dore mwibereye aho nta cyo mukora! Uwo mwete muke wanyu ntubabuze kugenda ngo mwinjire muri icyo gihugu kandi ngo mucyigarurire.

10Nimukinjiramo, muzahasanga abantu bizerana. Igihugu kiragutse kandi Imana yakibeguriye. Ni ahantu hatabuze ikintu na kimwe mu byiza byo ku isi.»

11Nuko Abadani bagera ku bantu magana atandatu biteguye intambara, barahaguruka bava i Soreya n’i Eshitayoli.

12Barazamuka baca ingando i Kiriyati‐Yeyarimu, muri Yuda. Ni yo mpamvu aho hantu hitwa Ingando ya Mahanedani kugeza na n’ubu. Ni ahagana mu burengerazuba bwa Kiriyati‐Yeyarimu.

13Bavuye aho ngaho, banyura mu karere k’imisozi miremire y’i Efurayimu, maze bahingukira ku rugo rwa Mika.

14Ba bantu batanu bari baragiye gutata igihugu cya Layishi bafata ijambo, babwira abavandimwe babo, bati «Ese muzi ko muri uru rugo, harimo uruhago rw’amabuye y’ubufindo n’udushushanyo tweguriwe Imana, hakaba n’ikindi kigirwamana n’ishusho ry’icyuma gishongeshejwe? None rero, mumenye hakiri kare icyo muri bukore.»

15Nuko ba bantu batanu baca ku ruhande, binjira mu nzu ya wa musore w’Umulevi wari mu rugo rwa Mika, bamubaza amakuru ye,

16naho ba bantu magana atandatu bo mu muryango wa Dani bari bahagaze ku marembo, bose bitwaje intwaro z’intambara.

17Nuko ba bantu batanu bari baragiye gutata igihugu bazamuka mu nzu yo hejuru, barinjira maze bafata rya shusho ry’ikigirwamana, uruhago rw’amabuye y’ubufindo, udushushanyo tweguriwe Imana n’ishusho ry’icyuma cyashongeshejwe. Naho umuherezabitambo, yari ahagaze ku marembo hamwe na ba bantu magana atandatu bitwaje intwaro z’intambara.

18Abari binjiye mu rugo kwa Mika bari basahuye rya shusho ry’ikigirwamana, uruhago rw’amabuye y’ubufindo, udushushanyo tweguriwe Imana n’ishusho ry’icyuma gishongeshejwe. Umuherezabitambo ni ko kubabaza, ati «Murakora iki aho ngaho?»

19Baramusubiza bati «Ceceka, kandi ushyire urushyi ku munwa wawe, maze udukurikire, utubere umubyeyi n’umuherezabitambo. Kuri wowe ibyaba byiza ni ibihe: ari ukuba umuherezabitambo w’urugo rw’umuntu umwe, cyangwa uw’umuryango wose wa Israheli?»

20Umuherezabitambo arabyishimira, aherako afata uruhago rw’amabuye y’ubufindo, udushushanyo tweguriwe Imana na rya shusho ry’ikigirwamana, maze ajyana n’iyo mbaga imushagaye.

21Abadani barahindukira, babanza abana, amatungo n’imitwaro imbere, maze baragenda.

22Bamaze kugera kure yo kwa Mika, ni bwo abaturage bari batuye mu ngo zegeranye n’urwo kwa Mika bakoraniye hamwe maze barabakurikira.

23Uko basakuzaga inyuma y’Abadani, na bo barahindukiraga bakabaza Mika, bati «Ni iki cyatumye ukoranya aba bantu?»

24Akabasubiza ati «Mwanyaze umuherezabitambo n’imana nari narikoreshereje, maze murigendera. Icyo nasigaranye se ni iki? None mutinyutse kumbaza ngo ’Mbaye iki?’»

25Abadani baramubwira bati «Ntitwongere kukumva! Cyangwa se abanyamujinya muri twe baguhitane, maze upfe n’abo mu rugo rwawe bose.»

26Abadani bikomereza inzira yabo, naho Mika abonye ko bamurusha imbaraga, arahindukira yisubirira iwe.

Uko umugi wa Dani n’ingoro yawo byubatswe

27Abadani rero bamaze kunyaga ibyo kwa Mika n’umuherezabitambo we, bagera i Layishi muri ba baturage b’aho bari batuje kandi bizeranaga, maze babatsembesha inkota; naho umugi barawutwika.

28Ntihaboneka umuntu ushobora kuwurengera, kuko wari kure ya Sidoni kandi ntugire n’uwutegeka. Uwo mugi uri mu kibaya gihereranye na Betirehobu. Nuko bahiyubakira undi mugi, barahatura.

29Uwo mugi bawitirira Dani, izina rya sekuruza wabo, wabyawe na Israheli, ariko mbere uwo mugi witwaga Layishi.

30Nuko Abadani bashinga rya shusho ry’ikigirwamana; Yehonatani mwene Gerishomu, umwuzukuru wa Musa, aba umuherezabitambo w’umuryango wa Dani. Abahungu ba Yehonatani bakomeza uwo murimo kugeza igihe abaturage b’igihugu bajyanywe bunyago.

31Nuko bahashinga iryo shusho ry’ikigirwamana Mika yari yarakoresheje, kirahaba kugeza igihe cyose Ingoro y’Imana yamaze i Silo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help