Ezira 8 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Dore abatware b’amazu ya Israheli twazamukanye tuva i Babiloni, ku ngoma y’umwami Aritashuweru, n’ibisekuru byabo:

2Muri bene Pinehasi ni Gerishomu;

muri bene Itamari ni Daniyeli;

muri bene Dawudi ni Hatushi;

3muri bene Shekanya ni . . . ;

muri bene Paroshi ni Zekariya,

wandikanywe n’abagabo ijana na mirongo itanu;

4muri bene Pahati‐Mowabu ni Eliyonayi, mwene Zerahiya, wari kumwe n’abagabo magana abiri;

5muri bene Zatu ni Shekaniya, mwene Yahaziyeli, wari kumwe n’abagabo magana atatu;

6muri bene Adini ni Ebedi mwene Yonatani, wari kumwe n’abagabo mirongo itanu;

7muri bene Elamu ni Yeshaya mwene Ataliya, wari kumwe n’abagabo mirongo irindwi;

8muri bene Shefatiya ni Zebadiya mwene Mikayeli, wari kumwe n’abagabo mirongo inani;

9muri bene Yowabu ni Obadiya mwene Yehiyeli, wari kumwe n’abagabo magana abiri na cumi n’umunani;

10muri bene Bani ni Shelomiti mwene Yozifiya, wari kumwe n’abagabo ijana na mirongo itandatu;

11muri bene Bebayi ni Zekariya mwene Bebayi, wari kumwe n’abagabo makumyabiri n’umunani;

12muri bene Azigadi ni Yohanani mwene Hakatani, wari kumwe n’abagabo ijana na cumi;

13muri bene Adonikamu ni abahererezi babo, ari bo Elifeleti, Yeyeli na Shemaya, bari kumwe n’abagabo mirongo itandatu;

14no muri bene Biguwayi ni Utayi mwene Zabudi, wari kumwe n’abagabo mirongo irindwi.

Ezira na bagenzi be bitegura gusubira i Yeruzalemu

15Abo bose rero mbakoranyiriza hafi y’umugezi ugana Ahawa, tuhaca ingando, tuhamara iminsi itatu. Muri bo harimo ba rubanda n’abaherezabitambo, ariko sinabasangamo habe n’umuntu n’umwe wo muri bene Levi.

16Ubwo mpera ko nohereza Eliyezeri, Ariyeli, Shemaya, Elinatani, Yaribu, Elinatani wundi, Natani, Zekariya na Meshulamu b’abatware,

17mbategeka kujya kwa Ido, umutware w’ahitwa Kasifiya; maze mbumvisha ibyo bagomba kubwira Ido n’abavandimwe be batuye i Kasifiya, kugira ngo batwoherereze abazahereza mu Ngoro y’Imana yacu.

18Kubera ubugwaneza bw’Imana yacu, batuzanira Sherebiya, wari umugabo w’umunyabwenge wo muri bene Mahali, mwene Levi, mwene Israheli, hamwe n’abahungu be n’abavandimwe be, uko ari cumi n’umunani.

19Batuzanira na Yeshabiya n’umuvandimwe we Yeshaya, bo muri bene Merari, hamwe n’abahungu babo uko ari makumyabiri.

20Mu bahereza, ari bo Dawudi n’abatware bari barahaye abalevi ngo babafashe, haje abantu magana abiri na makumyabiri, bose bandikwa mu mazina yabo.

21Aho ngaho hafi y’umugezi wa Ahawa, mpatangariza igisibo kugira ngo twicishe bugufi imbere y’Imana yacu, kandi ngo dushobore kugenda nta nkomyi, twe ubwacu n’abavandimwe bacu, kimwe n’ibintu byacu byose.

22Koko rero nari nagize isoni zo gusaba umwami umutwe w’ingabo z’abanyamafarasi ngo baturinde mu rugendo, kandi twari twarabwiye umwami, tuti «Abayishakashaka bose, Imana ntihwema kubarindisha ububasha bwayo, ariko kandi uburakari bwayo bukagurumanira abayanga bose.»

23Nuko rero dusiba kurya, kandi dusaba Imana yacu kutugirira iyo neza, maze iratwumvira.

24Hanyuma mfata cumi na babiri mu batware b’abaherezabitambo, hamwe na Sherebiya, Hashabiya n’abandi icumi mu bavandimwe babo,

25maze mbapimira feza, zahabu n’ibikoresho byose byagenewe Ingoro y’Imana yacu, byari byatuwe n’umwami n’abajyanama be, n’abatware be, n’Abayisraheli bose bari aho.

26Ubwo mbapimira amatalenta ya feza magana atandatu na mirongo itanu, ibikoresho bya feza byanganaga n’amatalenta ijana, hamwe n’amatalenta ijana ya zahabu.

27Mbaha n’amasahani makumyabiri ya zahabu yari afite agaciro k’amadariki igihumbi, n’ibikombe bibiri binini byacuzwe mu muringa w’indobanure bakabisigaho zahabu, byari bifite agaciro nk’ak’ibya zahabu.

28Hanyuma ndababwira nti «Mwebwe mweguriwe Uhoraho kimwe n’ibi bikoresho, kandi iyi feza na zahabu ni ibyo abavandimwe banyu batuye Uhoraho, Imana y’abasokuruza banyu, ku bushake bwabo;

29murabyiteho rero kugeza ubwo muzabipimira imbere y’abatware b’abaherezabitambo, n’ab’abalevi, n’ab’amazu ya Israheli i Yeruzalemu, mu byumba by’Ingoro y’Uhoraho.

30Nuko abaherezabitambo n’abalevi bafata feza, zahabu n’ibikoresho byapimwe, kugira ngo babijyane i Yeruzalemu, mu Ngoro y’Uhoraho, Imana yacu.

Uko bageze i Yeruzalemu

31Bukeye, ku munsi wa cumi na kabiri w’ukwezi kwa mbere, duhaguruka aho ku mugezi wa Ahawa, tugana i Yeruzalemu. Imana yacu yari kumwe natwe, maze muri urwo rugendo idukiza ibiganza by’umwanzi n’iby’umwambuzi wari utwubikiye.

32Nuko tugera i Yeruzalemu, tuharuhukira iminsi itatu.

33Ku munsi wa kane, ya feza, zahabu n’ibindi bikoresho tubipimira mu Ngoro y’Imana yacu, maze bishyikirizwa umuherezabitambo Meremoti mwene Uriya, na Eliyazari mwene Pinehasi, bari kumwe na Yozabadi mwene Yozuwe, na Noyadiya mwene Binuwi b’abalevi.

34Byose biraboneka, ari umubare ari n’uburemere, maze byose birandikwa.

Icyo gihe,

35abari barajyanywe bunyago batura Imana ya Israheli ibimasa cumi na bibiri, za rugeyo mirongo cyenda n’esheshatu, intama mirongo irindwi n’indwi, amasekurume cumi n’abiri, byo guhongerera ibyaha bya Israheli yose: byose biturwa Uhoraho ho igitambo gitwikwa.

36Hanyuma, amategeko y’umwami ashyikirizwa abatware be n’abafasha babo, bo mu bihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, maze na bo bashyigikira imbaga n’Ingoro y’Imana.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help