Zaburi 14 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ubugori bw’umuntu utemera Imana

1Igenewe umuririmbisha. Iri mu zo bitirira Dawudi.

Abapfayongo bihaye kuvuga

ngo «Nta Mana ibaho!»

Bapfuye umutima, biha gukora ibidakwiye,

nta n’umwe ugikora neza.

2Uhoraho, aho ari mu ijuru,

yarunamye yerekeje amaso kuri bene muntu,

ngo arebe niba hari n’umwe

ugifite ubwenge agashakashaka Imana.

3Ariko bose bararindagiye, bahujwe gusa n’ingeso mbi;

nta n’umwe ugikora neza,

habe n’umwe rwose!

4Koko abo bagizi ba nabi bose ni ibiburabwenge,

bo bihaye kurya imitsi y’umuryango wanjye,

barya icyari kiwutunze,

kandi ntibigere basenga Uhoraho.

5None dore batangiye guhinda umushyitsi,

kuko Imana ishyigikiye ab’intungane.

6Murannyega amizero y’umunyabyago,

nyamara Uhoraho ni we buhungiro bwe.

7Uwazana ngo umukiro wa Israheli uturuke kuri Siyoni!

Igihe Uhoraho azagarukira umuryango we,

bene Yakobo bazasagwa n’ibyishimo,

bene Israheli banezerwe bitavugwa!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help