1Arongera atangira kwigishiriza ku nkombe y’inyanja. Abantu benshi cyane bamuteranira iruhande, bituma ajya kwicara mu bwato, mu nyanja, naho abantu bose bari imusozi ku nkombe y’inyanja.
2Yabigishaga byinshi avugira mu migani, maze mu nyigisho ze akababwira ati
3«Nimutege amatwi! Umubibyi yavuye iwe ajya kubiba.
4Nuko igihe abiba, imbuto zimwe zigwa iruhande rw’inzira, inyoni ziraza zirazirya.
5Izindi zigwa mu rubuye, ntizahasanga igitaka cyinshi, nuko zimera vuba, kuko igitaka cyari gike;
6izuba rivuye zirashya, ziruma kuko zitari zifite imizi.
7Izindi zigwa mu mahwa, amahwa arakura, arazipfukirana, nuko ntizagira icyo zera.
8Naho izindi zose zigwa mu gitaka cyiza, zo zirakura ziragara, zera imbuto, imwe ikera mirongo itatu, indi mirongo itandatu, indi ijana.»
9Nuko Yezu aravuga ati «Ufite amatwi yo kumva, niyumve!»
Igituma Yezu avugira mu migani(Mt 13.10–15; Lk 8.9–10)10Igihe bari basigaye bonyine, ba cumi na babiri n’abandi bari kumwe na we, bamusiganuza iby’imigani.
11Arababwira ati «Mwebweho mwahawe kumenya amabanga y’Ingoma y’Imana, naho bariya bo hanze, byose bibabera urujijo,
12’ku buryo bitegereza ariko ntibabone, bakumva ariko ntibasobanukirwe, kugira ngo badahinduka bagakizwa.’
13Nuko yungamo ati «Nta bwo mwumva uwo mugani! Ubwo se iyindi migani yose, muzayumva mute?»
Yezu asobanura umugani w’umubibyi(Mt 13.18–23; Lk 8.11–15)14Umubibyi, ni Ijambo ry’Imana abiba.
15Hari rero abari iruhande rw’inzira aho iryo Jambo ribibwa. Bamara kuryumva, ako kanya Sekibi akaza, akabakuramo iryo jambo ryababibwemo.
16Abandi ni abakirira imbuto nko mu rubuye; iyo bamaze kumva Ijambo, ako kanya baryakirana ibyishimo,
17ariko ntirishore imizi muri bo, bakarimarana igihe gito; hatera amagorwa cyangwa batotezwa bahorwa iryo Jambo, bagahita bagwa.
18Abandi ni abakirira imbuto nko mu mahwa: bumva Ijambo,
19ariko imihihibikano y’isi, n’ibishuko by’ubukungu, n’ibindi byifuzo bibi bibatwara umutima, bigapfukirana iryo Jambo, ntiryere imbuto na busa.
20Naho abakirira imbuto nko mu gitaka cyiza, ni abumva Ijambo bakaryakira, bakera imbuto, umwe mirongo itatu, undi mirongo itandatu, undi ijana.»
Umugani w’itara n’uw’igipimisho(Mt 5.15; 10.26; Lk 8.16–18; 6.38)21Yezu arababaza ati «Harya bazanira itara kugira ngo baryubikeho icyibo cyangwa ngo barishyire mu nsi y’urutara? Si ukugira ngo rishyirwe ku gitereko cyaryo?
22Koko rero, nta cyahishwe kitazahishurwa, nta n’ibanga rizahera ritamenyekanye!»
23Ufite amatwi yo kumva, niyumve!».
24Arongera aravuga ati «Mwitondere ibyo mwumva. Igipimisho muzageresha, ni cyo namwe muzagererwamo, ndetse muzarengerezwaho.
25Kuko ufite byinshi azongererwa, naho ufite bike na byo akazabyakwa.»
Umugani w’imbuto ikura ku bwayo26Na none aravuga ati «Iby’Ingoma y’Imana byagereranywa n’umuntu watera imbuto mu gitaka.
27Yasinzira cyangwa yaba maso, haba nijoro cyangwa ku manywa, izo mbuto ntizihwema kumera no gukura, we atazi uko bigenda.
28Igitaka ku bwacyo kibanza kumera ingemwe, hanyuma zikagengarara, hanyuma imbuto z’ingano zikuzura mu mahundo.
29Izo mbuto zamara kwera, ako kanya bakazitemesha urusaruzo, kuko imyaka iba yeze.»
Umugani w’imbuto ya sinapisi(Mt 13.31–32; Lk 13.18–19)30Arongera ati «Iby’Ingoma y’Imana twabigereranya n’iki, cyangwa se twabivuga mu wuhe mugani?
31Bimeze nk’imbuto ya sinapisi ibibwa mu gitaka, ari ntoya kurusha imbuto zose ziba ku isi;
32ariko yamara kubibwa, igakura ikaruta ibindi bihingwa byose, ikagira amashami manini, bigatuma inyoni zo mu kirere ziza kwarika mu gicucu cyayo.»
Umwanzuro w’imigani yose(Mt 13.34–35)33Nguko uko yabigishaga Ijambo ry’Imana, abacira imigani myinshi, iringaniye n’ibyo bashoboraga kumva.
34Kandi ntiyigishaga adaciye imigani, ariko abigishwa be akabasobanurira byose biherereye.
Yezu acubya umuhengeri(Mt 8.23–27; Lk 8.22–25)35Uwo munsi nyine, umugoroba ukubye, arababwira ati «Twambuke dufate hakurya.»
36Nuko basiga rubanda aho, bamujyana muri bwa bwato yahozemo, andi mato aramukurikira.
37Ni bwo haje umuhengeri mwinshi, maze imivumba irenga ubwato, butangira gusendera.
38Yezu we yari ku irango asinziriye ku musego. Bamukangura bamubwira bati
39«Mwigisha, nta cyo bigutwaye ko tugiye gushira?» Nuko arakanguka, akangara umuyaga, abwira inyanja ati «Ceceka! Tuza!» Nuko umuyaga urahosha, maze ituze riba ryose.
40Hanyuma arababwira ati «Icyabateye ubwo bwoba ni iki? Mbese ntimuragira ukwemera?»
41Bagira ubwoba bwinshi, barabazanya bati «Uyu yaba ari nde, wumvirwa n’umuyaga n’inyanja?»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.