Indirimbo ihebuje 8 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Iyaba koko wari musaza wanjye,

ngo ube waronse amabere ya mama,

twahuriye ahagaragara nkagusoma,

kandi ntihagire ubingaya.

2Nakujyanye, nkakwinjiza mu nzu ya mama,

ukanyigisha uko nkwiye kukunyura.

Nakunywesheje kuri divayi irimo umubavu,

no ku mutobe w’amatunda yanjye.

3Ukuboko kwe kw’imoso kuranseguye,

ukw’indyo kurampfumbase.

UMWANZUROUMUKWE:

4Nyabuna, bari ba Yeruzalemu, ndabinginze,

ntimunkangurire uwo nkunda,

ntimumubyutse atarabishaka!

ABAKWE:

5Uriya mukobwa ni nde uzamuka aturuka mu butayu,

yiyegamije uwo akunda?

UMUKWE:

Nagukanguriye mu nsi y’igiti cy’ipera,

aho nyoko yagusamiye,

ni ho yagusamiye uwakwibarutse.

UMUGENI:

6Nshyira mu mutima wawe, mbe nk’ikimenyetso kidasibangana,

mbe nk’icyapa giteye no ku kuboko kwawe,

kuko urukundo rufite amaboko nk’urupfu;

umutima ukunda ukagundira nka rwo,

ugurumana nk’ikibatsi cy’umuriro,

nk’umuriro w’Uhoraho.

7Imivumba y’amazi ntiyashobora gucubya urukundo,

n’inzuzi ntizarurengera.

Umuntu watanga umutungo w’urugo rwe rwose,

akeka ko yawugura urukundo,

nta kindi yaronka, uretse umugayo.

ABAKWE:

8Dufite gashiki kacu

katarapfundura amabere,

tuzakagenzereza dute

umunsi batangiye kukarambagiza?

9Niba ari urukuta

tuzarutamiriza feza;

niba ari umuryango

tuzawukinga n’imbaho za sederi.

UMUGENI:

10Ndi urukuta,

n’amabere yanjye ni nk’iminara;

ni yo mpamvu mu maso ye

ari jye umutera umunezero.

UMUKWE:

11Salomoni yari afite imizabibu i Behali‐Hamoni,

ayigabanya abarinzi,

ngo buri wese ajye atanga ku mwero

ibiceri igihumbi bya feza by’icyatamurima.

12Umuzabibu wanjye, nywigengaho.

Wowe Salomoni, dore igihumbi cyawe,

n’amagana abiri y’abakurindira imbuto.

13Wowe utuye ubusitani,

bagenzi bawe bateze ugutwi ijwi ryawe,

ngusabye kurinyumvisha.

14Banguka, ncuti nkunda, use n’isha,

cyangwa n’inyagazi y’isha,

mu mpinga y’imisozi yera imibavu!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help