Mwene Siraki 1 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ijambo ry’ibanze ry’uwahinduye iki gitaboAmategeko, Abahanuzi n’abandi banditsi babakurikiye badushyikirije inyigisho nyinshi kandi zikomeye, zatumye biba ngombwa kurata Israheli ubumenyi n’ubuhanga byayo. Nyamara ntibihagije ko abasomyi babikuramo ubuhanga bonyine, ahubwo birakwiye ko abitangiye ubumenyi bagirira akamaro rubanda, ari mu byo bavuga cyangwa mu byo bandika. Ni yo mpamvu sogokuru Yezu wari umaze igihe asoma Amategeko, Abahanuzi n’ibindi bitabo by’abakurambere bacu, akabicengera, na we yiyemeje kugira icyo yandika ku byerekeye uburere n’ubuhanga, kugira ngo abitangiye ubumenyi nibabyitaho, barusheho kubaho ku buryo buhuje n’Amategeko.Muzashishikarire rero kubisomana ubwitonzi, kandi muzatubabarire aho twagerageje gusobanura imvugo zimwe na zimwe, ntibidukundire. Koko rero, ikivuzwe mu rurimi rw’igihebureyi hari ubwo umuntu atabona uko yakivuga ku buryo bunoze, iyo agihindura mu rundi rurimi. Ibyo ntibigaragarira gusa kuri iki gitabo; Amategeko ubwayo, Abahanuzi n’ibindi bitabo, iyo ubisomye, usanga bidahura neza n’uko byari biteye mu rurimi babihanzemo.Mu mwaka wa mirongo itatu n’umunani umwami Everigeti ari ku ngoma, nagiye mu Misiri mpamara iminsi, nuko mpabona umuzingo uriho inyandikomvugo y’izi nyigisho zikomeye. Nasanze ari ngombwa cyane ko nanjye nashishikarira guhindurira iki gitabo mu kigereki. Naritanze muri icyo gihe, ndara amajoro, nkoresha ubwenge bwanjye bwose, ngamije umurimo wo gukwiza hose iki gitabo ngo gikoreshwe n’abari mu mahanga bifuza kujijuka, kugira ngo bavugurure imibereho yabo, maze bakurikize Amategeko.I. INYIGISHO ZINYURANYE ZEREKEYE UBUHANGAInkomoko y’ubuhanga

1Ubuhanga bwose bukomoka kuri Uhoraho,

kandi buhorana na we ubuziraherezo.

2Umusenyi wo ku nyanja n’ibitonyanga by’imvura,

cyangwa iminsi y’ibihe byose, ni nde washobora kubibarura?

3Ni nde wapima ubuhagarike bw’ikirere n’ubugari bw’isi,

agasobanukirwa n’inyenga, nkanswe ubuhanga?

4Ubuhanga bwaremwe mbere ya byose,

ubwitonzi buhangwa kera na kare.

6 Ni nde wahishuriwe imizi y’ubuhanga?

Ibanga ry’imigambi yabwo, ni nde wigeze arimenya?

8Umunyabuhanga ni umwe, kandi aratinyitse cyane,

ni Utetse ku ntebe ye y’ubwami:

9Uhoraho ni we ubwe waburemye,

arabwitegereza, arabusesengura,

abukwiza mu biremwa bye byose,

10mu binyamubiri byose, akurikije ubuntu bwe,

kandi abusendereza no mu bamukunda bose.

Gutinya Uhoraho ni yo soko y’ubuhanga

11Gutinya Uhoraho bitanga ikuzo n’ishema,

bitera kwishima, bikanambika ikamba ry’umunezero.

12Gutinya Uhoraho binezeza umutima,

bitanga ibyishimo n’umunezero, ndetse no kuramba.

13Utinya Uhoraho, byose bizamuhira,

umunsi we wo gupfa nugera, azahabwa umugisha.

14Gutinya Uhoraho, ni yo ntangiriro y’ubuhanga,

kandi indahemuka ziremanwa na bwo mu nda ya ba nyina.

15Bwaciye indaro mu bantu, ni inkingi ihoraho,

kandi buzihambira ku rubyaro rwabo ubutabatezukaho.

16Gutinya Uhoraho ni bwo buhanga buhanitse,

ababwitangiye bubasenderezamo imbuto zabwo;

17bwuzuza ibyiza byinshi mu mazu yabo,

bugahunika imbuto zabwo mu bigega byabo.

18Ikamba ry’ubuhanga ni ugutinya Uhoraho,

ni bwo butanga kugubwa neza n’amagara mazima.

19Uhoraho yarabwitegereje, arabusesengura,

ubumenyi n’ubwenge abitanga umudendezo,

kandi ahesha ikuzo ababwitangiye.

20Imizi y’ubuhanga ni ugutinya Uhoraho,

kandi ubutohagire bw’amashami yabwo butanga kuramba.

Umujinya n’ukwihangana

22Umujinya w’ubusa nta shingiro uba ufite,

kuko umutwaro wawo urimbura nyirawo.

23Umuntu witonda arihangana agategereza umwanya uboneye,

maze amaherezo ibyishimo bikamugarukira;

24ahisha amagambo ye, agategereza igihe,

maze ubwenge bwe bukamamazwa na benshi.

Kwicisha bugufi, gukunda no gutinya Uhoraho

25Mu bigega by’ubuhanga, hahunitsemo amagambo y’ubwenge,

ariko gukunda Imana bitera umunyabyaha ishozi.

26Urifuza ubuhanga? Jya ukurikiza amategeko,

maze Uhoraho azabukugabire.

27Koko rero, ubuhanga n’ubumenyi ni ugutinya Uhoraho,

kandi ikimushimisha ni ubudahemuka n’ubwitonzi.

28Ntugateshuke ku gitinyiro cy’Uhoraho,

cyangwa ngo umuyobokane umutima uryarya.

29Uzirinde kuryarya abandi,

kandi ujye ufata umunwa wawe.

30Ntukikuze wowe ubwawe, utavaho ugwa,

maze ukikururira ikimwaro.

Koko rero, Uhoraho yatangaza amabanga yawe,

akakoreka mu ikoraniro rwagati,

kuko wanze kumutinya,

kandi umutima wawe ukaba wuzuye amayeri.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help