Zakariya 7 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ibyerekeye gusiba kurya

1Mu mwaka wa kane, umwami Dariyusi ari ku ngoma, ku munsi wa kane w’ukwezi kwa cyenda, ari ko Kisilewu, ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Zakariya.

2Ubwo Beteli‐Sareseri icyegera cy’umwami, we n’abantu be bohereza intumwa zo kurura Uhoraho, Umugaba w’ingabo,

3no gusiganuza abaherezabitambo bakorera Ingoro y’Uhoraho hamwe n’abahanuzi bagira bati «Mbese ngomba gukomeza kurira no gusiba kurya mu kwezi kwa gatanu, nk’uko nabigenjeje muri iyi myaka yose?»

Kudakurikiza ubuhemu bwa kera

4Nuko Uhoraho, Umugaba w’ingabo, arambwira ati

5«Bwira rubanda rwose n’abaherezabitambo uti ’Igihe mwasibaga kurya, mubivanzemo n’amaganya, mu kwezi kwa gatanu n’ukwa karindwi, imyaka mirongo irindwi yose, uko gusiba se, ni jye mwakugiriraga?

6Igihe se mwiriraga kandi mukanywa, si mwe ubwanyu mwiriraga kandi mukinywera?

7Mbese ye, aho ntibyaba ari byo Uhoraho yavugishije abahanuzi ba kera; igihe Yeruzalemu yari mu mahoro no mu ituze, ikikijwe n’imigi yayo, Negevu n’ibihugu by’imirambi bigituwe?’»

8(Nuko Uhoraho akomeza kubwira Zakariya ati)

9«Icyo gihe Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yavugaga atya: Nimuce imanza zitabera kandi buri muntu agirire impuhwe n’imbabazi umuvandimwe we.

10Ntimukarenganye umupfakazi n’impfubyi, umusuhuke n’umukene; ntihakagire n’umwe utekereza kugirira nabi umuvandimwe we.

11Ariko ababyeyi banyu banze kumva, bazamura intugu kandi bipfuka mu matwi ngo batumva.

12Binangiye umutima, ukomera nka diyama, kugira ngo batumva amabwiriza n’amagambo y’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yabagejejeho abigirishije Umwuka we, akayavugisha abahanuzi ba kera. Icyo gihe, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yari arakaye cyane.

13Kubera iyo mpamvu, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nk’uko nabahamagaye ntibanyumve, ni ko nanjye bampamagaye sinabumva.

14Ahubwo nabatatanyirije mu mahanga yose batigeze bamenya, baragenda, igihugu gisigara gusa, ntihagira uhanyura cyangwa ngo ahagaruke. Nuko igihugu kitagiraga uko gisa bagihindura amatongo.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help