Icya mbere cy'Amateka 9 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Abaturage b’i Yeruzalemu

1Abayisraheli bose barabaruwe kandi bandikwa mu gitabo cy’abami ba Israheli.

Abayuda bajyanywe bunyago i Babiloni kubera gucumura kwabo.

2Bamaze kwemererwa gutaha mu migi yabo no gusubira mu masambu yabo, mu Bayisraheli, abatashye mbere ni abaherezabitambo, abalevi n’abahereza bo mu Ngoro.

3I Yeruzalemu hari hatuye bamwe mu Bayuda, mu Babenyamini, mu Befurayimu no mu Bamanase.

4Mu Bayuda ni Utayi mwene Amihudi, mwene Omari, mwene Imiri, mwene Bani umwe mu bahungu ba Peresi w’Umuyuda.

5Mu Bashelani ni Asaya w’imfura n’abana be.

6Muri bene Zera ni Yehuweli. Hamwe n’abavandimwe babo, ni magana atandatu na mirongo urwenda.

7Mu Babenyamini ni Salu, mwene Meshulamu, mwene Hodaviya, mwene Hasenuwa;

8Yibuneya mwene Yerohamu; Ela mwene Uzi, mwene Mikiri; Meshulamu mwene Shefatya, mwene Rehuweli, mwene Yibuniya.

9Hamwe n’abavandimwe babo uko ibisekuru byari biri ni magana urwenda na mirongo itanu na batandatu. Abo bantu bose bari abakuru b’amazu mu miryango yabo.

10Mu baherezabitambo ni Yedaya, Yehoyaribu, Yakini,

11Azariya mwene Hilikiya, mwene Meshulamu, mwene Sadoki, mwene Merayoti, mwene Ahitubu umutware w’Ingoro y’Imana;

12Adaya mwene Yerohamu, mwene Pashehuru, mwene Malikiya; na Masayi mwene Adiyeli, mwene Yahuzera, mwene Meshulamu, mwene Meshilemiti, mwene Imeri,

13hamwe n’abavandimwe babo, abakuru b’amazu, ni igihumbi na magana arindwi na mirongo itandatu, abagabo b’intwari bakora umurimo wo mu Ngoro y’Imana.

14Mu balevi, ni Shemaya mwene Hashubu, mwene Azirikamu, mwene Hashabiya wo muri bene Merari;

15hari kandi Bakubakari, Hereshi, Galali na Matanya mwene Mika, mwene Zikiri, mwene Asafu;

16Obadiya mwene Shemaya, mwene Galali, mwene Yedutuni; na Berekiya mwene Asa, mwene Elikana wari utuye mu nsisiro z’Abanetofati.

17Abanyanzugi ni Shalumi, Akubu, Talimoni na Ahimani. Shalumi yari umutware wabo,

18kandi kugeza uyu munsi ni we ucyemererwa gufata igihe ku rugi rw’umwami iburasirazuba. Ni bo bari abanyanzugi mu ngando za bene Levi.

19Shalumi mwene Kore, mwene Ebiyasafu, mwene Kore n’abavandimwe be bo mu nzu y’Abakore, bari bashinzwe umurimo wo kurinda umuryango w’Ihema, mbese nk’uko ba sekuruza babo barindaga irembo ry’ingando y’Uhoraho.

20Kera bategekwaga na Pinehasi mwene Eleyazari; Uhoraho nabane na we!

21Zekariya mwene Meshelemiya yari umunyarugi w’irembo ry’Ihema ry’ibonaniro.

22Abari baratorewe kuba abanyanzugi bari bageze kuri magana abiri, nk’uko bari barabaruriwe mu nsisiro zabo. Ni Dawudi na Samweli Umushishozi babashyize kuri uwo murimo, kuko bari bazwiho kuba inyangamugayo.

23Bo n’abahungu babo bari bashinzwe kurinda inzugi z’Inzu y’Uhoraho, ari zo z’Ihema ry’ibonaniro.

24Abanyanzugi babaga ku nguni enye zayo, iburasirazuba, iburengerazuba, mu majyaruguru no mu majyepfo.

25Rimwe na rimwe abavandimwe babo bari mu nsisiro zabo bagombaga kuhabasanga bakamarana iminsi irindwi,

26ariko abanyanzugi bane b’abatware bo barahahoraga.

Abalevi bamwe bari bashinzwe ibyumba n’umutungo by’Inzu y’Imana.

27Bararaga bakikije Inzu y’Imana kuko bagombaga kuyirinda, kandi bakayikingura buri gitondo.

28Abandi bari bashinzwe ibintu bikoreshwa mu mihango yo gusenga, bakajya babibara buri gihe babyinjije cyangwa babisohoye.

29Abandi bari bashinzwe inzabya, cyane cyane inzabya ntagatifu zabikwagamo ifu igogoye, divayi, amavuta, imibavu n’ibindi bihumura.

30Ariko abahungu b’abaherezabitambo ni bo bavangaga ibihumura.

31Matitiya wo mu balevi, wari imfura ya Shalumi mwene Kore, yari ashinzwe gutekesha imigati.

32Mu bavandimwe babo b’Abakehati, bamwe bari bashinzwe gutegura imigati y’umumuriko ya buri Sabato.

33Abaririmbyi, abatware b’amazu y’abalevi, bacumbikirwaga mu byumba kandi ntibagire undi murimo bakora, kuko umurimo wabo bawutunganyaga umunsi n’ijoro.

34Abo ni bo batware b’amazu y’abalevi, hakurikijwe ibisekuruza byabo. Bari batuye i Yeruzalemu.

Inkomoko ya Sawuli

35I Gibewoni hari hatuye uwitwa Yeweli, ari na we washinze Gibewoni, umugore we akitwa Mahaka.

36Yari ahaturanye na Abudoni imfura ye, na Suri, Kishi, Behali, Neri, Nadabu,

37Gedori, Ahiyo, Zekariya na Mikuloti.

38Mikuloti abyara Shimeyamu. Na bo, kimwe n’abavandimwe babo, bari batuye i Yeruzalemu.

39Neri abyara Kishi, Kishi abyara Sawuli, Sawuli abyara Yonatani, Malekishuwa, Abinadabu na Eshibehali.

40Mwene Yonatani ni Meribehali. Meribehali abyara Mika.

41Bene Mika ni Pitoni, Meleki, Tahureya.

42Ahazi abyara Yara, Yara abyara Alemeti, Azimaveti na Zimiri, Zimiri abyara Mosa,

43Mosa abyara Bineya, wabyaye Refaya, wabyaye Eleyasa, wabyaye Aseli.

44Aseli abyara abana batandatu, amazina yabo ni aya: Azurikamu, Bokuru, Ismaheli, Sheyariya, Obadiya na Hanani. Abo ni bene Aseli.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help