1Uhoraho abwirira Musa ku musozi wa Sinayi, ati
2«Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Nimumara kwinjira mu gihugu nabahaye, imirima yanyu muzajya muyiraza mu mwaka w’isabato kugira ngo mushimishe Uhoraho.
3Mu gihe cy’imyaka itandatu, uzaba ushobora kubiba imirima yawe, ukicira imizabibu yawe kandi ugasoroma imbuto zayo.
4Ariko umwaka wa karindwi, icyo gihe ni isabato. Icyo gihe imirima yose igomba kurara kuko ari isabato y’Uhoraho. Muri uwo mwaka, uzirinde gusarura umurima wawe, kwicira imizabibu,
5cyangwa gusarura ibizaba byimejeje nyuma y’umusaruro wa nyuma. Iyo mizabibu yawe uzaba utariciye, niyera imbuto ntuzazisorome. Uwo mwaka ni uw’isabato; imirimo yose igomba guhagarara.
6Cyakora ibizaba byimejeje muri uwo mwaka w’isabato uzabirye, wowe n’abo utunze iwawe, ari abagaragu, abagererwa, abashyitsi, mbese abantu bose bazaba bataha mu nzu yawe.
7Amatungo yawe hamwe n’inyamaswa zo mu ishyamba, na byo bizatungwa n’ibizaba byarimejeje muri icyo gihugu cyawe.
Umwaka wa Yubile8Uzahere ku mwaka wa mbere ubara, nugera ku wa karindwi wongere utangire, bityo bityo, maze ubigire incuro ndwi. Nurangiza, icyo gihe cyose uzaba warabaze kizaba kingana n’imyaka mirongo ine n’icyenda.
9Ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa karindwi, uzavuze ihembe ryo kwizihiza Uhoraho. Ku munsi mukuru w’imbabazi, ni ho ihembe rizavuga mu gihugu cyanyu cyose.
10Muzatangaze mu gihugu cyanyu ko uwo mwaka wa mirongo itanu ari mutagatifu, kandi ukaba uwo guhimbaza ukubohorwa kw’abaturage bose. Mbese izaba ari yubile yanyu, buri muntu azasange umuryango we, asubire mu isambu ye.
11Uwo mwaka wa mirongo itanu uzaba ari uwa yubile yanyu. Muzirinde kubiba imirima yanyu, kuyisaruramo ibyimejeje, cyangwa gusoroma imbuto zo ku mizabibu izaba itariciwe.
12Kuko uwo mwaka uzaba uwa yubile yanyu, ukazababera umwaka mutagatifu. Muzatungwa n’ibizamera mu mirima.
13Muri uwo mwaka wa yubile, buri muntu muri mwe azasubira mu isambu ye.
14Niba uri umucuruzi, mugenzi wawe akakuguraho ikintu cyangwa ukakimuguraho, uzirinde kumwungukaho. Mbese mwembi ntimuzahendane, muri abavandimwe.
15Nugura isambu na mugenzi wawe, igiciro cyayo kijye gikurikiza umubare w’imyaka ishize yubile ibaye. Na we kandi azajya akwaka ikiguzi akurikije incuro uzasarura uwo murima.
16Niba awuguhereye kuwuhinga imyaka myinshi, igiciro kizaba kinini, niba kandi imyaka ari mike, ikiguzi kizaba gito. Koko rero kugura umurima ni nko kugura umubare w’incuro uzawusaruramo.
17Ntihazagire rero umuntu wungukira kuri mugenzi we. Bityo, muzatinya Imana yanyu. Ndi Uhoraho Imana yanyu.
18Muzubahirize amategeko yanjye, mufate imico nabatoje, ibyo bizatuma mugira amahoro mu gihugu cyanyu.
19Nimugenza mutyo, igihugu kizera imbuto, murye, muhage, kandi mugiture mu mudendezo.
20Ubwo yenda ahari muribaza muti ’Ko mu mwaka wa karindwi tutazabiba ngo dushobore kubona umusaruro, tuzatungwa n’iki?’
21Jyewe mu mwaka wa gatandatu, nzabasenderezaho umugisha wanjye, maze mushobore kweza ibyo muzarya imyaka itatu yose!
22Mu mwaka wa munani, muzashobora kubiba, ariko ubwo muzakomeza gutungwa n’ibyeze mbere kugeza mu mwaka wa cyenda. Mbere y’uko umusaruro wo mu mwaka wa cyenda uboneka, muzakomeza gutungwa n’ibyeze mbere yaho.
Uburenganzira bwo kugaruza icyaguzwe23Ubutaka bw’igihugu ni ubwanjye, mwebwe mukirimo nk’abasuhuke cyangwa abashyitsi. Ntihazagire rero ugurisha isambu ye ubutazayisubirana.
24Aho muzaba mutuye hose muri icyo gihugu kizaba icyanyu, mugomba gutanga uburenganzira bwo kugaruza isambu yagurishijwe.
25Hari ubwo umuvandimwe wawe yaba arimo imyenda, bigatuma agurisha igice kimwe cy’isambu ye. Icyo gihe rero, ufite uburenganzira bwo kugaruza iyo sambu, ni ukuvuga mwene wabo wa bugufi, azaza ayigaruze.
26Hari ubwo nanone ushobora kubura umuntu ufite uburenganzira bwo kugaruza ibyawe, ariko wowe ukazabona ibya ngombwa byo kubikora.
27Icyo gihe, uzabara imyaka ishize muguze, umusubize ibihwanye n’igihe cyari gisigaye, maze ukunde usubirane isambu yawe.
28Ariko wowe niba udafite ibya ngombwa byo kuwugaruza, uwo murima uzakomeza kuba uw’uwawuguze kugeza mu mwaka wa yubile. Icyo gihe nyine ni ho uwo murima uzarekurwa ugasubiranwa na nyirawo.
29Inzu yo guturamo, iyo iri mu mugi ukikijwe n’inkike z’amabuye, maze umuntu akayigurisha, uburenganzira bwo kuyigaruza bushirana n’uwo mwaka yaguzwemo.
30Iyo umwaka wose urangiye nta we urayigaruza, iyo nzu itwarwa burundu n’uwayiguze, na we akazayisigira abazamukomokaho. Ndetse n’iyo yubile igeze, iyo nzu iri mu mugi ikikijwe n’inkike z’amabuye, ikomeza kuba iy’uwayiguze.
31Amazu yo mu nsisiro zidakikijwe n’inkike z’amabuye, muzayafate nk’imirima isanzwe yo mu gihugu. Uburenganzira bwo kuyagaruza ntibugira igihe, kandi iyo umwaka wa yubile ugeze, ararekurwa akagarukira bene yo.
32Abalevi bazahorana uburenganzira bwo kugaruza imigi yabo n’amazu bafitemo.
33N’iyo yaba ari undi Mulevi waguze inzu cyangwa umugi by’Abalevi, bigomba kurekurwa mu mwaka wa yubile, bikagarukira bene byo. Impamvu ni uko ayo mazu yo mu migi y’Abalevi aba ari wo mugabane beguriwe hagati y’Abayisraheli.
34N’imirima ikikije imigi y’abalevi, na yo ntishobora kugurishwa; ni umugabane wabo ubuziraherezo.
35Umuvandimwe wawe, umusuhuke cyangwa umushyitsi wawe, naba umukene, akageza aho atishoboye, uzamushyigikire, maze na we ashobore kubaho muri mwe.
36Uzirinde kumuhenda ubwenge ngo umwungukeho, bityo uzatuma abaho iruhande rwawe, kandi unatinye Imana yawe.
37Numuguriza feza cyangwa ukamuha ibiryo, ntuzamusabe ko akungukira.
38Ndi Uhoraho Imana yanyu yabakuye mu Misiri kugira ngo mbagabire igihugu cya Kanahani, kandi mbabere Imana.
39Niba umuvandimwe wawe akurimo umwenda, yabura uko agira akishyira mu maboko yawe, uzirinde kumwicisha akazi nk’umucakara.
40Ahubwo, uzamukoreshe neza nk’umugererwa cyangwa umushyitsi. Azaba umugaragu wawe kugeza mu mwaka wa yubile.
41Icyo gihe ni ho we n’abana be bazava iwawe, bagasubira mu muryango wabo, mu isambu ya ba sekuru.
42Koko rero abo nakuye mu gihugu cya Misiri ni abagaragu banjye. Ntibishoboka rero ko bagurishwa nk’abacakara.
43Muzirinde kubategekesha igitugu, bityo muzaba mutinye Imana yanyu.
44Nimushaka gutunga abagaragu n’abaja, muzabagure mu bihugu bibakikije.
45Mushobora kandi no gufata bamwe mu bana bo mu miryango y’abasuhuke baje kubaturamo, bakabyarira mu gihugu cyanyu.
46Abo ngabo nimubafata, bazaba ari umugabane wanyu; muzabasigira n’abana banyu babitwarire burundu. Abo ngabo, mushobora kubakoresha ubuziraherezo, ariko muri mwebwe Abayisraheli, ntihazagire utegekesha umuvandimwe we igitugu.
47Hari ubwo umuntu wo mu muryango w’abasuhuke cyangwa umushyitsi uri iwawe yaba akize kuri feza, maze umuvandimwe wawe yabura uko amwishyura imyenda amurimo, akishyira mu maboko ye.
48Icyo gihe, n’iyo yaba yaraguzwe byararangiye, uwo muvandimwe wawe aba afite uburenganzira bwo gucungurwa.
49Umwe mu bo bavukana, nyirarume, mubyara we, cyangwa undi mwene wabo wa bugufi, mbese abo bose baba bashobora kumucungura. Na we kandi ubwe, abonye ibya ngombwa, ashobora kwicungura.
50Icyo gihe rero, yumvikana na shebuja, maze bakabara imyaka iri hagati y’igihe yamwihaye ngo amugure na yubile itaha, maze bakemeza igiciro gihwanye n’iyo myaka yari kuzamukorera. Icyo giciro kigomba kujyana n’igihembo umugererwa afata ku munsi.
51Mu icungurwa rero, imyaka isigaye ngo yubile ibe, niba ari myinshi, azasubiza shebuja igiciro yamuguzeho ariko agabanyeho ibihwanye n’igihe yamukoreye.
52Ariko niba hasigaye igihe gito, bazabara maze amusubize igiciro gihwanye n’imyaka yari ibuzeho.
53Ariko kandi, uko imyaka ishira, ni na ko uwo muntu waguzwe agomba kubona igihembo cye kwa shebuja. Ntimuzihanganire ko bamutegekesha igitugu.
54Umuntu kandi uzaba yarabuze uburyo yacungurwa, umwaka wa yubile nugera, we n’abana be bazabarekura bigenge.
«Ndi Uhoraho Imana yanyu»55Abayisraheli ni abagaragu banjye. Ni jye wabakuye mu gihugu cya Misiri, bagomba rero kuba ari jye gusa babera abagaragu. Ndi Uhoraho Imana yanyu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.