Icya kabiri cy'Amateka 2 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Salomoni ashyiraho abikorezi ibihumbi mirongo irindwi, abacukura amabuye mu misozi ibihumbi mirongo inani, n’abagenzura imirimo ibihumbi bitatu na magana atandatu.

2Salomoni atuma kuri Hiramu, umwami w’i Tiri, ati «Wafatanyije na data Dawudi umwoherereza ibiti by’amasederi byo kwiyubakira inzu yo guturamo.

3None dore nanjye ndashaka kubakira Ingoro izina ry’Uhoraho Imana yanjye, kugira ngo nyimwegurire no kugira ngo nosereze imbere ye imibavu ihumura, mpaturire imigati y’umumuriko n’ibitambo bitwikwa mu gitondo na nimugoroba, ku masabato, ku mboneko z’ukwezi, no ku minsi mikuru y’Uhoraho Imana yacu, maze ibyo bizahoreho iteka muri Israheli.

4Kandi Ingoro nshaka kubaka izaba nini, kuko Imana yacu isumba izindi mana zose.

5Ni nde ariko wagira ubushobozi bwo kuyubakira Ingoro kandi n’ijuru ari ijuru ubwaryo itarikwirwamo? Mbese jye ndi nde kugira ngo mbe nakubakira Ingoro Imana yacu, uretse kugira ngo umwotsi w’ibitambo ujye uzamuka uyigana?

6None rero, ubu ngubu nyoherereza umuntu w’umuhanga uzi gucura zahabu, feza, imiringa, ibyuma, akamenya kuboha imyenda y’umuhemba n’iy’ibihogo, iy’umutuku n’iy’isine, kandi akaba azi kubaza amashusho; azafatanya n’abahanga turi kumwe muri Yuda n’i Yeruzalemu kandi batoranyijwe na data Dawudi.

7Nyoherereza kandi ibiti by’amasederi by’i Libani, iby’imyerezi, n’iby’imizonobari, kuko nzi ko abagaragu bawe bazi gutema ibiti by’i Libani. Abagaragu banjye bazafatanya n’abawe,

8maze bantegurire ibiti byinshi, kuko Ingoro y’Uhoraho nshaka kubaka igomba kuba nini kandi ikazahebuza ubwiza.

9Dore kandi abagaragu bawe bazatsinda ibiti, mbahaye ibigega ibihumbi makumyabiri by’ingano, ibigega ibihumbi makumyabiri bya za bushoki, intango ibihumbi makumyabiri za divayi n’intango ibihumbi makumyabiri z’amavuta.»

10Hiramu, umwami w’i Tiri, asubirisha inyandiko umwami, agira ati «Kubera ko Uhoraho yakunze umuryango we byatumye akwimika kugira ngo uwutegeke.»

11Hiramu yungamo ati «Nihasingizwe Uhoraho, Imana ya Israheli, yaremye ijuru n’isi, we wahaye umwami Dawudi umwana w’umuhanga, witonda kandi w’umunyabwenge, umwana uzubakira Uhoraho Ingoro, na we akiyubakira n’inzu ya cyami!

12Ubu ngubu rero nkoherereje Huramabi, umuhanga w’umunyabwenge,

13umwana wabyawe n’umugore ukomoka mu muryango wa Dani, naho se akaba Umunyatiri. Uwo mugabo azi gucura zahabu, feza, imiringa, ibyuma, akamenya no kubaza amabuye, n’ibiti, ndetse akanaboha n’imyenda y’umuhemba n’iy’ibihogo, iy’isine, iy’ihariri, n’itukura; byongeye kandi azi no kubaza amashusho. Azatunganya rero umushinga wose azahabwa, maze azafatanye n’abahanga bawe, n’aba databuja, so Dawudi.

14Ingano na za bushoki, amavuta na divayi byavuzwe na databuja, nahite abyoherereza abagaragu be.

15Twebwe tuzatema ibiti by’i Libani uzaba ukeneye byose, tubikugereze i Yope, tubinyujije mu nyanja bihambiranyije; naho wowe uzabizamure i Yeruzalemu.»

16Salomoni abara abanyamahanga bose bari mu gihugu cya Israheli, ahereye ku mubare se Dawudi yari yamugejejeho, nuko haboneka abantu ibihumbi ijana na mirongo itanu na bitatu na magana atandatu.

17Abakuramo abikorezi ibihumbi mirongo irindwi, abacukura amabuye mu misozi ibihumbi makumyabiri, n’abazabakoresha ibihumbi bitatu na magana atandatu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help