Yobu 21 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yobu asubiza Sofari

1Yobu afata ijambo, agira ati

2«Mutege amatwi, mwumve amagambo yanjye,

ni cyo cyiza mwankorera.

3Mureke kunca mu ijambo,

maze nimara kuvuga mubone kunseka.

4Ese mwagira ngo uwo ninuba ni umuntu?

None se ubwo nabuzwa n’iki kurambirwa?

5Nimuhindukire mundebe, murumirwa,

maze mwifate ku munwa.

6Iyo mbitekereje, nshya ubwoba,

umubiri wanjye ugahinda umushyitsi.

7Ni kuki abagome bagira ubugingo,

kandi bagasaza, n’ubukire bwabo bukiyongera?

8Dore urubyaro rwabo rurakomera,

n’abuzukuru babo bakagwira,

9ingo zabo zikabaho mu ituze, nta kibateye inkeke?

Ibihano by’Imana ntibibageraho;

10ibimasa byabo birororoka,

n’inka zabo zibyara zitaramburuye.

11Bareka abana babo bakiruka nk’imitavu,

ugasanga ibitambambuga byabo byikinangura.

12Batambira inanga n’ingoma,

kandi bagatega amatwi ijwi ry’umwirongi.

13Barangiza ubuzima bwabo mu mutekano,

bakajyanwa ikuzimu mu mahoro.

14Nyamara kandi babwiraga Imana bati ’Have igirayo,

ntidushaka kumenya inzira zawe!

15Nyir’ububasha se ni iki ngo tumugaragire,

ese twakunguka iki tumutakambiye?’

16Umukiro wabo ni bo bawigengaho,

naho Imana bakayihigika mu migambi yabo.

17Hari uwakunze kubona itara ry’abagome rizima,

cyangwa amakuba abagwirira?

Ni kangahe Nyir’ububasha arakara akabaterereza ibyago?

18Bameze se nk’akatsi gahuhwa n’umuyaga,

cyangwa umurama utwawe na serwakira?

19Naho mwe ngo ’Imana izabahanira mu bana babo!’

Icyaruta si uko yabihanira ubwabo, na bo bakireberaho!

20Bityo umugome akabona ibye bicika,

akanasogongera ku burakari bwa Nyir’ububasha!

21Urugo rwe ruba rukimubwiye iki, atakiriho,

iyo yamaze gukuramo ake karenge!

22None se, Imana ni yo igiye gutozwa ubwenge,

kandi ari yo icira urubanza ibikomerezwa byose?

23Hari upfa akindutse agifite imbaraga ze zose,

kandi atunze, atunganiwe,

24ashishe ku mubiri,

n’umusokoro ucyorohereye mu magufa ye.

25Hari n’undi upfana agahinda,

atanigeze ihirwe na rimwe.

26Abo bombi ariko, bahambwa mu gitaka!

inyo zikabashokera icyarimwe!

27Ni koko, ibitekerezo byanyu ndabizi,

nzi n’ibyo muntekerezaho byose mundemera.

28Muribaza muti ’Ya nzu y’igikomangoma iri he?

Rya hema ry’abagome rishinze hehe?’

29Ese ntimujya mubaza n’abagenzi,

cyangwa mwaba muhinyura ibyo bavuga?

30Iyo amakuba yateye umugome ararokoka,

ku munsi w’uburakari, akarusimbuka.

31Ni nde se umucyurira amafuti ye?

Ibyo yakoze se, ni nde ubimwihimura?

32Bamujyana mu irimbi,

imva ye bakayirinda;

33ubutaka bwo mu mucyamu bukamworohera,

imbaga nyamwinshi ikamuherekeza,

abantu batabarika bakamugenda imbere.

34Ni kuki mwiha kungira inama z’amahomvu?

Ibisubizo mumpa, ni ukunkina ku mubyimba.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help