1Mwana wanjye se, waba waracumuye? Ntuzongere,
ahubwo usabe imbabazi z’ibyaha wakoze.
2Jya uhunga icyaha nk’uko uhunga inzoka,
kuko nucyegera, kizakuruma;
amenyo yacyo ni nk’ay’intare
acuza abantu ubuzima.
3Ubuhemu bwose, ni nk’inkota ityaye impande zombi,
kandi igikomere cyabwo nticyomorwa.
4Ubwirasi no kwikuza bihombya umutungo,
bityo rero inzu y’umwirasi izarimbuka.
5Isengesho riva mu kanwa k’umukene, Uhoraho araryumva,
na we akamuha igisubizo bwangu.
6Uwanga guhanwa agenda mu nzira z’umunyabyaha,
ariko utinya Uhoraho yisubiraho mu mutima we.
7Indondogozi yigaragariza kure,
ariko umunyabwenge amenya ko yayobye.
8Uwubakisha inzu ye feza z’abandi,
asa n’urunda amabuye ateganyiriza imva ye.
9Ikoraniro ry’ibyigenge riba ari nk’inkwi zumye,
bose bazakongokera mu kibatsi cy’umuriro.
10Inzira y’abanyabyaha iratengeneje, nta buye ririmo,
ariko amaherezo yayo ni mu nyenga y’ikuzimu.
Umunyabuhanga n’igicucu11Ukurikiza itegeko, arwanya irari rye ribi,
kandi gutinya Uhoraho bivamo ubuhanga.
12Umuntu utazi ubwenge ntashobora kwigishwa,
ariko hariho n’ubwenge bugusha mu gahinda.
13Ubumenyi bw’umunyabuhanga ni nk’amasumo adakama,
kandi inama ze ni isoko y’ubuzima.
14Umutima w’igicucu ni nk’ikibindi cyamenetse,
nta bumenyi na buke buwugumamo.
15Iyo umunyabwenge yumvise ijambo ryuje ubuhanga,
ararishima kandi akongeraho irye;
nyamara iyo icyohe kiryumvise, kirarizinukwa,
kikarijugunya inyuma yacyo.
16Amagambo y’igicucu araremera nk’umuzigo w’umugenzi,
ariko umunwa w’umunyabwenge urangwa n’ineza.
17Imvugo y’umunyabwenge iba ikenewe mu ikoraniro,
n’amagambo ye, buri wese ayazirikana mu mutima we.
18Ubuhanga bw’igicucu ni nk’inzu yasenyutse,
n’ubumenyi bw’imburabwenge bukaba amahomvu.
19Igicucu cyibwira ko kwitonda ari ukwihambira amaguru,
cyangwa kwizirika ikiganza cy’iburyo.
20Igicucu iyo giseka, cyatura ijwi,
ariko umunyabwenge akamwenyura yihoreye.
21Umuntu uteganya, ubwitonzi bumubera nk’umutako wa zahabu
akabwambara nk’igitare ku kaboko k’iburyo.
22Igicucu cyihutira kwiroha mu nzu,
naho umuntu wiyubashye avunyishiriza kure.
23Umupfayongo ahengeza mu nzu akiri ku muryango,
naho umuntu wiyubashye aba agumye hanze.
24Kumviriza ku muryango ni uburere buke,
kandi umuntu uzi ubwenge bimutera isoni.
25Umunwa w’indondogozi usukagura amagambo adahwitse,
ariko abanyabwenge babanza kuyatekereza bitonze.
26Umutima w’ibicucu uba mu kanwa kabo,
naho umunwa w’abanyabuhanga ukaba mu mutima wabo.
27Iyo umugome avuma Sekibi,
ni we ubwe uba yivuma.
28Inzimuzi irisebya ubwayo,
ikiyangisha mu baturanyi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.