Icya kabiri cya Samweli 10 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Abahamoni basuzugura intumwa za Dawudi(1 Matek 19.1–5)

1Nyuma y’ibyo, umwami w’Abahamoni aza gupfa, maze umuhungu we Hanuni amusimbura ku ngoma.

2Nuko Dawudi aravuga ati «Sinzahemukira Hanuni mwene Nahashi, nk’uko se na we atampemukiye.» Dawudi ni ko kohereza abagaragu be kumuhoza mu kababaro k’urupfu rwa se. Bityo, abagaragu ba Dawudi bagera mu gihugu cy’Abahamoni.

3Ariko abatware b’Abahamoni babwira umwami wabo Hanuni, bati «Uratekereza ko Dawudi akoherereje abo bantu be kuguhoza ari uko yubashye so? Ntuzi se ko yohereje abagaragu be kwitegereza umugi, kuwutata no kuwutsemba?»

4Nuko Hanuni afata abagaragu ba Dawudi, abogosha ubwanwa igice, akeba imyambaro yabo guhera hasi kugera ku matako, maze arabasezerera.

5Babibwiye Dawudi, yohereza umuntu kubasanganira, kuko bari bakozwe n’ikimwaro. Nuko umwami abatumaho ati «Muhame i Yeriko, kugeza ubwo ubwanwa buzaba bumaze kumera. Ni bwo rero muzabona kugaruka.»

Dawudi atsinda Abahamoni n’Abaramu(1 Matek 19.6–19)

6Abahamoni babonye ko basuzuguye Dawudi bikabije, ni ko kohereza abantu ku Baramu b’i Betirehobu n’ab’i Soba kubasaba ngo bisungane; bakaba ingabo ibihumbi makumyabiri zigenza ibirenge. Umwami w’i Maka na we azana abantu igihumbi, naho ab’i Tobu bari abantu ibihumbi cumi na bibiri.

7Dawudi arabimenya, yohereza Yowabu n’ingabo zose zimenyereye intambara.

8Bukeye, Abahamoni barasohoka barema inteko mu marembo y’umugi wabo, naho Abaramu b’i Soba n’ab’i Rehobu, abantu b’i Tobu n’ab’i Maka, bo bari ukwabo mu gasozi.

9Yowabu abona ko yagombaga guturuka urugamba imbere n’inyuma, ni ko gutoranya abantu b’intwari mu ngabo za Israheli, maze abashyira ahateganye n’Abaramu.

10Abasigaye bose abaha murumuna we Abishayi, maze abahagarika imbere y’Abahamoni.

11Nuko Yowabu abwira Abishayi, ati «Abaramu nibaramuka bandushije imbaraga, uraza kuntabara. Abahamoni kandi na bo nibakurusha imbaraga, ndibuze kugutabara.

12Ukomere, tugaragaze ubutwari kubera umuryango wacu n’imigi y’Imana yacu! Kandi Uhoraho arakore uko abishaka.»

13Nuko Yowabu n’inteko ye basatira urugamba, kugira ngo barwane n’Abaramu, maze bo barabahunga.

14Abahamoni ngo babone ko Abaramu bahunze, na bo baherako bahunga Abishayi bataha mu mugi. Yowabu areka atyo kurwana n’Abahamoni, agaruka i Yeruzalemu.

15Abaramu babonye ko Israheli ibatsinze, bakoranira hamwe bose.

16Bukeye, Hadadezeri yohereza intumwa ku Baramu bose bo hakurya y’Uruzi. Baraza bagera i Helamu; Shobaki, umugaba w’ingabo za Hadadezeri, abarangaje imbere.

17Nuko babibwira Dawudi, na we akoranya Israheli yose, bambuka Yorudani, bagera i Helamu. Abaramu bambikana na Dawudi bararwana.

18Ariko Abaramu baza guhunga Israheli, Dawudi abicamo abanyamagare magana arindwi, n’ibihumbi mirongo ine by’abanyamafarasi. Asogota na Shobaki, umugaba w’ingabo z’Abaramu, amutsinda aho.

19Nuko abami bose, abagaragu ba Hadadezeri, babonye ko batsinzwe na Israheli baracogora, bayoboka Israheli, barayikorera. Kandi Abaramu batinya kugaruka gutabara Abahamoni.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help