Yozuwe 7 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Igicumuro n’igihano bya Akani

1Abayisraheli bakora ikosa ryo kurenga ku muziro: Akani mwene Karumi, wa Zabudi, wa Zerahi wo mu muryango wa Yuda, atwara ku byaziririjwe, maze uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Abayisraheli.

2Yozuwe ari i Yeriko, yohereza abantu i Hayi hafi ya Betaweni, iburasirazuba bwa Beteli, nuko arababwira ati «Nimuzamuke mutate umugi.» Abo bantu barazamuka bajya gutata Hayi.

3Bagarutse kwa Yozuwe, baramubwira bati «Si ngombwa ko rubanda rwose bazamuka! Abantu ibihumbi bibiri cyangwa bitatu, nibazamuke batere Hayi! Wikwirirwa urushya rubanda rwose, kuko abahatuye ari bake cyane.»

4Abantu bagera ku bihumbi bitatu muri rubanda barazamuka, ariko ab’i Hayi barabatsimbura.

5Abantu b’i Hayi babicamo nk’abantu bagera kuri mirongo itatu na batandatu, barabakurikirana kuva ku marembo y’umugi wabo kugera i Shebarimu; babatatanyiriza kuri ako gacuri. Rubanda ntibaba bagifite umutima; ubutwari bwabo burayoka.

6Yozuwe n’abakuru ba Israheli bashishimura imyambaro yabo, imitwe yabo bayuzuzamo umukungugu, maze bagwa hasi bubitse uruhanga ku butaka imbere y’Ubushyinguro bw’Uhoraho, birirwa batyo kugeza nimugoroba.

7Yozuwe aravuga ati «Yebaba we, Nyagasani Mana! Kuki watumye aba bantu bambuka Yorudani? Ese kwari ukugira ngo utugabize Abahemori batumare? Byibura iyo twigumira hakurya ya Yorudani!

8Nyagasani we, ubu se nzongera kuvuga iki ubwo Israheli yahunze abanzi bayo?

9Abakanahani n’abandi baturage bose b’igihugu bazabyumva, batugarukane, maze izina ryacu rizimangane mu gihugu. Ubwo se uzakora iki ngo wubahishe izina ryawe ry’ikirangirire?»

10Uhoraho abwira Yozuwe, ati «Haguruka! Kuki wubitse uruhanga ku butaka?

11Israheli yaracumuye: banyiciye Isezerano, rya rindi nabashinze. Rwose basahuye ibintu nababujije, barabyiba, barabihisha maze babishyira mu byabo!

12Ni cyo gituma Abayisraheli batazongera guhangana n’abanzi babo; bazajya babahunga, kuko babaye ibicibwa. Sinzongera kubashyigikira, nimutavanaho ibyo bintu bizira biri rwagati muri mwe.

13Haguruka, utagatifuze rubanda, ubabwire uti ’Nimwitagatifuze kubera umunsi w’ejo, kuko Uhoraho, Imana ya Israheli avuze atya: hari ikizira kiri muri wowe, Israheli; nta bwo uzashobora guhangana n’abanzi bawe, kugeza ubwo uzaba wikijije ikizira kikurimo’.

14Muzakorane ejo mu gitondo, umuryango ukwawo undi ukwawo. Umuryango Uhoraho azerekana uzakoranyirizwe hamwe, inzu ukwayo indi ukwayo. Inzu na yo Uhoraho azaba yerekanye, abantu bo muri urwo rugo bazaze, umwe umwe.

15Uzerekanwa ko ari we wakoze ikizira, azatwikwe we n’ibye byose, kuko yishe Isezerano ry’Uhoraho, akaba yarakoze ishyano muri Israheli.»

16Yozuwe abyuka mu gitondo cya kare, maze akoranya Israheli, umuryango ukwawo, undi ukwawo; umuryango wa Yuda uba ari wo ubonekaho ikimenyetso.

17Akoranya amazu yo kwa Yuda, ikimenyetso gifata inzu ya Zerahi; akoranya inzu ya Zerahi, urugo ukwarwo, urundi ukwarwo, maze urwa Zabudi ruba ari rwo rushyirwaho ikimenyetso.

18Hanyuma akoranyiriza hamwe abo mu rugo rwa Zabudi, umuntu ku wundi, Akani mwene Karumi, wa Zabudi wa Zerahi wo mu muryango wa Yuda, aba ari we ikimenyetso gifata.

19Yozuwe abwira Akani, ati «Mwana wanjye, ha ikuzo Uhoraho, Imana ya Israheli, maze umuramye! Ibyo wakoze bimbwize ukuri, ntugire icyo umpisha.»

20Akani asubiza Yozuwe, ati «Mu by’ukuri, ni jye wacumuriye Uhoraho, Imana ya Israheli, kandi dore uko nabigenje:

21mu minyago nabonyemo igishura cy’i Shineyari cyiza bitangaje, amasikeli magana abiri ya feza, n’akabumbe ka zahabu gapima amasikeli mirongo itanu, narabikunze maze ndabitwara. Dore nabibitse hariya mu gitaka mu ihema ryanjye rwagati, kandi feza ni yo iri hasi.»

22Yozuwe yohereza intumwa zigenda ziruka no mu ihema: koko byari bihishe mu ihema rye, feza iri hasi.

23Ibintu babikura mu ihema maze babizanira Yozuwe n’Abayisraheli bose; babimurikira Uhoraho.

24Yozuwe azana Akani mwene Zerahi, hamwe na feza, igishura, n’akabumbe ka zahabu, abahungu be n’abakobwa be, impfizi ye, indogobe ye n’amatungo ye magufi, ihema rye, mbese ibye byose. Israheli yose yari yakoranye, maze bamujyana we n’ibye byose mu kabande ka Akori.

25Nuko Yozuwe aramubaza ati «Kuki waduteje ibyago? Nawe Uhoraho naguteze ibyago, uyu munsi!» Nuko Israheli yose imwicisha amabuye, hanyuma bamutwikana n’ibye byose, maze bamurenzaho amabuye.

26Bamugerekaho ikirundo kinini cy’amabuye, na n’ubu kiracyariho. Noneho rero, Uhoraho ashira bwa burakari bwe bwagurumanaga, bituma aho hantu bahita kugeza na n’ubu «umubande wa Akori».

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help