Yobu 10 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Ubwo nazinutswe ubuzima bwanjye,

nimundeke, nta kimbuza kwiganyira,

ngo mvuge ishavu rishengura umutima.

2Nzabwira Nyir’ububasha nti ’Wincira urubanza,

ahubwo mbwira icyaha unshinja.

3Ese ushimishwa no kunkandamiza,

cyangwa kwandavuza ikiremwa cyawe,

ukanezezwa n’imigambi y’abagome?

4Waba se ufite amaso nk’ayacu,

byatuma ureba nk’uko abantu bareba?

5Ese ubuzima bwawe bwaba ari nk’ubw’abagenewe gupfa,

cyangwa se imyaka yawe yaba ihita nk’iminsi yabo,

6ku buryo wakurikirana ibyaha byanjye,

ukabaririza hose amakosa yanjye?

7Nyamara uzi neza ko nta gicumuro kindangwaho,

kandi nta n’ushobora kunkura mu maboko yawe!

8Ibiganza byawe ni byo byandemye,

none se washimishwa no kunkuraho!

9Wibuke ko wandemye unkura mu gitaka,

kandi ko uzakinsubizamo.

10Wambuganije mu nda ya mama nk’uko babuganiza amata,

umbumbabumbiramo nk’uko babumba isoro ry’amavuta.

11Wanyambitse umubiri n’inyama,

kandi unsobekamo amagufa n’imitsi.

12Wampaye ubuzima urantonesha,

kandi kubera ineza yawe, urinda ubugingo bwanjye.

13Nyamara, icyo wari wahishe mu mutima wawe,

ubu urakingaragarije;

menye neza ko ari cyo wari ugambiriye!

14Iyo ncumuye uba undeba,

kandi nta kosa ryanjye rigusoba.

15Naba rero nacumuye, ubwo akanjye kakaba kageze!

Cyangwa se naba ndi umwere, na bwo sinubure umutwe;

none nuzuyemo ikimwaro n’agahinda.

16Iyo ngize ngo ndashingashinga, urampiga nk’intare,

maze si ukunyigambaho, ukivayo.

17Uhora ushaka uko wantera,

uburakari umfitiye bukiyongera,

maze ingabo zawe z’inkwakuzi ukazinterereza.

18Ni kuki watumye mvuka?

Ubu simba narapfuye, nta wigeze ambona?

19Mba narabaye nk’utigeze abaho,

nkava mu nda bahita bahamba.

20Ese iminsi y’ukubaho kwanjye ntibaze!

Ba unyihoreye gato, maze nyuzemo mpumeke,

21mbere yo kugenda ubutazagaruka,

mboneje mu gihugu cy’umwijima w’igicuku,

22igihugu cy’umwanda n’akajagari,

aho n’amanywa ubwayo ari umwijima musa.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help