Zaburi 80 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Isengesho ryo gusaba Imana ngo isubiranye Israheli

1Igenewe umuririmbisha. Mu ijwi rya «Lisi y’Isezerano». Ni zaburi ya Asafu.

2Mushumba wa Israheli, tega amatwi,

wowe uyobora Yozefu nk’ubushyo,

wowe wicaye hejuru y’Abakerubimu,

garagaza uwo uri we!

3Mu maso ya Efurayimu, Benyamini na Manase,

garagaza ububasha bwawe, maze udutabare!

4Mana, tuzahure;

ubengeranishe uruhanga rwawe, maze dukire!

5Uhoraho, Mugaba w’ingabo,

uzahereza he kurakara,

kandi umuryango wawe ukwiyambaza?

6Abawe wabahagije agahinda,

ubuhira amarira barayasinda;

7watugize irwaniro ry’abaturanyi,

abanzi bacu baduhindura urw’amenyo!

8Uhoraho, Mugaba w’ingabo, tuzahure,

ubengeranishe uruhanga rwawe, maze dukire!

9Mu Misiri wahagemuye umuzabibu,

wirukana amahanga, ngo wongere uwutere;

10wawukijije ibyari biwubambiye,

na wo ushora imizi, ukwira igihugu cyose.

11Igicucu cyawo cyatwikiriye imisozi,

maze amashami yawo yugamisha n’amasederi yatumburutse;

12ugaba amashami yawo kugeza ku nyanja,

n’imishibuka yawo igera ku Ruzi.

13Ni kuki waciye icyuho mu ruzitiro rwawo,

ukaba usoromwa n’abahisi n’abagenzi;

14amasatura ava mu ishyamba akawonona,

n’inyamaswa z’agasozi zikawurisha?

15Uhoraho, Mugaba w’ingabo, dukundire, ugaruke,

urebere mu ijuru, witegereze,

maze utabare uwo muzabibu;

16urengere igishyitsi witereye,

n’umucwira ugukesha imbaraga.

17Abawutwitse bakawurimbura,

bazamarwe n’umunya w’uruhanga rwawe!

18Ikiganza cyawe kizahore kiramburiye

kuri ya Ntore ishyigikiwe n’ukuboko kwawe,

uwo mwana w’umuntu ugukesha imbaraga.

19Bityo ntituzongera kuguhungaho,

uzatubeshaho, twiyambaze izina ryawe.

20Uhoraho, Mugaba w’ingabo, tuzahure,

ubengeranishe uruhanga rwawe, maze dukire.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help