Zaburi 114–115 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Umuvugo ushimira Imana nyuma y’ibyago

1Alleluya.

Icyo nkundira Uhoraho,

ni uko yumva ijwi ryanjye iyo mutakambiye,

2maze akunama, akantega amatwi;

mu buzima bwanjye bwose sinzareka kumwiyambaza.

3Ingoyi z’urupfu zari zamboshye,

imirunga y’ikuzimu yari yanjishe,

ishavu n’agahinda byari byanyishe,

4maze niyambaza izina ry’Uhoraho,

nti «Uhoraho, kiza amagara yanjye!»

5Uhoraho ni umunyampuhwe n’intarenganya,

koko Imana yacu ni Nyir’imbabazi!

6Uhoraho aragira ab’intamenyekana;

nari umunyantege nke, maze arantabara.

7Mutima wanjye, subira mu gitereko maze utuze,

kuko Uhoraho yakugiriye neza cyane!

8Ubwo amagara yanjye wayakuye mu nzara z’urupfu,

amaso yanjye ukayarinda amarira,

n’ibirenge byanjye ukabirinda gutsitara,

9nzakomeza gutunganira Uhoraho

ku isi y’abazima.

10Nagumanye icyizere, ndetse n’igihe navugaga nti

«Ndi umunyabyago bikabije!»

11Namara kugera kure kubi, nkajya mvuga nti

«Abantu bose ni ababeshyi!»

12Ibyiza byose Uhoraho yangiriye,

rwose nzabimwitura nte?

13Nzashyira ejuru inkongoro y’umukiro,

kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho;

14nzarangiza amasezerano nagiriye Uhoraho

imbere y’iteraniro ry’umuryango we wose.

15Koko Uhoraho ababazwa

n’urupfu rw’abayoboke be!

16None rero, Uhoraho, wagiriye ko ndi umugaragu wawe,

umugaragu wawe wabyawe n’umuja wawe,

maze umbohora ku ngoyi!

17Nzagutura igitambo cy’ishimwe,

kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho;

18nzarangiza amasezerano nagiriye Uhoraho,

imbere y’iteraniro ry’umuryango we wose,

19mu ngombe z’Ingoro y’Uhoraho,

muri wowe nyirizina, Yeruzalemu!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help