1Ariko noneho — uwo ni Uhoraho ubivuze —
uwakuremye wowe Yakobo, uwaguhanze Israheli agize ati
«Witinya kuko nakwicunguriye,
uri uwanjye, nakwihamagariye mu izina ryawe.
2Nuramuka unyuze mu mazi, nzaba ndi kumwe nawe,
ukanyura mu nzuzi, ntuzarohama.
Nunyura rwagati mu muriro, nta bwo uzashya,
n’indimi zawo nta cyo zizagutwara,
3kuko jye, Uhoraho, ndi Imana yawe,
nkaba Nyir’ubutagatifu wa Israheli, Umukiza wawe.
Natanze Misiri ho incungu yawe,
Kushi na Seba ho ingurane yawe,
4bitewe n’agaciro gakomeye ufite mu maso yanjye;
uri uwo kubahwa, kandi nanjye nkaba ngukunda.
Natanze rero abantu ho incungu yawe,
n’amahanga ho ingurane yawe.
5Witinya kuko ndi kumwe nawe,
nzagarura urubyaro rwawe kuva iyo izuba rirasira,
nzakwegeranye kugeza iyo rirengera.
6Nzabwira abo mu majyaruguru nti ’Bampe’,
n’abo mu majyepfo nti ’Wibanyima!’
Ngarurira abahungu banjye bari mu gihugu cya kure,
n’abakobwa banjye bari ku mpera z’isi,
7abo bose bitiriwe izina ryanjye,
nabaremeye kumpa ikuzo,
nkaba narababumbye, ndabahanga.»
Nta wundi Mukiza utari Imana y’ukuri8Nimushyire ahagaragara uwo muryango,
w’impumyi ariko kandi ufite amaso;
w’ibipfamatwi, kandi ufite amatwi yo kumva.
9Imiryango yose uko ingana niyibumbire hamwe,
amahanga yose akorakorane!
Ni nde muri yo wari wamenyekanyije ibi bikorwa,
agatuma twumva ibyabayeho mbere?
Nibatange abagabo, ngaho nibiregure,
babumve, maze bavuge bati «Ibyo ni ukuri!»
10Abahamya banjye ni mwebwe, uwo ni Uhoraho ubivuze,
umugaragu wanjye, ni mwebwe natoranyije,
kugira ngo mubashe kumva, munyemere,
kandi mumenye uko meze:
mbere yanjye nta yindi mana yigeze kubaho,
kandi nta n’izabaho nyuma yanjye.
11Ndi Uhoraho, jye ubwanjye,
nta wundi Mukiza, utari jyewe.
12Ni jye ubwanjye wabatangarije umukiro, kandi nywubagezaho;
nta bwo ari imana y’inyamahanga iba iwanyu.
Bityo rero, muri abahamya banjye,
naho jye ndi Imana — uwo ni Uhoraho ubivuze —
13Kuva kera kose, ni ko meze:
nta wabasha kunyambura icyo nafashe,
kandi icyo nakoze, ni nde wagihungabanya?
Babiloni izasenywa14Nyir’ubutagatifu wa Israheli, ubacungura avuze atya :
Kubera mwe, nohereje umuntu i Babiloni,
kugira ngo asenyagure ibihindizo byose bibafungiranye,
maze urwamo rw’ibyishimo by’Abakalideya ruzahinduke imiborogo.
15Ndi Uhoraho, Nyir’ubutagatifu wanyu,
uwaremye Israheli, nkaba n’umwami wanyu.
Inzira ya Israheli mu butayu16Avuze atya Uhoraho, we washatse inzira mu nyanja rwagati,
agatanga akayira mu mazi magari,
17we wahagaritse amagare n’amafarasi,
ingabo n’abantu b’intwari bose hamwe,
bikagwa ubutazegura umutwe,
bigahwekera nk’agatara, hanyuma bikazima.
18Mwikwibuka ibyabayeho mbere,
ngo mukurwe umutima n’ibya kera,
19dore ngiye gukora ikintu gishya,
ndetse cyatangiye no kugaragara; ntimukiruzi se ?
Ni ukuri rwose, ndahanga inzira rwagati mu butayu,
inzuzi zitembe ahantu h’amayaga.
20Inyamaswa z’inkazi zizampe ikuzo,
kimwe n’imbwebwe na za mbuni,
kuko navubuye amazi rwagati mu butayu,
n’inzuzi zigatemba ahantu h’amayaga,
kugira ngo nuhire umuryango wanjye nihitiyemo,
21umuryango nihangiye, kandi uzahora uvuga ibisingizo byanjye.
Urubanza rw’Uhoraho n’umuryango we22Yakobo, uwo watakambiye si jyewe,
kuko umaze igihe waranyibagiwe, Israheli we !
23Ntiwanzaniye intama kugira ngo uzintwikire,
kandi ntiwanyubahirije untura ibitambo byawe.
Sinigeze nguhatira kunzanira amaturo atabarika,
cyangwa ngo nkunanize nkwaka ububani.
24Nta bwo wigeze ungurira imibavu utanze ku byawe,
cyangwa ngo mpage ibinure by’intama zawe !
Ahubwo wangeretseho ibyaha byawe,
urananiza kubera amafuti yawe.
25Nyamara jye ni ko meze;
ku bw’izina ryanjye, nkubabariye ibyaha byawe,
sinzibuka amakosa yawe.
26Ibuka umbwire ibyo unshinja maze tuburane.
Ni byo rwose, ngaho garagaza ingingo ushingiraho.
27Umukurambere wawe, na we ni ko yancumuyeho,
abavugizi bawe barangomera,
28nuko nsuzuguza ab’ingenzi mu batware bawe,
Yakobo ndamutanga ngo arimburwe,
Israheli nyegurira abashinyaguzi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.