1Mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye ngo ukigarurire, nihaboneka intumbi y’umuntu wahotowe, ikaba igaramye ku gasozi batazi uwamwishe,
2abakuru b’imiryango n’abacamanza bazasohoke bapime intera ziva aho iyo ntumbi iri, zikagera ku migi yose iyikikije;
3ibyo bizatuma bamenya umugi urusha iyindi kuba bugufi bw’iyo ntumbi: abakuru bo muri uwo mugi bazazane inyana y’isugi batigeze bakoresha mu gukurura imizigo.
4Abakuru b’uwo mugi bazamanure iyo nyana mu kabande karimo akagezi kadakama, ahantu hadahinze, hatari mu mbibe y’imyaka. Nibagera aho ngaho, bazayivunire ijosi muri ako kagezi.
5Nuko abaherezabitambo bene Levi bazayegere, kuko ari bo Uhoraho Imana yawe yahisemo ngo bajye bakora imihango kandi batange umugisha mu izina ry’Uhoraho, n’ijambo bavuze akaba ari ryo rimara impaka zose n’urubanza rwose rwerekeye gukomeretsa umuntu.
6Abakuru bose b’umugi urusha iyindi kuba hafi ya wa muntu wishwe bazakarabire amazi y’akagezi hejuru y’iyo nyana yavunwe ijosi,
7bavuga bati «Ibiganza byacu si byo byamennye aya maraso, kandi n’amaso yacu ntiyamubonye apfa.
8Uhoraho, babarira Israheli umuryango wawe wacunguye, kandi ntiwemere ko amaraso y’utacumuye amenekera muri Israheli umuryango wawe.» Ubwo rero bazaba bakijijwe inzigo y’amaraso.
9Nawe kandi uzaba wihanaguyeho amaraso y’utacumuye yamenekeye hagati yanyu, kuko uzaba wakoze igitunganye imbere y’Uhoraho.
Abakobwa b’ingaruzwamuheto10Nuhagurukira kurwana n’ababisha bawe, maze Uhoraho Imana yawe akabakurekurira, ukagira abo ujyana ari imbohe,
11nuko muri izo ngaruzwamuheto ukabonamo umukobwa mwiza, ukamubenguka, ugashaka kumurongora,
12uzamujyane iwawe mu nzu, maze yiyogosheshe umusatsi, ace inzara,
13yiyambure imyenda yanyaganywe, agume mu nzu yawe, amaremo ukwezi kose aririra se na nyina; hanyuma uzamwegere umurongore, abe umugore wawe.
14Uramutse ubonye ko atakikunogeye, uzamureke agende ajye aho ashaka; uramenye ntuzamugurishe cyangwa ngo umugirire nabi, kuko wari wamutunzeho umugore.
Uburenganzira bw’umuhungu w’imfura15Umugabo nagira abagore babiri, umwe w’inkundwakazi n’undi w’intabwa, kandi bombi akabyarana na bo, ariko umuhungu w’imfura akaba uw’intabwa,
16icyo gihe najya kuraga ibintu abahungu be, ntazahe ubutware umuhungu w’inkundwakazi ngo amurenze imfura ye nyakuri yavutse ku mugore w’intabwa;
17ahubwo agomba kwemera imfura ye, wa muhungu wavutse ku mugore w’intabwa, akamuraga imigabane ibiri ku byo atunze byose: kuko uwo muhungu ari we yabimburiyeho kubyara, akaba rero akwiye guharirwa ubutware.
Ku byerekeye umwana w’ikirara18Umuntu nagira umuhungu w’ikirara n’ikigomeke, utazi kumvira se na nyina, maze n’aho bamuhana kangahe akanga akaba intumva,
19se na nyina bazamufate, bamushyire abakuru b’umugi wabo ku irembo ryawo.
20Bazabwire abo bakuru b’umugi wabo bati «Uyu mwana wacu mureba ni ikirara n’ikigomeke, yanga kutwumvira; ni umunyangeso mbi n’umusinzi!»
21Abagabo bo mu mugi bose bazamutere amabuye, maze apfe. Muzakure ishyano hagati yanyu; Abayisraheli bose bazumva iyo nkuru, maze batinye.
Ku byerekeye intumbi y’umuntu wanyonzwe22Umuntu nakora icyaha, agacirwa urwo gupfa, maze ukamwica umumanitse ku giti,
23intumbi ye ntizarare imanitse ku giti; ugomba kumuhamba uwo munsi, kuko umuntu umanitse ku giti ari umuvumo w’Imana. Bityo, ntuzahumanye ubutaka bwawe Uhoraho Imana yawe aguhayeho ubukonde.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.