1Nyuma y’ibyo, Yezu yongera kubonekera abigishwa bari ku nyanja ya Tiberiya. Dore uko yababonekeye.
2Simoni Petero na Tomasi ari we Didimi, na Natanayeli w’i Kana ho mu Galileya, na bene Zebedeyi, n’abandi babiri bo mu bigishwa be, bari bateranye.
3Nuko Simoni Petero arababwira ati «Ngiye kuroba.» Baramusubiza bati «Tukajyana.» Ni bwo bagiye mu bwato; iryo joro ariko ntibagira icyo baronka.
4Bugicya, Yezu araza ahagarara ku nkombe, nyamara abigishwa be ntibamenya ko ari we.
5Nuko arababwira ati «Bahungu mwe, hari ifi mwaronse?» Baramusubiza bati «Habe na busa.»
6Arababwira ati «Nimurohe urushundura iburyo h’ubwato muraronka.» Bararuroha, bananirwa kuruzamura kubera amafi menshi arimo.
7Ni bwo wa mwigishwa Yezu yakundaga abwiye Petero, ati «Ni Nyagasani!» Simoni Petero yumvise ko ari Nyagasani, akenyera umwambaro we, kuko atari yambaye, maze yiroha mu nyanja.
8Abandi bigishwa baza mu bwato bakurura urushundura rwari rwuzuye amafi, agatsinda ntibari kure y’ubutaka, nko mu ntambwe magana abiri.
9Bageze ku butaka, babona umuriro ucanye utazeho ifi, n’umugati.
10Yezu arababwira ati «Nimuzane kuri ayo mafi mumaze kuroba.»
11Simoni Petero yurira mu bwato, maze akururira urushundura ku butaka rwarimo amafi manini ijana na mirongo itanu n’atatu; n’ubwo yanganaga atyo bwose, urushundura ntirwacitse.
12Yezu arababwira ati «Nimuze mufungure.» Ntihagira n’umwe utinyuka kumubaza, ati «Uri nde?» Bari bamenye ko ari Nyagasani.
13Nuko Yezu araza, afata umugati arawubaha, n’amafi ni uko.
14Ubwo bwari bubaye ubwa gatatu Yezu abonekera abigishwa be, aho amariye kuzuka ava mu bapfuye.
Yezu abaza Petero ko amukunda; amuragiza abe15Bamaze kurya, Yezu abaza Simoni Petero ati «Simoni mwene Yohani, urankunda kurusha aba ngaba?» Aramusubiza ati «Yego, Nyagasani, uzi ko ngukunda.» Yezu aramubwira ati «Ragira abana b’intama zanjye.»
16Yezu yongera kumubaza ubwa kabiri ati «Simoni mwene Yohani, urankunda?» Petero aramusubiza ati «Yego Nyagasani, uzi ko ngukunda.» Yezu ati «Ragira intama zanjye.»
17Yongera kumubaza ubwa gatatu, ati «Simoni mwene Yohani, urankunda?» Petero ababazwa n’uko amubajije ubwa gatatu, ati «Urankunda?» Ni bwo amushubije ati «Nyagasani, uzi byose, uzi ko ngukunda.» Yezu aramubwira ati «Ragira intama zanjye.
18Ndakubwira ukuri koko: igihe wari ukiri umusore warikenyezaga, kandi ukajya aho ushaka, ariko numara gusaza, uzatega amaboko undi agukenyeze, kandi akujyane aho udashaka.»
19Yavuze atyo, ashaka kumuburira urupfu rumuteze, ruzahesha Imana ikuzo. Amaze kuvuga atyo, aramubwira ati «Nkurikira.»
Yezu na wa mwigishwa yakundaga20Petero ahindukiye, abona wa mwigishwa Yezu yakundaga aje abakurikiye, ari na we wegamiraga Yezu bari ku meza akamubaza ati «Nyagasani, ni nde ugiye kukugambanira?»
21Petero amaze kumubona, abwira Yezu, ati «Nyagasani, naho se uyu we bite?»
22Yezu aramubwira ati «Niba nshaka ko akomeza kubaho kugera igihe nzazira, bigutwaye iki? Wowe nkurikira.»
23Kuva ubwo, iryo jambo rikwira mu bavandimwe ko uwo mwigishwa atazapfa. Nyamara Yezu ntiyavuze ngo ntazapfa, ahubwo ati «Niba nshaka ko akomeza kubaho kugera igihe nzazira, bigutwaye iki?»
24Uwo mwigishwa, ni we mugabo wemeza ibyo byose, kandi ni we wabyanditse; byongeye tuzi ko ibyo yemeza ari iby’ukuri.
25Hari n’ibindi bintu byinshi Yezu yakoze; babyanditse bakabirondora byose, ngira ngo ibitabo byakwandikwaho ntibyakwirwa ku isi yose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.