1Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo:
2«Nimutege amatwi amagambo y’iri Sezerano! Uzayabwire abantu ba Yuda n’abaturage ba Yeruzalemu,
3ugira uti ’Avuze atya, Uhoraho, Imana ya Israheli: Aragowe umuntu utumva amagambo y’iri Sezerano
4nagiranye n’abasokuruza banyu igihe mbakuye mu gihugu cya Misiri, muri rya tanura rishongesha ubutare. Nimutege amatwi ijwi ryanjye kandi mukurikize ibyo mbabwiye, bityo muzambera umuryango nanjye mbabere Imana,
5noneho mbone kurangiza isezerano nagiriye ku mugaragaro abakurambere banyu, ryo kubaha igihugu gitemba amata n’ubuki; kandi ubu ngubu akaba ari mwe mugituye.’» Nuko ndasubiza nti «Ni byo koko, Uhoraho!»
6Uhoraho arambwira ati «Genda utangaze aya magambo yose mu migi ya Yuda no mu mayira ya Yeruzalemu: Nimutege amatwi amagambo y’iri sezerano, kandi muyakurikize.
7Kuva umunsi nabakuye mu gihugu cya Misiri kugeza ubu, abasokuruza banyu nakomeje kubihanangiriza ngasubiramo ngira nti ’Nimutege amatwi ijwi ryanjye!’
8Ariko ntibanyumvise, ngo bantege amatwi: buri wese yakomeje kunangira umutima we. Ni bwo rero mbarangirijeho amagambo yose ya rya sezerano nari narabasabye gukurikiza, maze ntibarikurikize.»
9Uhoraho arambwira ati «Habonetse akagambane mu bantu ba Yuda no mu baturage ba Yeruzalemu.
10Basubiye mu bicumuro by’abakurambere babo banze gutega amatwi amagambo yanjye: na bo birukanka inyuma y’izindi mana kugira ngo baziyoboke. Uko ni ko abantu ba Israheli n’aba Yuda batatiye isezerano nari naragiranye n’abasekuruza babo.
11None rero, Uhoraho avuze atya ’Ngiye kubateza icyago batazashobora kwigobotora. Bazantakambira, ariko sinzabumva.
12Imigi ya Yuda n’abaturage ba Yeruzalemu baziyambaza ibigirwamana batwikiye ibitambo, ariko ntibizashobora kubarokora mu byago!’
13Wowe Yuda, ibigirwamana byawe bimaze kunganya ubwinshi n’imigi yawe; nawe Yeruzalemu, intambiro wubakiye ikigirwamana — intambiro zo gutwikiraho ibitambo Behali —, zinganya ubwinshi n’amayira yawe!
14Wowe rero, Yeremiya, ntiwirirwe uvuganira uyu muryango, ntubatakambire cyangwa ngo ubasabire; kuko nibantakira mu byago byabo ntazabumva.»
Uhoraho azatemesha umuzeti we15Inkundwakazi yaje gukora iki mu Ngoro yanjye?
Imigenzereze ye yuzuye amayeri.
Ni ko se ye, impigu n’inyama z’ibitambo
bizakurinda ibyago byawe?
Ni uko nguko uzashobora kubirokoka?
16«Muzeti uhora utoshye,
utatse ubwiza bw’imbuto ziryoshye»,
iryo ni ryo zina Uhoraho yari yarakwise.
Mu rusaku rwinshi yatwitse amababi yawo,
n’amashami barayakonyagura.
17Uhoraho Umugaba w’ingabo waguteye, ni we uguteje icyago kubera ikibi abantu ba Israheli n’aba Yuda bakoze; kuko bamucumuyeho, igihe batwikiraga ibitambo Behali.
Yeremiya atotezwa n’umuryango we bwite18Igihe Uhoraho amburiye nkabyumva, ni ho natahuye imigambi mibi yabo.
19Jyewe nari nk’umwana w’intama utuje bajyanye mu ibagiro; sinari nzi ko bangiriye imigambi mibi bagira bati «Nimucyo dutsinde igiti kigitoshye, tugitsembe mu gihugu cy’abazima; izina rye ryoye kuzongera kuvugwa ukundi!»
20Uhoraho, Mugaba w’ingabo, wowe utegekana ubutabera, ugasuzuma umutima n’ibitekerezo, nzareba uko uzabihimura, kuko ari wowe nashinze akarengane kanjye.
21None rero, dore icyo Uhoraho avuze ku bantu b’i Anatoti bashaka kukuvutsa ubuzima, bavuga ngo «Wihanura mu izina ry’Uhoraho, naho ubundi tuzakwiyicira twebwe ubwacu.»
22Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya: Ngiye kubahagurukira: urubyiruko rwabo ruzicwa n’inkota, abahungu n’abakobwa babo bamarwe n’inzara.
23Iwabo nta n’umwe uzarokoka; nzateza ibyago abantu b’i Anatoti mu mwaka bazagomba kuryozwa ibyo bakoze.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.