1Urusaku rw’abari bakikije aho inama yaberaga rumaze guhosha, Oloferinesi, umugaba mukuru w’ingabo za Ashuru, ahagarara imbere y’imbaga y’abanyamahanga, maze abwira Akiyoro n’Abamowabu bose,
2ati «Mbese uri nde, wowe Akiyoro, namwe mwese abacancuro ba Efurayimu, kuba muduhanuriye ibyo; kandi mukatubuza kurwanya Abayisraheli, ngo aha Imana yabo izabarinda? Mbese hari iyindi mana ibaho uretse Nebukadinetsari? Ni we nyir’imbaraga uzabatsemba ku isi, kandi Imana yabo ntizabatabara!
3Ariko twebwe, abagaragu ba Nebukadinetsari, tuzabatsinda nk’aho baba ari umuntu umwe, kandi n’umurego w’amafarasi yacu ntibazawigobotora.
4Tuzabatwikira icyarimwe; imisozi yabo izasinda amaraso yabo, n’ibibaya byabo byuzure imirambo yabo. Ntibazashobora kuduhangara, ahubwo bazapfa urw’agashinyaguro, kuva ku uwa mbere kugeza ku uw’imperuka: uwo ni umwami Nebukadinetsari, umutegetsi w’isi yose, ubivuze. Yarabivuze, kandi ijambo rye ntirikuka!
5Naho wowe Akiyoro, mucancuro w’Abahamoni, wowe watinyutse kuvuga none nk’umugambanyi, ntuzongera kubona uruhanga rwanjye kuva uyu munsi, kugeza igihe nzaba maze kwihorera kuri ubwo bwoko bwacitse buva mu Misiri.
6Ni bwo rero inkota y’ingabo zanjye, kimwe n’icumu ry’abagaragu banjye bizaguhinguranya urubavu; uzagwa hagati y’izindi nkomere zose, igihe nzaba nagarukanye Israheli.
7Muri aka kanya, abagaragu banjye bagiye kukujyana mu misozi miremire, maze bagusige hafi y’umwe mu migi yubatse ku manga zayo.
8Nta bwo uzapfa, iyo migi itararimburwa.
9Humura! Ubwo wizera mu mutima wawe ko itazatsindwa, wigira agahinda! Ndabivuze, kandi nta na rimwe mu magambo yanjye ritazakurikizwa.»
10Oloferinesi ategeka abagaragu be bari bashinzwe ibyo mu ihema rye, gufata Akiyoro, bakamujyana muri Betuliya, kumugabiza Abayisraheli.
11Abagaragu baramufata rero, bamusohokana mu ngando banyuze mu gisiza; bahageze bafata inzira yerekeza mu misozi, bagera ahantu hari amasoko mu nsi ya Betuliya.
12Abagabo bo muri uwo mugi bababonye, bafata intwaro zabo, barasohoka. Kuko bari mu mpinga y’umusozi, bababuzaga kuzamuka, bakabatera amabuye bakoresheje imihumetso.
13Naho abagaragu ba Oloferinesi bihisha mu nsi y’umusozi, baboha Akiyoro, bamusiga aho arambaraye mu nsi y’umusozi, maze basubira kwa shebuja.
14Abayisraheli bamanuka mu mugi wabo, bamugeraho. Bamaze kumubohora, bamujyana i Betuliya, maze bamwereka abatware b’umugi wabo.
15Muri icyo gihe hategekaga Oziya mwene Mika wo mu muryango wa Simewoni, Kabirisi mwene Otoniyeli, na Karimisi mwene Melikiyeli.
16Abo bakoranya abakuru b’umugi. Abasore n’abagore na bo bahururira iryo koraniro. Bashyira Akiyoro hagati ya rubanda, maze Oziya amubaza ibyabaye.
17Asubiza abarondorera ibyavuzwe mu nama ya Oloferinesi, n’amagambo yose yari yavugiye ubwe imbere y’abatware b’Abanyashuru, n’ibyemezo bikomeye bya Oloferinesi byo kurwanya inzu ya Israheli.
18Imbaga yose irunama, isenga Imana, inayitakambira iti
19«Nyagasani Mana y’ijuru, itegereze ubwo bwirasi bwabo, babarira ubwoko bwasuzuguwe, maze uyu munsi urebane ubugwaneza abo wagize abawe.»
20Ni ko guhumuriza Akiyoro, baranamushima cyane.
21Inama irangiye, Oziya amujyana iwe, maze azimanira abakuru b’amazu. Iryo joro ryose, bambaza Imana ya Israheli ngo ibatabare.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.