1Mu bamukomokaho yiboneramo umugiraneza,
washimwe n’abantu bose,
agakundwa n’Imana n’abantu:
Uwo ni Musa twibuka tumushimagiza.
2Uhoraho yamuhaye ikuzo ringana n’iry’intungane ze,
amugira igihangange gitera abanzi ubwoba.
3Amagambo ye yahosheje ibyago byo mu Misiri,
Uhoraho aramukuza imbere y’abami,
amuha amategeko agenewe umuryango we,
anamuhishurira ku ikuzo rye.
4Kubera ubwitonzi n’ubudahemuka bye, yaramwiyeguriye,
amuhitamo mu bantu bose.
5Yamwumvishije ijwi rye,
amujyana mu gicu kijimye,
amuha amategeko imbonankubone,
ya mategeko y’ubuzima n’ubumenyi,
kugira ngo yigishe Yakobo Isezerano ry’Uhoraho,
na Israheli ayitoze amabwiriza ye.
Aroni6Yakujije Aroni, wari intungane kimwe na Musa,
akaba n’umuvandimwe we, wo mu nzu ya Levi.
7Yamushinze umurimo uzahoraho,
amugabira ubuherezabitambo mu muryango we.
Yamwambitse imyambaro imubereye,
amuha n’igishura cy’ikuzo.
8Yamutamirije ububengerane bwinshi,
amwambika ibimenyetso by’ubutware,
n’amakabutura, n’ikanzu itatse, n’umusanganyagituza.
9Yamuhaye inshunda zo kuzengurutsa ku mwambaro we,
n’amayugi ya zahabu impande zose,
maze uko atambutse akarangira,
ijwi ryayo rikumvikanira mu Ngoro,
bikabera urwibutso abana bo mu muryango we.
10Yamwambitse umwambaro mutagatifu, uboshye mu budodo
bwa zahabu n’ubw’umuhemba tukutuku, wakozwe n’abadozi,
amuha n’umusesuragituza ugenewe kumara impaka,
waboshywe mu budodo butukura n’ababijijukiwemo;
ukabamo n’amabuye y’ubufindo;
11yawutatseho amabuye y’agaciro asharazwe nka kashe,
kandi yasizwe zahabu n’umubaji w’amabuye;
kuri yo hari handitsweho amazina
y’imiryango yose ya Israheli,
kugira ngo itazagira ubwo yibagirana imbere y’Uhoraho.
12Ku gitambaro cyo mu mutwe we,
yamutamirije ikamba rya zahabu,
ryanditseho ngo «Uweguriwe Uhoraho».
Mbega imitako itangaje ikanakoranwa ubuhanga,
mbega imirimbo ihebuje, ikanogera amaso!
13Mbere ye, nta cyiza nk’icyo cyagaragaye,
nta munyamahanga wigeze kwambara nk’ibye;
keretse abana be, n’abuzukuru be ubuziraherezo.
14Ibitambo bye birashya bikayoka,
kabiri ku munsi, ntibihwema.
15Musa ni we wamweguriye Uhoraho,
amusiga amavuta matagatifu.
Koko byamubereye isezerano rihoraho,
kimwe n’abamukomokaho, igihe cyose ijuru rizabaho,
bakazakorera Imana,
kandi bagatunganya umurimo w’ubuherezabitambo,
baha n’umuryango umugisha mu izina ry’Uhoraho.
16Yamuhisemo mu bantu bose,
kugira ngo amurikire ituro Uhoraho,
amurike ububani n’umubavu wurura ho urwibutso,
maze asabire umuryango we imbabazi z’ibyaha.
17Yamushinze amategeko ye,
amuha n’amabwiriza y’Isezerano rye,
kugira ngo yigishe Yakobo Itegeko rye,
kandi amurikire Israheli ku byo itegetswe.
18Abanyamahanga bamwivumbuyeho,
bamugirira ishyari mu butayu;
abantu ba Datani n’aba Abiramu,
hamwe n’agatsiko ka Kore, baramurakarira bikabije.
19Uhoraho abibonye, ntibyamunyura,
kubera umujinya we mwinshi, bose bararimbuka,
abaterereza ibyago, abatsembesha umuriro we ugurumana.
20Yongereye ikuzo rya Aroni, amuha n’umugabane,
amugenera umuganura w’imbuto za mbere,
amuha cyane cyane umugati akeneye wose.
21Ni koko, barya ibitambo byatuwe Uhoraho,
yarabimweguriye, we n’abamukomokaho.
22Ariko nta munani ahabwa mu gihugu,
nta mugabane agira mu muryango,
kuko Uhoraho yamubwiye ati «Jyewe ubwanjye,
ni jye murage wawe n’umugabane wawe.»
Pineyasi23Pineyasi, mwene Eleyazari, ni we wa gatatu mu ikuzo,
kuko yashishikariye kubahisha Uhoraho,
akanga kuva ku izima umuryango wasubiranyemo;
yakomeje umutima we,
maze Israheli imukesha ityo kubabarirwa ubuhemu bwayo.
24Byatumye Uhoraho agirana na we isezerano ry’amahoro,
amugira umutware w’Ingoro, n’uw’umuryango we,
kugira ngo we n’abamukomokaho bonyine,
bahererekanye ubuherezabitambo bukuru ubuziraherezo.
25Nanone Uhoraho yagiranye isezerano na Dawudi,
mwene Yese, wo mu nzu ya Yuda;
ariko umurage w’umwami wegukana umwe mu bahungu be,
umurage wa Aroni, wo wahererekanyijwe n’urubyaro rwe rwose.
26Uhoraho nabashyire ubuhanga mu mutima,
kugira ngo murebane ubutungane umuryango we,
bityo amahirwe yawo atazayoyoka,
kimwe n’ikuzo ryawo mu bisekuru byawo byose!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.