Ubuhanga 4 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Ikiruta ni ukutagira abana ukagira umugenzo mwiza,

kuko bazajya bakwibuka ubuziraherezo,

ubikesha ko ushimwa n’Imana ndetse n’abantu.

2Uwo mugenzo mwiza, iyo uriho barawukurikiza, wabura bakawifuza,

uraganje mu bugingo bw’iteka, utamirije ikamba,

kuko utsinze intambara itagira ikinegu.

3Ariko abana benshi b’abagome bazaba imburakamaro,

urubyaro rukomoka ku binyendaro nta ho rushingiye,

kandi ntiruzahamya imizi ngo rukomere.

4Ndetse n’iyo rwagera igihe rugaba amashami,

ruzagushwa n’umuyaga kuko ruzaba rudakomeye,

maze rurimburwe n’inkubi yawo.

5Amashami yarwo azavunika akiri mato,

imbuto zarwo zizahunguke zidahishije, maze zipfe ubusa,

6kuko abana bavukiye mu busambanyi

bazagaragaza ububi bw’ababyeyi babo igihe cy’urubanza.

Ugukenyuka kw’intungane

7Nyamara intungane, n’ubwo yapfa ikenyutse, izanezerwa,

8kuko ubukambwe bushimwa atari ugusaza cyane,

ntibunagereranywe n’ubwinshi bw’imyaka;

9ubuhanga ntiburindira ko imvi zimera,

ubuzima buzira amakemwa ni bwo bukambwe bukwiye.

10Intungane yanogeye Imana maze irakundwa,

ariko yimurirwa ahandi kuko yabanaga n’abanyabyaha.

11Yabavanywemo kugira ngo ikibi kitayiyobya ibitekerezo,

cyangwa kikaba cyagusha umutima wayo.

12Ni koko, uburindagize bw’ikibi buzimangatanya icyiza,

n’inkubiri y’irari ikayobya umutima uzira uburyarya.

13Uwageze ku butungane mu gihe gito

aba ashyitse ku busendere bw’imyaka myinshi.

14Umutima we wanyuze Nyagasani,

ari na cyo cyatumye asohoka bwangu mu ndiri y’abagome.

Abantu barabibonye ariko ntibabyumva;

ntibacengera mu mitima yabo ngo bazirikane

15ko ineza n’imbabazi bihabwa abatowe,

kandi ko Nyagasani agirira impuhwe abatagatifu be.

16Urupfu rw’intungane rucira abagome urubanza,

umuto ukenyutse akarucira umukambwe warambye mu bugiranabi.

17Bazabona rero urupfu rw’umunyabuhanga,

ariko ntibazamenya icyo Nyagasani amushakaho

n’impamvu itumye amuvana aho.

18Bazitegereza maze babihinyure,

ariko Nyagasani azabaseka.

19Nyuma bo bazahinduka intumbi zigayitse,

bazahore basuzuguritse ndetse no mu bapfuye.

Koko Nyagasani azababirindura babanze umutwe hasi,

kandi ntibazarevura n’ijambo na rimwe;

azabahubanganya kugera mu mizi, barimbuke bitavugwa,

ububabare bubashengure, kandi nta n’uzongera kubibuka.

Umukiro w’intungane n’urubanza rw’abagome

20Igihe ibyaha byabo bizaba byagaragajwe,

bazaza bahinda umushyitsi,

ibicumuro byabo bibajye imbere kugira ngo bibashinje.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help