1Igihe Salomoni yari yujuje Ingoro y’Uhoraho n’iy’umwami, kandi amaze no gukora ibimunogeye byose,
2Uhoraho yongeye kumubonekera nk’uko yari yamubonekeye ari i Gibewoni.
3Uhoraho aramubwira, ati «Numvise amasengesho yawe n’ugutakamba kwawe wangejejeho: iyi Ngoro wujuje nayeguriye izina ryanjye ubuziraherezo; nzahora nyireba kandi nyihozeho umutima wanjye iminsi yose.
4Naho wowe, nugenda imbere yanjye nka so Dawudi, ukagira umutima uzira amakemwa kandi utunganye, ugakora ibyo nagutegetse byose, ukitondera amategeko yanjye n’imigenzo yanjye,
5ni bwo nanjye nzakomeza ingoma yawe muri Israheli iteka ryose nk’uko nabisezeraniye so Dawudi, ngira nti ’Ntihazigera habura umuntu mu bawe uzategeka Israheli’.
6Ariko wowe n’abana bawe nimunyitarura, ntimwitondere amateka yanjye n’amategeko nabahaye, nimuyoboka izindi mana kandi mukaziramya,
7nanjye nzavana Israheli mu gihugu nayihaye; iyi nzu neguriye izina ryanjye nzayijugunya kure imve mu maso, kandi Abayisraheli bazabe iciro ry’imigani n’agashinyaguro mu mahanga yose.
8Iyi Nzu na yo izasenyuka, maze uzanyura aho yari iri azatangare, yibaza ati ’Ni iki cyatumye Uhoraho akorera ibi ngibi iki gihugu n’iyi Ngoro?’
9Bazamusubiza bati ’Ni uko baretse Uhoraho, Imana yabo, yari yarakuye ba sekuruza babo mu gihugu cya Misiri, bakiha izindi mana, bakaziramya kandi bakazikorera: icyo ni cyo cyatumye Uhoraho abateza ibi byago byose.’»
Imirimo inyuranye ya Salomoni(2 Matek 8.1–18)10Imyaka makumyabiri ishize, ari na yo Salomoni yubatsemo amazu abiri, iy’Uhoraho n’iy’umwami,
11Hiramu, umwami wa Tiri yari yarahaye Salomoni ibiti by’amasederi n’imizonobari, ndetse na zahabu uko yayishakaga. Nuko Salomoni aha Hiramu imigi makumyabiri yo mu ntara ya Galileya.
12Hiramu ava i Tiri ajya kureba imigi yari yahawe na Salomoni, ariko ntiyamushimisha.
13Nuko aravuga ati «Mbese, muvandimwe, iriya ni migi ki wampaye?» Ubwo bayita igihugu cya Kabuli, na n’ubu aho hantu ni ko hacyitwa.
14Hiramu yoherereza umwami amatalenta ijana na makumyabiri ya zahabu.
15Dore uko Salomoni yabigenjeje atoranya abantu bo gukora imirimo y’agahato kugira ngo bubake Ingoro y’Uhoraho, inzu ye bwite, Milo, urukuta rw’amabuye rwa Yeruzalemu, Hasori, Megido na Gezeri.
16Farawo, umwami wa Misiri yari yaragabye ibitero, afata umusozi wa Gezeri arawutwika amaze kwica Abakanahani bari bawutuyemo, maze awugabira umukobwa we, muka Salomoni.
17Nuko Salomoni yongera kubaka Gezeri, yubaka na Betihoroni y’epfo,
18Balati, na Tamari yo mu butayu bwa Yuda,
19yubaka n’indi migi yashyinguragamo ibintu bye, ari na yo amagare ye y’intambara yatahagamo n’abagenderaga ku mafarasi bakayitahamo. Ubwo Salomoni yubaka ibyo ashatse byose muri Yeruzalemu, no muri Libani, mbese mu gihugu cyose yategekaga.
20Hari hasigaye abaturage benshi b’Abahemori, ab’Abaheti, ab’Abaperizi, ab’Abahivi, ab’Abayebuzi, batari Abayisraheli;
21nuko Salomoni atoranya abana babo bari bacitse ku icumu batarimbuwe n’Abayisraheli, abagenera gukora imirimo y’uburetwa kugeza n’ubu.
22Salomoni ntiyagira n’umwe mu Bayisraheli ashyira mu buhake, ahubwo abagira abasirikare be, abagaragu be, abatware b’ingabo, ibyegera bye, abatware b’amagare ye n’abagendera ku mafarasi.
23Umubare w’abatware bakuru bari bashinzwe imirimo ya Salomoni ni magana atanu na mirongo itanu, bakoreshaga abakozi.
24Salomoni yubatse Milo igihe umukobwa wa Farawo avuye mu Murwa wa Dawudi, agataha mu nzu Salomoni yamwubakiye.
25Salomoni yaturaga gatatu mu mwaka ibitambo bitwikwa, n’ibitambo by’ubuhoro, akabiturira ku rutambiro yubakiye Uhoraho, kandi agatwikira imibavu ku rutambiro rwari imbere y’Inzu y’Uhoraho. Bityo, yabaga ahaye Ingoro y’Uhoraho agaciro yubakiwe.
26Umwami Salomoni yubaka n’amato kuri Esiyoni‐Geberi, hafi ya Eyilati ku nkombe y’Inyanja y’Urufunzo, mu gihugu cya Edomu.
27Maze Hiramu yohereza muri ayo mato abagaragu be bamenyereye inyanja; bajyana n’abagaragu ba Salomoni.
28Baragenda bagera i Ofiri, bakurayo zahabu ingana n’amatalenta magana ane na makumyabiri, bayizanira umwami Salomoni.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.