Yohani 19 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Pilato acira Yezu urubanza rwo gupfa

1Ni bwo Pilato ategetse ko bafata Yezu ngo bamujyane, maze bamukubite.

2Abasirikare bamushyira ku mutwe ikamba babohesheje amahwa, bamwambika n’igishura gitukura;

3nuko bamujyaho bavuga bati «Turakuramutsa, Mwami w’Abayahudi», bakamukubita n’inshyi.

4Pilato yongera gusohoka, abwira Abayahudi, ati «Dore ndamubazaniye kugira ngo mumenye ko nta kirego na kimwe kimuhama musanganye.»

5Nuko Yezu asohoka yambaye ikamba ry’amahwa n’igishura gitukura. Pilato arababwira ati «Nguyu wa muntu.»

6Abatware b’abaherezabitambo n’abagaragu babo bamukubise amaso, batera hejuru bati «Nabambwe ku musaraba! Nabambwe!» Pilato arababwira ati «Ngaho nimumujyane mumwibambire, jye nta kirego kimuhama musanganye.»

7Abayahudi baramusubiza bati «Dufite itegeko, kandi dukurikije iryo tegeko agomba gupfa, kuko yigize Umwana w’Imana.»

8Pilato abyumvise arushaho kugira ubwoba.

9Asubira mu rugo, maze abaza Yezu ati «Ukomoka he?» Yezu ariko ntiyagira icyo amusubiza.

10Pilato ni ko kumubwira ati «Nta cyo unshubije? Ntuzi ko mfite ububasha bwo kukurekura, nkagira n’ubwo kukubambisha?»

11Yezu aramusubiza ati «Nta bubasha na buke wajyaga kungiraho, iyo utabihabwa no hejuru. Ni cyo gituma uwangambaniye ari we ufite icyaha kiruta icyawe.»

12Pilato yumvise ibyo, ashaka uko yamurekura, ariko Abayahudi batera hejuru, bati «Uramutse umurekuye, uraba utakibaye incuti ya Kayizari. Uwigira umwami wese, aba arwanya Kayizari.»

13Nuko Pilato amaze kumva ayo magambo, ajyana Yezu hanze, yicara ku ntebe y’ubucamanza ahantu hiherereye, hitwa «Litostrotosi», mu gihebureyi «Gabata».

14Wari n’umunsi w’umwiteguro wa Pasika, bigeze nko ku isaha ya gatandatu. Pilato abwira Abayahudi ati «Nguyu umwami wanyu.»

15Batera hejuru bati «Kuraho, kuraho, mubambe ku musaraba!» Pilato arababwira ati «Mbambe umwami wanyu ?» Abatware b’abaherezabitambo barasubiza bati «Nta mwami wundi tugira utari Kayizari.»

16Nuko aramutanga, ngo bamubambe ku musaraba.

Yezu abambwa ku musaraba(Mt 27.32–44; Mk 15.21–32; Lk 23.26–43)

17Nuko bafata Yezu, maze agenda yikoreye umusaraba we, yerekeza ahantu hitwa «ku Kibihanga», mu gihebureyi hakitwa «Gologota».

18Aho ni ho bamubambye ku musaraba, ari kumwe n’abandi babiri, umwe hino, undi hirya, Yezu we akaba hagati.

19Nuko Pilato yandikisha itangazo, arimanikisha hejuru y’umusaraba; hari handitse ngo «Yezu Umunyanazareti, umwami w’Abayahudi.»

20Abayahudi benshi basoma iryo tangazo, kuko aho hantu Yezu yabambwe hari hafi y’umugi kandi ryari ryanditse mu gihebureyi, mu kilatini no mu kigereki.

21Abatware b’abaherezabitambo b’Abayahudi babwira Pilato bati «Oya, wikwandika ngo ’umwami w’Abayahudi’; ahubwo andika ko uyu muntu yihaye kuvuga ngo ’Ndi umwami w’Abayahudi.’»

22Pilato arabasubiza ati «Icyo nanditse nacyanditse.»

23Abasirikare bamaze kubamba Yezu, bafata imyenda ye bayicamo imigabane ine, umusirikare wese ajyana umugabane we. Hari n’ikanzu, ariko iyo kanzu ntigire iteranyirizo, kuko yari iboshywe buzima kuva hejuru kugera hasi. Bajya inama bati

24«Ntituyitanyure, ahubwo reka tuyikorereho ubufindo, tumenye uri bube nyirayo.» Bityo harangira Ibyanditswe, ngo «Bigabanije imyambaro yanjye, maze kanzu yanjye bayikoreraho ubufindo.»

Nguko uko abasirikare babigenjeje.

25Iruhande rw’umusaraba wa Yezu hari hahagaze Nyina, na nyina wabo Mariya muka Kilopa, na Mariya Madalena.

26Yezu abonye Nyina, ahagararanye na wa mwigishwa yakundaga, abwira Nyina ati «Mubyeyi, dore umwana wawe.»

27Abwira na wa mwigishwa ati «Dore Nyoko.» Guhera icyo gihe, uwo mwigishwa amujyana iwe.

Urupfu rwa Yezu(Mt 27.45–56; Mk 15.33–41; Lk 23.44–49)

28Nyuma y’ibyo, Yezu wari uzi ko byose birangiye, kugira ngo Ibyanditswe byuzuzwe, aravuga ati «Mfite inyota.»

29Aho hakaba hari hateretse urweso rwuzuye divayi irura. Bahambira ku rubingo icyangwe cyinitswe muri iyo divayi irura, bacyegereza umunwa we.

30Yezu amaze kunywa kuri iyo divayi irura, aravuga ati «Birujujwe.» Nuko umutwe uregukira imbere, araca.

Yezu amaze gupfa

31Ubwo hari ku munsi w’Umwiteguro wa Pasika; kugira ngo rero imirambo itaguma ku misaraba kuri sabato, kandi iyo sabato ari umunsi mukuru cyane, Abayahudi binginga Pilato ngo bavune amaguru yabo, maze imirambo bayimanure.

32Nuko abasirikare baraza, bavuna amaguru y’uwa mbere, n’ay’undi wari ubambanywe na we;

33ariko bageze kuri Yezu, basanga yapfuye, we ntibirirwa bamuvuna amaguru;

34ahubwo umwe mu basirikare amutikura icumu mu rubavu, maze ako kanya havamo amaraso n’amazi.

35Uwabibonye ni we ubyemeza, kandi icyemezo cye ni ukuri; na we azi ko avuga ukuri kugira ngo namwe mwemere.

36Ibyo byabaye ari ukugira ngo huzuzwe Ibyanditswe ngo «Nta gufwa rye rizavunika.»

37N’ahandi mu Byanditswe havuga ngo «Bazarangamira uwo bazaba bahinguranyije.»

Ihambwa rya Yezu(Mt 27.57–61; Mk 15.42–47; Lk 23.50–56)

38Ibyo birangiye, Yozefu w’ahitwa Arimatiya, wari umwigishwa wa Yezu rwihishwa kuko yatinyaga Abayahudi, asaba Pilato gutwara umurambo wa Yezu. Pilato arabimwemerera. Nuko araza ajyana umurambo wa Yezu.

39Haza na Nikodemu, wa wundi wigeze gusanga Yezu nijoro; azana ikivange cy’ishangi n’amarira y’igikakarubamba, bipima nk’ibiro mirongo itatu.

40Nuko benda umurambo wa Yezu bawuhambira mu myenda hamwe n’imibavu, uko Abayahudi bagenzaga bahamba.

41Ahantu bari bamubambye hari ubusitani, muri ubwo busitani hari imva nshya itaragira uyihambwamo n’umwe.

42Nuko kubera umwiteguro wa Pasika y’Abayahudi, aba ari ho bahamba Yezu, kuko iyo mva yari hafi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help