Icya mbere cya Samweli 6 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Abafilisiti basubiza Ubushyinguro bw’Imana muri Israheli

1Ubushyinguro bw’Uhoraho bumara amezi arindwi mu gihugu cy’Abafilisiti.

2Bukeye, Abafilisiti bahamagara abaherezabitambo n’abapfumu, barababaza bati «Tugenze dute Ubushyinguro bw’Uhoraho? Mutwereke uko twabigenza, kugira ngo tubusubize iyo bwari buri.»

3Barabasubiza bati «Niba musubijeyo Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli; ntimubwohereze bwonyine, ahubwo mugerekeho n’amaturo y’impongano. Muzaboneraho kurokoka kandi munamenye impamvu ikiganza cy’Imana gikomeza kubamerera nabi.»

4Baravuga bati «Ni mpongano ki tugomba kuyitura?» Barabasubiza bati «Muture ibibyimba bitanu bishushanyije muri zahabu n’imbeba eshanu zikozwe muri zahabu, mukurikije uko umubare w’abatware b’Abafilisiti ungana, kuko ari icyago musangiye mwese n’abatware banyu.

5Muzakore rero ibishushanyo by’ibibyimba byanyu, n’iby’imbeba zayogoje igihugu cyanyu, kandi mukuze Imana ya Israheli. Bishobotse, yazunamura ikiganza cyayo kuri mwe, ku mana zanyu no ku gihugu cyanyu.

6Bimaze iki kunangira umutima wanyu nk’Abanyamisiri na Farawo? Imana imaze kubabuza uburyo se, ntibabarekuye bakagenda?

7Nimukore rero igare rishya, mufate inka ebyiri zonsa kandi zitigeze zikorera umutwaro. Muzikureho izazo muzisubize mu kiraro, maze muzihambireho iryo gare.

8Muzafate kandi Ubushyinguro bw’Uhoraho mubushyire kuri iryo gare, naho bya bintu bya zahabu mwoherejeho amaturo y’impongano, mubishyire mu gasanduku mugatereke iruhande rw’Ubushyinguro bw’Uhoraho, maze mubureke bugende.

9Nuko muzitegereze: nibuzamuka bwerekeje i Betishemeshi, bugana mu gihugu cye, tuzamenyeraho ko ari Uhoraho ubwe waduteye icyago kingana gitya. Nibitaba bityo, tuzamenyeraho ko atari ikiganza cye cyaduteye, ahubwo ko ari impanuka yatugwiririye.»

10Nuko babigenza batyo: bafata inka ebyiri zonsa, bazihambiraho igare kandi basubiza inyana zazo mu kiraro.

11Bashyira Ubushyinguro bw’Uhoraho kuri rya gare, hamwe n’agasanduku karimo za mbeba zikozwe muri zahabu n’ibishushanyo by’ibibyimba byabo.

12Nuko izo nka ziboneza inzira yose igana i Betishemeshi, zigenda zabira nta gukebuka iburyo cyangwa ibumoso. Abatware b’Abafilisiti barazishorera kugera ku rugabano rwa Betishemeshi.

Ubushyinguro bugera i Betishemeshi

13Abantu b’i Betishemeshi bagesaga ingano mu kibaya. Ngo bubure amaso, babona Ubushyinguro bw’Imana bubagana, maze birabashimisha cyane.

14Nuko igare rigeze mu murima wa Yozuwe i Betishemeshi rirahagarara. Aho hantu hari ibuye rinini cyane. Baherako basatura imbaho zikoze rya gare, maze za nka bazitura Uhoraho ho igitambo.

15Abalevi bari bamanuye Ubushyinguro bw’Uhoraho, hamwe n’agasanduku karimo bya bintu bya zahabu kari kumwe na bwo, babishyira hejuru ya rya buye rinini. Nuko uwo munsi, abantu b’i Betishemeshi bahaturira Uhoraho ibitambo by’amoko yose.

16Maze ba batware batanu b’Abafilisiti bamaze kubibona, bagaruka i Ekironi uwo munsi.

17Ngibyo ibibyimba bya zahabu Abafilisiti bahaye Uhoraho ho amaturo y’impongano: kimwe cyari icya Ashidodi, ikindi cya Gaza, ikindi cya Ashikeloni, ikindi cya Gati, n’ikindi cya Ekironi.

18Kandi bamuhaye n’imbeba zikozwe muri zahabu, zingana n’umubare w’imigi abo batware batanu b’Abafilisiti bategekaga, kuva ku mugi uzitiwe kugeza ku rusisiro rutazitiwe. Gihamya y’ibyo iracyariho na n’ubu: ni rya buye rinini, aho bashyize Ubushyinguro bw’Uhoraho, ricyiri muri uwo murima wa Yozuwe i Betishemeshi.

19Nyamara, mu bantu b’i Betishemeshi, bene Yekonyahu ntibari bishimye igihe Ubushyinguro bw’Uhoraho buje, maze Uhoraho abicamo abantu mirongo irindwi. Nuko rubanda rwose birabashavuza, kuko Uhoraho yabahannye bikomeye.

Ubushyinguro bugera i Kiriyati‐Yeyarimu

20Abantu b’i Betishemeshi baravuga bati «Ni nde ushobora guhagarara imbere y’Uhoraho, Imana Nyir’ubutagatifu?» Barongera bati «Mbese ubundi yadusiga akajya he?»

21Nuko bohereza intumwa i Kiriyati‐Yeyarimu kuvuga, bati «Abafilisiti bagaruye Ubushyinguro bw’Uhoraho. Nimumanuke mubujyane iwanyu.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help