Abacamanza 11 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yefute aba umutware w’Abagilihadi

1Yefute w’Umugilihadi yari umurwanyi w’intwari. Ise Gilihadi yari yaramubyaranye n’umugore w’ihabara.

2Naho umugore wa Gilihadi, na we babyaranye abana b’abahungu; igihe rero abo bana bamaze kuba bakuru, bamenesha Yefute bamubwira bati «Nta murage na busa uteze mu nzu ya data, kuko uri umwana w’undi mugore.»

3Yefute ahungira kure abavandimwe be atura mu gihugu cya Tobi. Abantu b’imburamukoro bifatanya na Yefute, maze bakajya bagaba ibitero hamwe na we.

4Nuko ngo hashire igihe gito, Abahamoni batera Israheli.

5Abakuru ba Gilihadi ni ko kujya gushaka Yefute mu gihugu cya Tobi, kubera ko Abahamoni bateye Israheli.

6Baramubwira bati «Ngwino utubere umugaba, tubashe kurwana n’Abahamoni.»

7Yefute asubiza abakuru ba Gilihadi, ati «Si mwebwe mwanyanze, kandi mukanyirukana kwa data? Ni mpamvu ki noneho mungarukiye, mubonye muri mu kaga?»

8Abakuru ba Gilihadi babwira Yefute, bati «Niba noneho tukugarukiye, ni ukugira ngo uze muri twe maze urwanye Abahamoni, kandi ngo utubere umutware, utegeke abatuye Gilihadi bose.»

9Yefute asubiza abakuru ba Gilihadi, ati «Niba mungarukiye kugira ngo ndwanye Abahamoni kandi n’Uhoraho akaramuka abangabije, ubwo ni jye uzaba umutware wanyu.»

10Abakuru ba Gilihadi baramusubiza bati «Uhoraho azadukiranura, nituramuka tutagenje uko wabivuze.»

11Yefute aherako ajyana n’abakuru ba Gilihadi, maze rubanda rumugira umutware n’umugaba warwo. Nuko Yefute asubira muri ya magambo yose imbere y’Uhoraho i Misipa.

Ubutumwa Yefute yoherereje Abahamoni

12Bukeye, Yefute yohereza intumwa ku mwami w’Abahamoni kumubwira ziti «Turapfa iki cyatuma uza kunterera igihugu?»

13Umwami w’Abahamoni asubiza za ntumwa za Yefute, ati «Impamvu, ni uko igihe Israheli yazamukaga mu Misiri, yanyaze igihugu cyanjye uhereye kuri Arunoni, ukageza kuri Yaboki no kuri Yorudani. None rero, ungarurire igihugu cyanjye ku neza!»

14Yefute yongera kohereza intumwa ku mwami w’Abahamoni,

15kumubwira ziti «Yefute avuze atya: Abayisraheli ntibigeze banyaga igihugu cya Mowabu cyangwa cy’Abahamoni.

16Kandi koko, ubwo Abayisraheli bazamukaga mu Misiri, banyuze mu butayu bagana ku Nyanja y’Urufunzo na Kadeshi.

17Bahageze, Israheli ituma ku mwami wa Edomu, imubwira iti ’Turagusabye ngo ureke twambukire mu gihugu cyawe.’ Ariko umwami wa Edomu abima amatwi. Israheli yongera gutuma no ku mwami wa Mowabu ntiyabyemera, nuko baguma i Kadeshi.

18Hanyuma bagenda mu butayu, bazenguruka igihugu cya Edomu, bagera mu burasirazuba bw’igihugu cya Mowabu. Baca ingando hakurya y’umugezi wa Arunoni ntibinjira mu gihugu cya Mowabu, kuko Arunoni ari yo mupaka wa Mowabu.

19Ni bwo Israheli itumye kuri Sihoni, umwami w’Abahemori wari utuye i Heshiboni, imubwira iti ’Turagusabye ngo ureke twambukire mu gihugu cyawe, kugira ngo tugere mu gihugu cyacu.’

20Ariko Sihoni ntiyizera Israheli, ayangira kwambukira mu gihugu cye; ahubwo akoranya abantu be bose baca ingando i Yahashi, nuko atera Israheli.

21Uhoraho, Imana ya Israheli, ibagabiza Sihoni n’ingabo ze, Israheli irabatsinda. Ubwo Israheli yigarurira icyo gihugu cy’Abahemori.

22Abayisraheli bagumana batyo icyo gihugu cy’Abahemori, uhereye kuri Arunoni ukageza kuri Yaboki, ugahera kandi ku butayu ukageza kuri Yorudani.

23None rero, ibyo Uhoraho, Imana ya Israheli yanyaze Abahemori mu maso y’umuryango wayo Israheli, wowe urashaka kubibambura?

24Wowe se ntutunze ibyo Kamoshi, imana yawe yaguhaye? None se, ibyo Uhoraho, Imana yacu yaduhaye, ni mpamvu ki twe tutabitunga?

25Noneho se, uribwira ko waba uruta Balaki mwene Sipori, umwami wa Mowabu? Hari ubwo se yigeze yendereza Israheli, ashaka kuyirwanya?

26Dore ubu hashize imyaka magana atatu, Abayisraheli batuye i Heshiboni n’i Aroweri no mu mugi byegeranye, ndetse no mu migi yose iri ku nkombe ya Arunoni. Ni mpamvu ki utabanyaze icyo gihugu muri icyo gihe cyose?

27Ku bwanjye ndabona ntaragucumuyeho, ahubwo ari wowe ungirira nabi, ukandwanya. Uhoraho ni we mucamanza, akiranure Abayisraheli n’Abahamoni.»

28Ariko umwami w’Abahamoni ntiyita ku butumwa Yefute yamutumyeho.

Isezerano rya Yefute

29Umwuka w’Uhoraho uza kuri Yefute. Nuko Yefute anyura mu karere ka Gilihadi no mu ntara ya Manase, hanyuma ajya i Misipa muri Gilihadi, ahavuye agera ku mupaka w’igihugu cy’Abahamoni.

30Yefute asezeranira Uhoraho, agira ati «Nuramuka ungabije Abahamoni,

31nzaguturaho igitambo gitwikwa umuntu uwo ari we wese uzasohoka bwa mbere mu nzu yanjye aje kunsanganira, ubwo nzaba ntabarutse amahoro maze gutsinda Abahamoni.»

32Yefute atambuka umupaka w’Abahamoni kugira ngo abarwanye, maze Uhoraho arabamugabiza.

33Arabatsemba uhereye Aroweri ukageza ahagana i Miniti, yigarurira imigi makumyabiri yari muri ako karere, kugeza i Yabeli‐Keramimu. Yabishemo abantu benshi; nuko Abayisraheli bacogoza batyo Abahamoni.

34Ubwo Yefute yari atabarutse atashye iwe i Misipa, umukobwa we aba arasohotse, aza abyina avuza n’ingoma aje kumusanganira. Uwo mukobwa kandi yari ikinege: nta kandi gakobwa cyangwa agahungu Yefute yagiraga.

35Akimurabukwa, Yefute ashishimura imyambaro ye, maze aravuga ati «Ayiwe! Mwana wanjye, utumye niheba bikabije; uri mu binkururiye amakuba; nanjye kandi nabisezeraniye Uhoraho nkaba ntashobora kwivuguruza.»

36Umukobwa we aramusubiza ati «Dawe, niba warabisezeraniye Uhoraho, ngenza uko wabivuze, kuko Uhoraho yahoye abanzi bawe b’Abahamoni.»

37Arongera abwira se, ati «Icyo ngusabye ucyinyemerere: ngusabye amezi abiri gusa kugira ngo njyane na bagenzi banjye kubuyera mu misozi no kuririra ubusugi bwanjye.»

38Aramusubiza ati «Ngaho genda»; aramureka ngo agende amare amezi abiri. Nuko uwo mukobwa na bagenzi be baragenda bajya mu misozi, aririra ubusugi bwe.

39Nyuma y’amezi abiri agaruka kwa se, maze se amuturaho igitambo gitwikwa nk’uko yari yarabisezeranye. Kubera ko yapfuye ari isugi, ibyo byahise biba umugenzo muri Israheli,

40ko, uko umwaka utashye, abakobwa ba Israheli bagira iminsi ine mu mwaka yo kujya kurira bibuka umukobwa wa Yefute w’Umugilihadi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help