1Hazaba ubwo mu bihe bizaza,
umusozi wubatseho Ingoro y’Uhoraho ushyirwa ejuru,
ukazasumba imisozi yose n’untununga twose,
maze amahanga agahurura awugana.
2Imiryango myinshi izashyira nzira, ivuga iti
«Nimuze tuzamuke ku musozi w’Uhoraho,
tugane Ingoro y’Imana ya Yakobo,
azatwereke inzira ze, maze tuzikurikire.»
Koko, kuri Siyoni ni ho haturuka amategeko,
ijambo ry’Uhoraho rigaturuka i Yeruzalemu.
3Azaca imanza z’ibihugu byinshi,
akiranure amahanga akomeye, ndetse n’aya kure.
Inkota zabo bazazicuramo amasuka,
amacumu yabo bayacuremo imihoro.
Nta hanga rizongera kubangurira irindi inkota,
kandi ntibazongera ukundi kwitoza imirwano.
4Buri muntu azatura mu nsi y’umuzabibu n’umutini we,
kandi nta n’uzongera kumutera intugunda.
Ni ko avuze Uhoraho, Umugaba w’ingabo.
5Nk’uko ibihugu byose biyoboka izina ry’Imana yabyo,
natwe tuzayoboka izina ry’Uhoraho Imana yacu, iteka ryose.
Uhoraho ni umwami i Yeruzalemu6Uhoraho avuze atya:
Kuri uwo munsi nzakorakoranya abacumbagira,
nshyire hamwe abatannye n’abo nafashe nabi.
7Abacumbagira nzabagira udusigisigi,
abazaba bari kure mbagire ihanga rikomeye.
Uhoraho azababera umwami ku musozi wa Siyoni,
ubu n’iteka ryose.
8Naho wowe, munara w’Ubushyo, musozi w’umwari w’i Siyoni,
ubutware bwa kera bugiye kukugarukira,
ubwami busubizwe umwari w’i Yeruzalemu.
Ububabare n’igobotorwa bya Yeruzalemu9None se ubu, ni iki gituma uvuza induru?
Ni uko se utagira umwami?
Mbese umujyanama wawe yavuyeho,
ukurizaho gufatwa n’ububabare nk’ubw’umugore uramutswe?
10Hinahinwa n’ububabare, mwari w’i Siyoni,
kandi uboroge nk’umugore uramutswe,
kuko ugiye kuva mu murwa ukajya mu gasozi,
ukazagera ndetse n’i Babiloni.
Aho ni ho Uhoraho azakugobotora,
akakuvana mu nzara z’abanzi.
11Ngaha amahanga menshi yagukoraniyeho, bagira bati
«Nibahahindanye maze tubone n’amaso yacu akaga ka Siyoni!»
12Ibyo babiterwa no kutamenya imigambi y’Uhoraho,
ntibasobanukirwe n’ibitekerezo bye:
yabakoranyirije hamwe nk’imiba y’ingano ku mbuga.
13Haguruka unyukanyuke ingano, mwari w’i Siyoni!
Amahembe yawe nzayahindura ibyuma,
ibinono byawe mbihindure umuringa,
maze uzahonyore amahanga menshi.
Ibyo uzabanyaga kimwe n’ubukungu bwabo,
ubyegurire Uhoraho, Umutegeka w’isi yose.
14None rero itegure kurwana, mwari w’indwanyi;
dore ngaha batugose,
kandi ucira Israheli imanza baramukoza inkoni ku itama.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.