1None rero, mwana w’umuntu, hanurira Gogi ibimwerekeyeho, umubwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze. Ndakwibasiye wowe Gogi, igikomangoma n’umutware w’i Mesheki n’i Tubali.
2Nzagutesha inzira yawe nkuzane nkwerekeza mu majyaruguru, maze nkugeze mu misozi ya Israheli.
3Nzavunagurira umuheto wawe mu kiganza cyawe cy’ibumoso, nguteshe imyambi yari mu kiganza cy’iburyo.
4Wowe ubwawe uzagwa ku misozi ya Israheli, kimwe n’ingabo zawe zose n’imbaga izaba iri kumwe nawe, nkugaburire ibisiga by’amoko yose n’inyamaswa z’ishyamba,
5kuko uzagwa ku gasi nk’uko jyewe, Nyagasani Uhoraho, mbivuze.
6Nzohereza inkongi y’umuriro muri Magogi no ku batuye mu birwa bari mu ituze, maze bazamenye ko ndi Uhoraho.
7Nzamenyekanya izina ryanjye ritagatifu muri Israheli, umuryango wanjye; sinzatuma bongera kwandavuza izina ryanjye ritagatifu, maze amahanga yose azamenye ko ndi Uhoraho na Nyirubutagatifu wa Israheli.
8Dore kandi ibyo byose bigiye kuba, ndetse biraje, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze; koko uraje wa munsi namenyekanyije kuva kera.
9Nuko abatuye imigi ya Israheli bazajye gutwika intwaro zabo n’ingabo zabo, imiheto yabo n’imyambi, ibihosho n’amacumu; bizagurumane bimare imyaka irindwi yose.
10Ntibazasubira gutashya ukundi inkwi mu gasozi cyangwa se gutema ibiti mu mashyamba, kuko bazacana intwaro zabo. Bazasahura na bo ababasahuraga, na bo banyage ababatwaye ibyabo. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.
11Uwo munsi nzaha Gogi aho azahambwa muri Israheli, ahantu hazwi cyane ho mu kibaya cy’Abagenzi mu burasirazuba bw’inyanja, bitume abagenzi batongera no kuhanyura. Bazahahamba Gogi n’imbaga ye yose, maze bazakurizeho kuhita: Ikibaya cya Hamoni‐Gogi.
12Abayisraheli bazahamara amezi arindwi babahamba, kugira ngo bahumanure igihugu.
13Abatuye igihugu bose bazananizwa no kubahamba — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — bizabaheshe icyubahiro ku munsi nzagaragarizaho ikuzo ryanjye.
14Hazashyirwaho abantu bashinzwe umurimo wo kuzenguruka igihugu, bahamba intumbi zizaba zasigaye zandagaye ku gasozi kugira ngo bahahumanure; bakazatangira gushakashaka izo ntumbi nyuma y’ayo mezi arindwi.
15Mu gihe bazaba bazenguruka igihugu nibabona amagufa y’umuntu, bazashinga ikimenyetso iruhande rwayo, kugeza ubwo abacukura bazaza bakayajyana, bakayahamba mu kibaya cya Hamoni‐Gogi.
16Hazabaho kandi n’umugi witwe Hamona (ari byo kuvuga «Imbaga nyamwinshi») maze bahumanure batyo igihugu.’
17None rero, mwana w’umuntu, Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Bwira ibisiga by’amoko yose n’inyamaswa z’ishyamba zose, uti ’Nimukorakorane, mwegerane muturutse impande zose, muze musangire igitambo gikomeye nturiye ku misozi ya Israheli, murye inyama kandi munywe n’amaraso.
18Muzarya intumbi z’abari intwari, munywe n’amaraso y’ibikomangoma byo ku isi; ni bo za rugeyo, abana b’intama, amasekurume n’ibimasa by’imishishe by’i Bashani.
19Icyo ni cyo gitambo mbatumiyemo; muzarya ibinure mwijute, munywe n’amaraso muyasinde.
20Muzahagira ku meza yanjye, muhage amafarasi n’abayagenderaho, hamwe n’izindi ntwari z’ingeri zose. Uwo ni Uhoraho ubivuze.’
Umwanzuro21Nzagaragariza amahanga ikuzo ryanjye, amahanga yose azabone urubanza nzayacira, ububasha bw’ukuboko kwanjye buyashikamire.
22Ubwo, guhera uwo munsi, umuryango wa Israheli uzamenya ko ndi Uhoraho, Imana yawo, bazabihorane iteka.
23Amahanga na yo azamenya ko umuryango wa Israheli wajyanywe bunyago kubera ko wancumuyeho, nkaba narabakinze uruhanga rwanjye kubera ko bampemukiye, bigatuma mbagabiza amaboko y’abanzi maze bose bagatsembwa n’inkota.
24Nabagenjereje uko bikwiranye n’ubwandure bwabo n’ibicumuro byabo, maze mbakinga uruhanga rwanjye.
25Ni yo mpamvu rero, Nyagasani Uhoraho avuze atya : Noneho ngiye kugarura imbohe za Yakobo, ngirire impuhwe umuryango wose wa Israheli, mbereke ko bagomba kubaha izina ryanjye ritagatifu.
26Bazibagirwa agasuzuguro kabo n’ubuhemu bangiriye, igihe bari mu ituze mu gihugu cyabo nta we ubatera inkeke.
27Igihe nzaba maze kubavana mu mahanga, nkabakoranya mbavanye mu bihugu by’abanzi; nkabagaragarizamo ubutungane bwanjye mu maso y’amahanga atagira ingano,
28bazamenya ko ndi Uhoraho Imana yabo. Nguko uko nzabagenzereza maze kubatarura mu mahanga bari barajyanywemo bunyago, igihe nzabakoranyiriza ku butaka bwabo nta n’umwe nsizeyo.
29Sinzongera kandi kubakinga uruhanga rwanjye ukundi, kuko nzasesekaza umwuka wanjye ku muryango wa Israheli. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.