1Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.
Uhoraho, ni nde ukwiye kwinjira mu Ngoro yawe,
ngo ature ku musozi wawe mutagatifu?
2Ni umuntu utajorwa mu mibereho ye,
agakurikiza ubutabera,
kandi akavugisha ukuri k’umutima we.
3Ni umuntu utabunza akarimi,
ntagirire abandi nabi,
cyangwa ngo yihe gusebya mugenzi we.
4Uwo muntu arebana agasuzuguro uwigize ruvumwa,
maze akubaha abatinya Uhoraho;
icyo yarahiriye, n’aho cyamugwa nabi,
nta bwo yivuguruza.
5Iyo agurije undi, ntamutegaho urwunguko,
ntiyemera ruswa ngo arenganye utacumuye.
Ugenza atyo wese, azahora ari indatsimburwa.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.