Nehemiya 6 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Barangiza gusana inkike, n’ubwo abanzi bababangamiye

1Sanabalati, Tobiya, Geshemu w’Umwarabu n’abandi banzi bacu bamenya ko nongeye kubaka inkike, kandi ko nta cyuho na kimwe kikiharangwa, n’ubwo icyo gihe nari ntarashyira inzugi ku marembo.

2Ni bwo Sanabalati na Geshemu bantumyeho, bati «Uraze, duhurire i Kefirimu mu kibaya cya Ono.» Naho bo bari bacuze inama yo kungirira nabi.

3Nanjye mbatumaho, mbasubiza nti «Umurimo ndimo nkora urakomeye; sinshobora kuwureka ngo nze. Kandi ndamutse nsize imirimo nkaza iwanyu, yose yahagarara; ibyo se naba mbishakiye iki?»

4Bakomeza kuntumaho batyo, babigira incuro enye zose, nanjye igisubizo kikaba cya kindi.

5Sanabalati yongera kuntumaho umugaragu we ubwa gatanu, ambwira kwa kundi. Yari yamuhaye ibaruwa ifunguye,

6yanditsemo ngo «Geshemu aremeza yuko hari inkuru yakwiriye ibihugu, ivuga ko wowe n’Abayahudi mushaka kwivumbagatanya, akaba ari na cyo cyatumye mwubaka inkike; kandi barahamya ko ari wowe uzababera umwami.

7Baravuga kandi ko waba warashyizeho abahanuzi kugira ngo bakwamamaze hose muri Yeruzalemu, bavuga ngo ’Igihugu cya Yuda gifite umwami!’ Ibyo byose kandi umwami azabimenya. None rero ngwino tujye inama.»

8Ubwo nanjye mutumaho, nti «Nta na kimwe cyabaye mu byo uvuga; byose ni wowe ubyihimbira!»

9Koko kandi bose babigiraga bashaka kudutera ubwoba, bibwira bati «Bazacika intege barambirwe, maze uwo murimo uhagarare!» Ibiramambu, ahubwo twarushagaho kuwushishikarira dushyizeho umwete.

10Nuko umunsi umwe njya kwa Shemaya, umuhungu wa Delaya mwene Mehetabeli, utari washoboye kwiyizira. Arambwira ati «Tuze guhurira mu Nzu y’Imana, maze twikingiranire imbere mu Ngoro; inzugi z’amarembo tuzifunge, kuko baza kukwica, iri joro nyine ni ho baza kukwica!»

11Ndamusubiza nti «Umugabo nkanjye yahunga? Ni nde muntu nkanjye wakwihisha mu Ngoro, maze agakomeza kubaho? Reka da, sinjya kuyihishamo.»

12Nari namenye ko ibyo ampanuriye atabitumwe n’Imana, ahubwo ko ari Tobiya wamuguriye.

13Bari bamuguriye, kugira ngo nze kugira ubwoba, nimbigenza ntyo mbe ncumuye, maze babone uko bankwiza igihugu, bankoze ikimwaro.

14Ndakwinginze, Mana yanjye, ngo ujye wibuka Tobiya kubera ubwo bugome bwe; kandi uzibuke na Noyadiya w’umuhanuzikazi, hamwe n’abandi bahanuzi bose, bashatse kuntera ubwoba.

15Nuko inkike zuzura ku munsi wa makumyabiri n’itanu w’ukwezi kwa Eluli; zari zubatswe mu minsi mirongo itanu n’ibiri.

16Aho abanzi bacu babimenyeye, amahanga yose aradutinya, maze barigaya ubwabo kandi bemera ko iyo mirimo twari tuyirangije tubikesha Uhoraho, Imana yacu.

17Muri icyo gihe amabaruwa abanyacyubahiro b’Abayahudi bandikiraga Tobiya aba urufaya, na we kandi akabasubiza.

18Koko rero, abenshi muri Yuda bari baragiranye na we amasezerano bashyiraho indahiro, kuko yari umukwe wa Shekaniya mwene Arahu; kandi na Yohanani, umuhungu we, yari yararongoye umukobwa wa Meshulamu, mwene Berekiya.

19Bandatiraga ibyiza Tobiya uwo akora kandi icyo mvuze cyose bakakimumenyesha, naho Tobiya akanyoherereza amabaruwa yo kuntera ubwoba.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help