Izayi 62 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yeruzalemu yongera kubona Uhoraho umugabo wayo

1Sinzigera ntererana Siyoni,

sinzareka guhihibikanira Yeruzalemu,

kugeza ubwo ubutungane bwayo butangaje nk’icyezezi,

n’umukiro wayo ukakirana nk’urumuri.

2Bityo, amahanga azabone ubutungane bwawe,

abami bose babone ikuzo ryawe.

Nuko bazakwite izina rishya, rizatangazwa n’Uhoraho.

3Uzamera nk’ikamba ribengerana mu kiganza cy’Uhoraho,

nk’igisingo mu ntoki z’Imana yawe.

4Ntibazongera kukwita «Nyirantabwa»,

n’igihugu cyawe ngo cyitwe «Itongo»,

ahubwo uzitwa «Inkundwakazi»,

n’igihugu cyawe cyitwe «Umugeni»,

kuko Uhoraho azaba agukunze,

igihugu cyawe akibengutse.

5Uko umusore ashaka umugeni w’isugi,

ni ko Uwaguhanze azakubenguka;

kandi nk’uko umukwe yishimira umugeni we,

Imana yawe ni ko izakwishimira.

6Ku nkike zawe, Yeruzalemu, nahashyize abarinzi;

amanywa n’ijoro ntibazigera baceceka na rimwe.

«Mwebwe, abibutsa Uhoraho ibya Yeruzalemu, ntimukaruhuke!

7Ntimukamuhwemere kugeza ubwo azaba yasubiranyije Yeruzalemu,

akayigira ’Ikuzo ry’isi’.»

8Uhoraho yarahije indyo ye, ukuboko kwe k’ububasha, ati

«Sinzongera gutanga ingano zawe nzigaburira abanzi bawe,

abanyamahanga ntibazongera kukunywera divayi waruhiye.

9Ariko rero, abasaruzi b’ingano bazaziryaho,

maze basingize Uhoraho;

ababengera divayi na bo bazayinywaho,

bari mu bikari by’Ingoro yanjye.»

10Nimusohoke! Nimusohoke munyure mu marembo,

nimwagure inzira y’umuryango wanjye.

Nimuringanize, mutegamishe umuhanda, muvanemo amabuye,

muzamure ibendera imbere y’amahanga.

11Dore ibyo Uhoraho atangaza kugera ku mpera z’isi:

Nimubwire umukobwa wa Siyoni, muti

«Dore Umukiza wawe araje, azanye iminyago,

abo yatabaye bamubanje imbere.

12Bazabita ’Umuryango mutagatifu’, ’Abacunguwe n’Uhoraho’.

Naho wowe bazakwite ’Agahebuzo’, ’Umugi utaratereranywe’.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help