Luka 15 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yezu n’abanyabyaha

1Nuko abasoresha n’abanyabyaha basanga Yezu bose, bashaka kumwumva.

2Abafarizayi n’abigishamategeko batangira kwijujuta, bavuga bati «Uyu muntu ko yakira abanyabyaha akanasangira na bo!»

Umugani w’intama yazimiye(Mt 18.12–14)

3Nuko Yezu abacira uyu mugani, ati

4«Ni nde muri mwe wagira intama ijana, imwe muri zo yazimira, ntasige za zindi mirongo urwenda n’icyenda ku gasozi, akajya gushakashaka iyazimiye kugeza igihe ayiboneye?

5Iyo amaze kuyibona ayiterera ku bitugu yishimye.

6Yagera iwe agakoranya incuti n’abaturanyi, akababwira ati ’Nimuze twishimane, kuko nabonye intama yanjye yari yazimiye!’

7Ndabibabwiye: nguko uko umunyabyaha umwe wisubiraho azatera ibyishimo mu ijuru, birenze iby’intungane mirongo urwenda n’icyenda zidakeneye kwisubiraho.

Umugani w’igiceri cyatakaye

8Cyangwa se, ni nde mugore wagira ibiceri cumi, kimwe cyatakara, ntacane itara ngo akubure inzu, ashakashake kugeza igihe akiboneye.

9Iyo amaze kukibona akoranya incuti n’abaturanyi, akababwira ati ’Nimuze twishimane, kuko nabonye igiceri cyanjye nari natakaje!’

10Ndabibabwiye: nguko uko abamalayika b’Imana bazishima kubera umunyabyaha umwe wisubiyeho.»

Umugani w’umwana w’ikirara

11Arongera ati «Umugabo yari afite abahungu babiri.

12Umutoya abwira se ati ’Dawe, mpa umunani ungenewe.’ Nuko se abagabanya ibye.

13Hashize iminsi mike, umutoya akoranya ibye byose, ajya mu gihugu cya kure. Nuko ahatagaguriza ibye yibera mu maraha.

14Amaze kubitsemba byose, muri icyo gihugu hatera inzara ikaze, nuko aratindahara.

15Ni bwo agiye gusaba akazi umuturage w’icyo gihugu, amwohereza kuragira ingurube mu isambu ye.

16Yifuzaga kuba yahemburwa n’ibishishwa ingurube zaryaga, ariko ntihagire ubimuha.

17Bigeze aho, aribwira ati ’Nyamara se kwa data hari abakozi bangana iki barya bakanabisigaza, naho jyewe nicirwa n’inzara hano!

18Reka mpaguruke nsange data, mubwire nti: Dawe, nacumuye ku Mana no kuri wowe.

19Singikwiriye kwitwa umwana wawe, none ngira nk’umwe mu bakozi bawe.’

20Nuko arahaguruka asanga se.

Akiri kure, se aramurabukwa, yumva impuhwe ziramusabye. Ariruka ajya kumugwa mu nda, aramuramutsa amusomagura.

21Nuko umwana aramubwira ati ’Dawe, nacumuye ku Mana no kuri wowe, singikwiriye kwitwa umwana wawe.’

22Naho se abwira abagaragu be ati ’Vuba, muzane ikanzu nziza cyane muyimwambike, mumwambike n’impeta mu rutoki n’inkweto mu birenge.

23Muzane ikimasa cy’umushishe, mukibage, turye twishime,

24kuko uyu mwana wanjye yari yarapfuye, none yazutse; yari yarazimiye, none yatahutse!’ Nuko batangira kwishima.

25Icyo gihe umwana we w’imfura yari mu murima. Arahinguka, ageze hafi y’urugo yumva baririmba, umudiho ari wose.

26Nuko ahamagara umwe mu bagaragu, amubaza ibyo ari byo.

27Undi aramusubiza ati ’Ni murumuna wawe wagarutse; none so yabaze ikimasa cy’umushishe, kuko yamubonye ari mutaraga.’

28Aherako ararakara, yanga kujya mu rugo. Se arasohoka, aramuhendahenda ngo aze.

29Nuko abwira se ati ’Reba imyaka yose maze ngukorera; nta n’itegeko ryawe na rimwe ndengaho, nyamara ntiwigeze umpa n’agahene ngo ngasangire n’incuti zanjye.

30None uriya muhungu wawe wagarutse amaze kumarira ibintu byawe mu ndaya, ube ari we ubagishiriza ikimasa cy’umushishe!’

31Nuko se aramusubiza ati ’Mwana wanjye, wowe iteka tuba turi kumwe, kandi ibyanjye byose ni ibyawe.

32Ariko byari ngombwa rwose ko dukora umunsi mukuru, tukishima, kuko uriya muvandimwe wawe ureba yari yarapfuye none yazutse, yari yarazimiye none yatahutse!’»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help