1Imana yongera kubonekera Abrahamu ku biti by’imishishi bya Mambure. Abrahamu yari yiyicariye ku muryango w’ihema rye, igihe cy’icyokere cyo ku manywa y’ihangu.
2Ngo yubure amaso, abona abagabo batatu bamuhagaze imbere. Ababonye ava aho yari yicaye ku butaka.
3Aravuga ati «Shobuja, niba ngize ubutoni mu maso yawe, ntuce ku mugaragu wawe.
4Nibazane utuzi, mwoge ibirenge, muruhukire mu nsi y’iki giti;
5mbazanire n’igisate cy’umugati, musame agatima mbere yo gukomeza urugendo, ubwo mwanyuze hafi y’umugaragu wanyu.» Baramubwira bati «Kora uko ubivuze.»
6Abrahamu yihuta agana ihema asanga Sara, aramubwira ati «Gira bwangu, wende incuro eshatu z’ifu, uyikate, maze wotse utugati.»
7Hanyuma Abrahamu yirukira mu bushyo bw’inka, afatamo akamasa gashishe karyoshye, maze agaha umugaragu we ngo yihutire kugatunganya.
8Yenda amata n’amavuta, n’inyama z’ako kamasa yateguje, arabibahereza; we ahagarara mu nsi y’igiti iruhande rwabo, barafungura.
9Nuko baramubaza bati «Sara umugore wawe ari hehe?» Arabasubiza ati «Ari hariya mu ihema.»
10Uhoraho ati «Nzagaruka iwawe undi mwaka iki gihe; icyo gihe Sara, umugore wawe, azaba yarabyaye umwana w’umuhungu.» Ubwo Sara yarumvaga, ahagaze inyuma ya Abrahamu mu muryango w’ihema.
11Abrahamu na Sara bari bashaje cyane, kandi Sara yari yararetse kugira ibyo abandi bagore bagira.
12Nuko Sara araturika asekera mu mutima, yibwira ati «Ubu ko nashaje, nashobora nte kugira ibyishimo, kandi ko na databuja ari umukambwe?»
13Uhoraho abwira Abrahamu, ati «Ni iki gishekeje Sara, kigatuma yibaza ngo mbese ubu nzabyara, ko nshaje?
14Hari ikintu se kinanira Uhoraho? Undi mwaka iki gihe, nzagaruka iwawe, Sara azaba yarabyaye umwana w’umuhungu.»
15Sara ahakana avuga ati «Sinigeze nseka», kuko yari afite ubwoba. Uhoraho ati «Nyamara wasetse!»
Abrahamu asabira Sodoma16Ba bagabo barahaguruka berekeza amaso kuri Sodoma; Abrahamu ajyana na bo abaherekeje.
17Uhoraho aravuga ati «Ese nahisha Abrahamu icyo ngiye gukora?
18Kandi Abrahamu azaba umuryango munini unakomeye, maze amahanga yose y’isi akazamuherwamo umugisha.
19Koko rero naramutoye kugira ngo azatoze abana be n’abo mu nzu ye kuzakomeza inzira y’Uhoraho, bakurikiza ubutabera n’ubutungane, amaze gusaza; bityo Uhoraho azabone kurangiriza Abrahamu icyo yamusezeranyije.»
20Hanyuma Uhoraho ati «Induru iterwa na Sodoma na Gomora imaze kuba ndende, n’icyaha cyabo kirakabije!
21Ngiye kumanuka ndebe niba iby’induru yangezeho ari ko babigenjeje koko. Niba atari ibyo kandi na byo mbimenye.»
22Ba bagabo bagenda berekeje i Sodoma, Abrahamu we akomeza guhagarara imbere y’Uhoraho.
23Abrahamu aramwegera ati «Koko ugiye kwica intungane hamwe n’umunyabyaha?
24Hari n’aho wenda haboneka abantu mirongo itanu b’intungane mu mugi! Ubwo se koko warimbura uriya mugi? Ntiwababarira hariya hantu ugiriye izo ntungane mirongo itanu?
25Uramenye ntukabigenze utyo, ngo wice umunyabyaha hamwe n’intungane; intungane zaba zipfuye urw’abagome. Ntibikabeho! Ucira imanza isi yose ntakarenganye!»
26Uhoraho ati «Ninsanga muri Sodoma hari intungane mirongo itanu, nzahagirira imbabazi, nzahasonera kubera izo ntungane mirongo itanu.»
27Abrahamu ati «Jye mukungugu, jyewe w’ivu, nongeye kuvugisha Databuja.
28Za ntungane mirongo itanu, nihaburamo eshanu, bizatuma usenya uriya mugi wose?» Uhoraho ati «Nimpasanga intungane mirongo ine n’eshanu, sinzahasenya.»
29Abrahamu ati «Ahari wenda haboneka mirongo ine!» Uhoraho ati «Sinzawusenya, ngiriye abo mirongo ine.»
30Abrahamu ati «Databuja ntarakare, nongeye kubaza: ahari wenda haboneka mirongo itatu.» Uhoraho ati «Sinzawusenya, ninywusangamo mirongo itatu.»
31Abrahamu ati «Nongeye kwiyemeza kubaza Databuja: ahari wenda haboneka makumyabiri?» Uhoraho ati «Sinzahasenya nihaboneka makumyabiri.»
32Abrahamu ati «Databuja ntarakare, reka noneho mvuge ubwa nyuma: ahari wenda haboneka icumi gusa.» Uhoraho ati «Sinzahasenya, ngiriye abo cumi.»
33Uhoraho ngo arangize kuvugana na Abrahamu, aragenda, maze Abrahamu asubira iwe.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.