Baruki 4 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Ubuhanga ni igitabo cy’amabwiriza y’Imana,

bukaba n’Itegeko rizahoraho iteka;

ababwiziritseho bose bazaronka ubugingo,

naho ababucaho bazapfe nabi.

2Yakobo, garuka, ubwakire,

ugendere mu nzira izakugeza ku mucyo,

umurikiwe n’urumuri rwabwo.

3Wigira undi wegurira ikuzo ryawe,

cyangwa ngo ibyiza warazwe ubigabize igihugu cy’abanyamahanga.

4Turahirwa, twebwe Abayisraheli,

kuko twahishuriwe igishimisha Imana!

III. AMAGANYA N’AMIZERO BYA YERUZALEMU

5Ikomezemo ubutwari, muryango wanjye,

wowe Israheli ikesha kutibagirana!

6Mwagurishijwe mu mahanga atari ukugira ngo murimbuke,

kuba mwararakaje Imana byatumye mugabizwa abanzi banyu.

7Ni koko mwarakaje Uwabaremye,

mutura ibitambo Sekibi n’abayo, aho kubitura Imana.

8Mwibagiwe Imana ihoraho yabagaburiye,

mutera agahinda Yeruzalemu yabareze.

9Yabonye uburakari bw’Imana bubagwiririye, iravuga iti

«Baturanyi ba Siyoni nimwumve,

Imana yanteye agahinda kenshi.

10Nabonye abahungu n’abakobwa banjye

bajyanwa bunyago, babitejwe n’Uhoraho.

11Nari narabareze mu byishimo,

ariko narabaretse baragenda, nsigarana agahinda n’umubabaro.

12Ntihagire n’umwe unyishimaho,

jye w’umupfakazi watereranywe na benshi;

ndi mu bwigunge kubera ibicumuro by’abana banjye,

kuko birengagije amategeko y’Imana.

13Ntibamenye amabwiriza yayo,

habe no gukurikiza amateka yayo,

ngo bagendere mu nzira zibatoza ubutabera bwayo.

14Baturanyi ba Siyoni, nimukorane, mwibuke ijyanwa bunyago

Uhoraho yateje abahungu banjye n’abakobwa banjye.

15Koko yabateje ihanga riturutse kure;

ni abanyarugomo kandi bavuga ururimi rutumvikana,

ntibubaha abasaza, ntibagirira n’utwana impuhwe,

16bacuza umupfakazi abahungu be yakundaga,

bakamunyaga n’abakobwa be, agasigara yigunze.

17Ariko se jye nabatabara nte?

18Uwabateje ibi byago,

ni we uzabagobotora mu nzara z’abanzi banyu.

19Nimugende, bana banjye, mukomeze urugendo!

Jyewe dore naratereranywe kandi ndigunze;

20niyambuye ikanzu yanjye y’ibyishimo, nambara ikigunira,

nzakomeza gutakambira Uhoraho igihe cyose nzaba nkiriho.

21Nimukomere, bana banjye! Nimutakambire Imana,

Yo izabagobotora mu bushikamirwe no mu nzara z’abanzi banyu.

22Koko, nizeye Uhoraho uzabakiza,

kandi ibyishimo bya Nyir’ubutagatifu byaransendereye,

kuko Uhoraho, Umukiza wanyu, azabababarira bidatinze.

23Ni koko mwaragiye, nsigarana ububabare n’agahinda,

ariko Imana izabangarurira

twibanire mu byishimo n’umunezero bidashira.

24Uko abaturanyi ba Siyoni babonye mujyanwa bunyago,

ni ko bazabona bidatinze umukiro uzaturuka ku Mana yanyu,

muzatungurwe n’ikuzo ryinshi n’ububengerane by’Uhoraho.

25Bana banjye, nimwihanganire uburakari bw’Imana bwabashiriweho;

umwanzi wawe yaragutoteje,

ariko uzabona bidatinze ukurimbuka kwe,

kandi uzamukandagira ku gakanu!

26Abana banjye b’abatesi banyuze mu mayira y’ibiharabuge,

bajyanwa ku gahato, nk’amatungo anyazwe n’abanzi.

27Nimukomere, bana banjye, kandi mutakambire Imana,

kuko Uwabateje ayo makuba azashyira akabibuka.

28Nk’uko kera mutashidikanyije kwitarura Imana,

ubu nimube ari ko muharanira kuyigarukira,

ndetse mubikorane umwete

uruse incuro cumi ubute bwanyu bwa mbere.

29Koko rero, Uwabateje ibi byago ni na we uzabakiza,

anabazanire ibyishimo bizahoraho.

30Ikomezemo ubutwari, Yeruzalemu, kuko Uwakwise iryo zina,

ari na we uzaguhoza.

31Bariyimbire abakugiriye nabi,

bakanishimira isenywa ryawe!

32Iriyimbire imigi yagize abana bawe abacakara!

Wiyimbire umugi abahungu bawe bajyanywemo bunyago!

33Koko rero, nk’uko uwo mugi wishimiye isenywa ryawe,

ukanezezwa n’ukurimbuka kwawe,

ni na ko uzababazwa bikabije,

ku munsi na wo ubwawo uzaba watsembwe.

34Nzawucuza imbaga nyamwinshi yawuteraga ibyishimo,

ubwirasi bwawo busimburwe n’akababaro;

35Uhoraho azawumanuriraho umuriro uwutwike hashire iminsi,

kandi uzaturwe n’impaca, na none igihe kirekire.

36Yeruzalemu, reba mu burasirazuba maze witegereze:

ibyishimo bije bikugana biturutse ku Mana.

37Abana bawe wabonye bagenda ngabo baragarutse,

baje bakoranyijwe n’ijambo rya Nyir’ubutagatifu,

kuva mu burasirazuba kugera mu burengero bwaryo,

bishimiye ikuzo ry’Imana.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help