Mwene Siraki 23 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Uhoraho, mubyeyi kandi mutegeka w’ubuzima bwanjye,

ntuntererane mu manjwe y’umunwa wanjye,

ntiwemere ko antera kuyoba.

2Ni nde uzagorora ibitekerezo byanjye,

n’umutima wanjye akawutoza ubuhanga,

kugira ngo ndatsimbarara ku mafuti y’ubujiji,

cyangwa nkihanganira ibyaha byanjye,

3kugira ngo ibicumuro byanjye bitiyongera,

ibyaha byanjye bikagwira,

bityo nkagwa imbere y’ababisha,

abanzi banjye bakampa urw’amenyo?

4Uhoraho, mubyeyi kandi Mana y’ubuzima bwanjye,

undinde kugira amaso arebana ubwirasi,

5kandi irari ry’ibintu uryigize kure yanjye.

6Singatwarwe n’icyitwa ubusambanyi cyose,

kandi ntukantererane mu byifuzo byanjye bibi.

Kwitondera indahiro

7Bana banjye, nimwumve inyigisho yerekeye imvugo yanyu;

uzayikurikiza nta bwo azakorwa n’ikimwaro.

8Umunyabyaha afatwa n’amagambo ye ubwe,

usebanya n’umwirasi na bo bakagwa mu mutego wayo.

9Umunwa wawe, ntukawumenyereze indahiro,

ntugahoze mu kanwa izina rya Nyir’ubutungane!

10Koko rero, nk’uko umukozi uhora agenzurwa

atabura icyo akemangwaho,

n’udahwema kurahira no kuvuga izina ry’Uhoraho

ntashobora kubura icyaha.

11Umuntu ukunda kurahira, aba yuzuye uburiganya,

kandi icyorezo gihora cyugarije inzu ye.

Iyo atubahirije indahiro, icyaha kiramuhama,

yayisuzugura, akaba acumuye kabiri;

yaba yararahiye mu binyoma, ntazababarirwe;

koko rero, inzu ye izahora yuzuyemo amakuba.

Jya wirinda amagambo adakwiye

12Hari imvugo yagereranywa n’urupfu,

ntihazagire aho iboneka mu murage wa Yakobo!

Ibyo byose bigomba kuba kure y’abemera,

ntibazivurugute mu byaha.

13Umunwa wawe ntukawumenyereze imvugo iteye isoni,

kuko bene ayo magambo ajyana n’icyaha.

14Ujye wibuka so na nyoko,

nuba uri mu nteko y’abakomeye,

ejo utaziyibagirirwa imbere yabo,

ukagenza nk’igicucu;

bikakuviramo kwifuza kuba utaravutse,

maze ukavuma umunsi wavutseho.

15Umuntu wamenyereye amagambo asebanya,

nta na rimwe mu buzima bwe bwose azemera gukosorwa.

Ibyaha by’ubusambanyi

16Hari amoko abiri y’abantu bungikanya ibyaha,

ubwa gatatu bugatera umujinya.

17Irari ryokera nk’umuriro ugurumana,

ntirizima ritaragera ku cyo ryaharaniraga.

Umuntu utegeza umubiri we ubusambanyi,

azabikomeza kugeza ubwo atwitswe n’umuriro.

Umuntu ukunda iraha, ibiribwa byose biramuryohera,

azatuza ari uko apfuye.

18Umuntu ucumuriye ku buriri bwe bwite,

aribwira ngo «Ni nde umbona?

Umwijima uranyoroshe, n’inkuta zirampishe,

ko nta we umbona, naba ntinya iki?

Umusumbabyose ntazibuka ibyaha byanjye.»

19Amaso y’abantu ni yo aba atinya,

ntamenye ko amaso y’Uhoraho amurika

incuro igihumbi kurusha izuba,

akabona imigenzereze yose y’abantu,

kandi agacengera amabanga yabo yihishe.

20Mbere y’uko ibintu byose biremwa, yari abizi,

bikomeza bityo na nyuma y’ihangwa ryabyo.

21Uwo muntu azahanirwa mu mayira y’umugi,

afatirwe aho atakekaga.

22Ni na ko bizagendekera umugore uta umugabo we,

akamuzanira umwana yabyaranye n’undi.

23Mbere na mbere aba yasuzuguye itegeko ry’Umusumbabyose,

akongera agacumura ku mugabo we,

hanyuma akiyandavuriza mu busambanyi,

maze akabyarana abana n’abandi bagabo.

24Uwo mugore azaregwa mu ikoraniro,

abana be bahanwe.

25Abana be ntibazashora imizi,

kandi amashami ye ntazera imbuto.

26Bazasigara bamuvuma,

kandi ikinegu cye cyoye gusibangana.

27Abazabaho nyuma ye, bazamenyeraho

ko nta kiruta gutinya Uhoraho,

kandi ko nta kiryoha

kurusha kwita ku mategeko y’Uhoraho.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help