Izayi 18 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Intumwa z’abategetsi b’i Kushi ziburirwa

1Uragowe ! Wa gihugu we cyuzuye urusaku

rw’amababa y’udukoko turi ku nzuzi z’i Kushi,

2wowe wohereza intumwa zinyuze mu nyanja,

zikaza mu mato y’imfunzo hejuru y’amazi.

Nimwihute, ntumwa zabuhiriye,

mutahe iwanyu muri kiriya gihugu

cy’abantu barebare b’umubiri unogereye,

igihugu gitinywa kugera ku mpera z’isi,

igihugu gikomeye kandi gishikamira abanzi,

kikaba cyambukiranyijwe n’inzuzi.

3Yemwe, bantu batuye isi mwese,

ubwo ikimenyetso kizigaragaza ku musozi, muzacyitegereze !

Naho ihembe nirivuga, muzatege amatwi.

4Kuko Uhoraho yambwiye ati

«Nzigumira hamwe, maze nitegerereze aho ntuye,

mere nk’ubushyuhe hejuru y’urumuri,

cyangwa nk’urwokotsi, igihe cy’ubushyuhe bw’isarura.

5Nuko ahagana igihe cy’isarura,

ururabyo ruhunduye, amahundo amaze guhisha,

imbuto bazitemesha umuhoro,

naho amashami adafite akamaro akajugunywa,

6ibyo byose bizagabizwe inkongoro zo ku misozi

n’inyamaswa z’inkazi.

Inkongoro zizahamara impeshyi yose,

inyamaswa z’inkazi zose, zihugame itumba.»

7Icyo gihe, mu gihugu cy’abantu barebare b’umubiri unogereye, igihugu gitinywa kugera ku mpera z’isi, igihugu gikomeye kandi gishikamira abanzi, kikambukiranywa n’inzuzi, kizazanira amaturo Uhoraho, Umugaba w’ingabo ku musozi wa Siyoni aho aganje.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help