Icya mbere cy'Abamakabe 10 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Alegisanderi Balasi agira Yonatani umuherezabitambo

1Mu mgwaka w’ijana na mirongo itandatu, Alegisanderi mwene Antiyokusi bitaga Epifani, arambuka ajya kwigarurira Putolemayida, banamwakira neza, aba ari ho atangariza ingoma ye.

2Umwami Demetiriyo ngo yumve iyo nkuru, akoranya igitero gikomeye koko maze ajya kumurwanya.

3Ubwo kandi yandikira na Yonatani ibaruwa yuje amagambo y’amahoro, amusezeranya kumuha ikuzo ry’ikirenga.

4Yaribwiraga ati «Reka tugirane bwangu amasezerano y’amahoro na bariya bantu, batarayagirana na Alegisanderi ngo baduhagurukire,

5kuko Yonatani yazibuka ibibi byose twakoreye abavandimwe be n’umuryango we.»

6Amuha ndetse n’uburenganzira bwo guhuruza ingabo, bwo gucurisha intwaro n’ubwo kwiyita incuti ye, anategeka ko bamusubiza abantu bari bafashweho ingwate mu Kigo.

7Nuko Yonatani aza i Yeruzalemu, bwa butumwa abusomera rubanda rwose n’abaturage bo mu Kigo.

8Bose batahwa n’ubwoba bwinshi, bumvise ko umwami yamuhaye uburenganzira bwo guhuruza ingabo.

9Abaturage bo mu Kigo basubiza Yonatani abo bantu bari barafashweho ingwate, na we abashyikiriza ababyeyi babo.

10Yonatani atura i Yeruzalemu, atangira gusana no gutunganya umugi;

11ategeka ubwe abayobozi b’imirimo yo gusana inkike, no gukikiza umusozi wa Siyoni amabuye abajwe, kugira ngo babikomeze; ibyo byose birakorwa.

12Abanyamahanga bari mu bigo byubatswe na Bakidesi barahunga,

13buri wese muri bo akareka umurimo we kugira ngo yisubirire mu gihugu cye.

14Cyakora i Betishuri hasigara bamwe mu byigomeke, kuko hari ubuhungiro bwabo.

15Umwami Alegisanderi aza kumenya amasezerano Demetiriyo yagiranye na Yonatani; banamutekerereza intambara n’ibikorwa by’ubutwari Yonatani n’abavandimwe be bari barakoze kimwe n’imiruho barushye.

16Umwami ni ko kuvuga ati «Hari ubwo se tuzigera tubona umuntu nk’uyu? Nimucyo tumugire incuti yacu, twifatanye na we!»

17Ahera ko amwoherereza ibaruwa yari yanditsemo aya magambo:

18«Jyewe umwami Alegisanderi, ku muvandimwe wanjye Yonatani. Ndakuramutsa!

19Twumvise bakuvuga ko uri umuntu w’intwari, ukwiye kuba incuti yacu.

20Ni yo mpamvu kuva uyu munsi tukugize umuherezabitambo mukuru w’umuryango wawe, tukaguha n’icyubahiro cyo kwitwa incuti y’umwami — abigaragaza amwoherereza ikanzu y’umuhemba n’ikamba rya zahabu — kugira ngo nawe udushyigikire, kandi udukomereze ubucuti.»

21Nuko mu kwezi kwa karindwi k’umwaka w’ijana na mirongo itandatu, mu birori by’umunsi mukuru w’ingando Yonatani yambara imyambaro mitagatifu y’ubuherezabitambo; akorakoranya ingabo kandi acurisha intwaro nyinshi.

Ibaruwa Demetiriyo wa mbere yandikiye Yonatani

22Demetiriyo ngo amenye ibyo biramushobera, ni ko kuvuga ati

23«Twakoze iki kugira ngo Alegisanderi adutange kugirana ubucuti n’Abayahudi, akaba agiye kurushaho gukomera?

24Nanjye nzabandikira mu magambo aryohereye, mbemerere imyanya ihanitse n’ubukire, kugira ngo bazantere inkunga.»

25Nuko abandikira muri aya magambo:

«Jyewe umwami Demetiriyo, ku muryango w’Abayahudi. Ndabaramutsa!

26Mwakomeje amasezerano twagiranye ubushize munakomeza kutubera incuti, mwirinda guca iruhande ngo mujye mu gice cy’abanzi bacu. Ibyo twarabimenye kandi byaradushimishije.

27Nimudukomereze ubwo budahemuka natwe tuzabitura ibyiza byinshi, kubera ubuntu mutugirira.

28Tuzabaruhura kuri byinshi kandi tubakorere n’ibyiza byinshi.

29Kandi kuva ubu, Abayahudi bose ndababohoye kandi mbakuye ku musoro, ku mahoro y’umunyu no ku makoro.

30Naho ku byerekeye igice cya gatatu cy’imyaka, n’icya kabiri cy’imbuto z’ibiti nahabwaga, guhera uyu munsi wa none n’igihe cyose, mbyeguriye igihugu cya Yudeya n’intara zayo eshatu zikuwe kuri Samariya . . .

31Yeruzalemu izaba ntagatifu, kandi nyeguriye yo n’igihugu cyayo, imigabane cumi n’ibyo ingomba byose.

32Neguye ku butegetsi bwose bw’Ikigo cy’i Yeruzalemu, nkaba nkeguriye umuherezabitambo mukuru, agishyiremo abantu yitoranyirije kugira ngo bakirinde.

33Umuntu wese w’Umuyahudi wavanywe mu gihugu cya Yudeya ari imbohe, akajyanwa bunyago mu bihugu byanjye aho biva bikagera, uwo musubije ubwigenge bwe kandi nta ncungu natse. Ndashaka ko bose basonerwa ku musoro kimwe n’amatungo yabo.

34Iminsi mikuru yose, isabato n’imboneko z’ukwezi, iminsi mikuru yashyizweho kimwe n’iminsi itau iyibanziriza n’iyikurikira, izabe iminsi y’imbabazi n’iy’ukwishyira ukizana ku Bayahudi bose bari mu gihugu cyanjye,

35kandi nta n’uzigera agira icyo abishyuza cyangwa ngo abatere intugunda ku mpamvu ibonetse yose.

36Abayahudi bazashyirwa mu ngabo z’umwami kugeza ku bantu ibihumbi mirongo itatu by’abasirikare, kandi bajye bahabwa igihembo nk’izindi ngabo zose z’umwami.

37Bazashyirwa mu bigo by’ingenzi by’umwami, bashingwe n’imirimo ikomeye mu gihugu; abayobozi babo n’abatware bazajya batoranywa muri bo, kandi bakurikize amategeko yabo nk’uko umwami yabitegetse mu gihugu cya Yudeya.

38Naho za ntara eshatu zunzwe kuri Yudeya zikuwe kuri Samariya, nizibe iza Yudeya kandi zitegekwe n’umuntu umwe, nta bundi butegetsi bundi zumvira butari ubw’umuherezabitambo mukuru.

39Putolemayida na yo n’akarere kayikikije mbyeguriye Ingoro y’i Yeruzalemu, kugira ngo ijye yishyura ibyakoreshejwe mu mihango mitagatifu.

40Jye ku giti cyanjye, nzajya ntanga amasikeli ibihumbi cumi na bitanu bya feza zizafatwa ku mutungo w’umwami uri mu turere tubitunganiye.

41Naho ibirarane byose abasoresha batatanze uko byagombaga mu myaka ishize, kuva ubu bizajya bitangwa kugira ngo bikoreshwe imirimo y’Ingoro.

42Ikindi kandi, amasikeli ibihumbi bitanu yakurwaga ku mutungo w’Ingoro wa buri mwaka, ayo na yo ndayazibukiriye, azajya ahabwa abaherezabitambo bakora imirimo yo mu Ngoro.

43Umuntu wese uzahungira mu Ngoro y’i Yeruzalemu no mu mbago zayo zose, azira ko ataratanga umusoro w’umwami cyangwa se ko arimo undi mwenda, ntazakurikiranwa hamwe n’ibyo atunze byose mu gihugu cyanjye.

44Naho ku byerekeye imirimo yo gusana no kubaka Ingoro, indishyi zabyo zizavanwa ku mutungo w’umwami.

45Ibyo kongera kubaka inkike za Yeruzalemu no kuzikomeza, kimwe no gusana inkike z’imigi ya Yudeya, indishyi zabyo na zo zizavanwa ku mutungu w’umwami.»

Urupfu rw’umwami Demetiriyo wa mbere

46Yonatani na rubanda ngo bumve ayo magambo ntibayizera, banga no kuyemera kuko bibukaga ibibi byose Demetiriyo yakoreye Israheli, n’uburyo yari yarabashikamiye.

47Biyemeza gukomeza umubano na Alegisanderi kuko ari we wababwiye bwa mbere amagambo y’amahoro, bamubera incuti z’indahemuka.

48Bukeye, umwami Alegisanderi akoranya igitero gikomeye maze atera Demetiriyo.

49Abami bombi bamaze gusakirana, ingabo za Alegisanderi zirahunga. Demetiriyo aramukurikirana, bityo atsinda abasirikare be.

50Intambara irakomera kugeza ko izuba rirenga, ariko uwo munsi nyine, Demetiriyo na we agwa ku rugamba.

Yonatani ashyirwa mu rwego rw’ubutegetsi

51Alegisanderi yohereza intumwa kuri Putolemeyi, umwami wa Misiri, amubwira ati

52«Ubwo nagarutse mu gihugu cyanjye nkaba nicaye ku ntebe y’ubwami y’abasekuruza banjye, ngafata ubutegetsi kuko natsinze Demetiriyo nkigarurira igihugu cyacu,

53nkamurwanya nkamutsinda we n’ingabo ze maze tukaba twicaye ku ntebe ye ya cyami,

54tugirane ubundi bucuti maze uyu munsi unshyingire umukobwa wawe, mbe umukwe wawe kandi nzaguhe kimwe n’umukobwa wawe, amaturo abakwiriye.»

55Umwami Putolemeyi amusubiza agira ati «Harakabaho umunsi wagarutseho mu gihugu cy’abasekuruza bawe, ukicara ku ntebe yabo y’ubwami!

56None rero, nzagukorera ibyo wanyandikiye, ariko uzaze duhurire i Putolemayida tubonane maze nzakubere sobukwe nk’uko wabivuze.»

57Mu mwaka w’ijana na mirongo itandatu n’ibiri, umwami Putolemeyi ahagarukana mu Misiri na Kilewopatira, umukobwa we, baza i Putolemayida.

58Umwami Alegisanderi aza gusanganira Putolemeyi, na we amushyingira umukobwa we Kilewopatira, n’ubukwe bubera i Putolemayida, buba bwiza cyane ku buryo bukwiriye abami.

59Bukeye, umwami Alegisanderi yandikira Yonatani ngo aze kumureba.

60Nuko Yonatani ajya i Putolemayida yabikereye koko ahahurira n’abo bami bombi; abaha amaturo ya feza na zahabu kimwe n’incuti zabo, mbese abaha n’andi maturo menshi maze barabimukundira.

61Ubwo abantu b’ibyigomeke, ari na bo cyorezo cya Israheli, baramuhagurukira kugira ngo bamurege ku mwami, ariko we ntiyabyitaho na gato;

62ahubwo ategeka ko bambura Yonatani imyambaro ye bakamwambika igishura cy’umuhemba; bahera ko barabikora.

63Umwami amwicaza iruhande rwe maze abwira abanyacyubahiro be, ati «Nimujyane na we mu mugi, maze mutangaze ko nta muntu n’umwe uzongera kugira icyo amurega, cyangwa se ngo amutere intugunda ku mpamvu ibonetse yose.»

64Abamuregaga babonye icyubahiro ahawe n’uko byatangazwaga n’umugaba w’ingabo, ndetse n’igishura cy’umuhemba yari yiteye mu bitugu, bose barahunga.

65Umwami amuha icyubahiro cyo kwandikwa mu ncuti ze z’ibanze, anamugira umugaba w’ingabo n’umutegetsi w’intara nini.

66Nuko Yonatani agaruka i Yeruzalemu mu mahoro no mu byishimo.

Yonatani atsinda Apoloni, umutware wa Kelesiriya

67Mu mwaka w’ijana na mirongo itandatu n’itanu, Demetiriyo, umuhungu nyine wa Demetiriyo wa mbere, aturuka i Kireta, aza mu gihugu cy’abasekuruza be.

68Umwami Alegisanderi abyumvise biramurakaza cyane, ni ko kugaruka i Antiyokiya.

69Demetiriyo afata Apoloni, amugira umutware wa Kelesiriya, na we akoranya igitero kinini maze aza guca ingando i Yaminiya, atuma kuri Yonatani, umuherezabitambo mukuru, ati

70«Dore ni wowe wenyine usigaye uduhangara, naho jyewe nahindutse urwo baseka n’insuzugurwa kubera wowe. Kuki ukomeza kutudurumbanyiriza iyo mu misozi ?

71Niba rero wizeye imbaraga, manuka nonaha udusange mu kibaya maze turebe urusha undi imbaraga, kuko ndi kumwe n’ingufu zose z’umugi.

72Ubanze ubaririze neza umenye uwo ndi we n’abantera inkunga. Barahamya ko utazatunanira kuko n’abasekuruza bawe bameneshejwe mu gihugu cyabo incuro ebyiri.

73None rero, ntuteze kunanira abanyamafarasi cyangwa igitero kingana gitya, muri iki kibaya kitagira amasenga ntikigire amabuye, cyangwa ahantu umuntu yahungira.»

74Igihe Yonatani amaze kumva ayo magambo ya Apoloni, umutima uradiha; ahera ko atoranya abantu ibihumbi cumi, arahaguruka ava i Yeruzalemu; Simoni, umuvandimwe we aramusanganira, azanye n’igitero cyo kumutabara.

75Aca ingando ahateganye na Yope; abaturage b’uwo mugi banga kumukingurira kuko warimo abasirikare ba Apoloni, maze urugamba rurambikana.

76Ariko abatuye umugi baza kugira ubwoba baramukingurira, maze Yonatani yigarurira Yope.

77Apoloni ngo abyumve, ashyira ku rugamba abanyamafarasi ibihumbi bitatu n’abanyamaguru batagira ingano, yerekeza Azoti nk’ushaka kwambukiranya igihugu, ari na ko akataza ajya mu kibaya kuko yari afite abanyamafarasi benshi kandi yiringiye.

78Yonatani aza Azoti amuhomereye, ibitero byombi birasakirana.

79Ubwo ariko Apoloni akaba yasize inyuma abanyamafarasi igihumbi bihishe.

80Yonatani amenya ko hari igico inyuma ye, abanyamafarasi bagota igitero cye, barabarasa kuva mu gitondo kugeza nimugoroba.

81Cyakora ingabo ze zikomeza ubutwari nk’uko Yonatani yari yabibategetse, kandi na ya mafarasi arashyira arananirwa.

82Nuko Simoni abakura itsinda rye atera igice kimwe cy’ingabo z’abanzi, abanyamafarasi bamaze kunanirwa arabatsinda maze barahunga.

83Abanyamafarasi banyanyagira mu kibaya, bahunga bagana Azoti, binjira muri Beti‐Dagoni, ingoro y’ikigirwamana cyabo, kugira ngo barebe ko barokoka.

84Ariko Yonatani atwika Azoti n’imigi yose iyikikije, arayisahura, atwika n’ingoro ya Dagoni n’abayihungiyemo bose.

85Abicishijwe inkota n’abatwitswe bose bageraga ku bihumbi munani.

86Nuko Yonatani ava aho ajya guca ingando hafi ya Ashikeloni; abaturage b’uwo mugi baza kumusanganira babikereye koko.

87Hanyuma Yonatani agaruka i Yeruzalemu n’abantu be, bikoreye iminyago myinshi.

88Umwami Alegisanderi ngo yumve ibyo byose yongera guha Yonatani icyubahiro cyinshi.

89Amwoherereza impeta ya zahabu nk’uko babigenzerezaga ababyeyi b’abami, amwegurira Akaroni n’akarere kayo kose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help