1Iri mu zo bitirira Dawudi.
AlefuUhoraho, ni wowe umutima wanjye urangamiye.
2Ni wowe niringiye, Mana yanjye.
BetiNdakwiragije, sinzakorwe n’ikimwaro,
n’abanzi banjye ntibazanyishimeho!
Gimeli3Ntihakagire n’umwe mu bakwiringira ukorwa n’ikimwaro,
ahubwo abaguhemukaho nta mpamvu
bazabe ari bo bakorwa n’isoni!
Daleti4Uhoraho, menyesha inzira zawe,
untoze kugenda mu tuyira twawe.
He5Nyobora mu kuri kwawe kandi ujye umbwiriza,
kuko ari wowe Mana nkesha umukiro wose.
VawuIminsi yose ni wowe niringira.
Zayini6Uhoraho, ibuka ineza n’urukundo
wagaragaje kuva kera na kare.
Heti7Ntiwite ku byaha n’amafuti nakoze nkiri muto,
ahubwo unyiteho ukurikije impuhwe zawe,
ugirire ubuntu bwawe, Uhoraho.
Teti8Uhoraho agwa neza kandi ni indakemwa,
ni cyo gituma abanyabyaha abagarura mu nzira nziza.
Yodi9Abiyoroshya abaganisha ku butungane,
abacisha make akabatoza kunyura mu nzira ye.
Kafu10Amayira yose y’Uhoraho ni urukundo n’ubudahemuka,
akabigirira abakomera ku isezerano rye no ku mategeko ye.
Lamedi11Girira izina ryawe, Uhoraho,
maze umbabarire ibicumuro byanjye, kuko bikabije!
Memu12Niba hari umuntu waba atinya Uhoraho,
Uhoraho amwereka inzira agomba kunyura.
Nuni13Umutima we uhorana ihirwe,
n’abamukomokaho bakazatunga igihugu.
Sameki14Ibanga ry’Uhoraho ribwirwa abamutinya,
maze akabamenyesha isezerano rye.
Ayini15Amaso yanjye mpora nyahanze Uhoraho,
kuko ari we ugobotora amaguru yanjye mu mutego.
Pe16Nyerekezaho amaso yawe, ungirire imbabazi,
kuko ndi inkeho nkaba n’umunyabyago.
Tsade17Akababaro mfite mu mutima ntikagira urugero,
gira umvane mu magorwa ndimo.
Kofu18Reba akaga n’imiruho mfite,
maze unkize ibyaha byanjye byose!
Reshi19Reba ukuntu abanzi banjye ari benshi cyane,
n’ukuntu banyanga urunuka.
Shini20Rinda amagara yanjye, undokore,
singakorwe n’ikimwaro ngufiteho ubuhungiro.
Tawu21Ubuziranenge n’umurava birankomeze,
kuko ari wowe niringiye, Uhoraho.
22Mana, gira ubohore Israheli,
uyikure mu magorwa yayo yose!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.